IGIHUGU CYACU GIKENEYE BA RUKARA RWA BISHINGWE BENSHI MURI IKI GIHE

Rukara rwa Bishingwe ni mwene Bishingwe na Nyirakavumbi,yavukiye I Gahunga mu Ngoma y’u Burera,kuri ubu ni mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera aho bakunze kwita “Gahunga k’Abarashi”.Rukara yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami waba yarategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda .

Umuheto n’umwambi,indangamuco w’abarashi

Amateka ya Rukara rwa Bishingwe abenshi bakunze kuyafata nk’umugani cyangwa igitekerezo kandi yarabayeho.Uretse bamwe mu bakirigitananga-nyarwanda nka Sebatunzi bacuranze amateka ye, bamwe mu banditsi b’amateka nabo bamwanditseho mu bitabo byabo kuko yabaye ikirangirire mu Rwanda. Rukara afite benshi bamukomokaho bari bafite igisingizo cy’Ubutwari cy’”Umuryango w’Abarashi”, mu nzu y’ Abarashi, benshi muri aba bakaba batuye mu Karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ho mu ntara y’amajyaruguru, aho bakunze kwita mu mu Gahunga k’Abarashi.

Inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Ababacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo. Kwitwa Karashi byaba byaratewe n’uko ngo uyu sekuruza yari umukogoto w’umuheto (umuhanga mu kurashisha umuheto.) Karashi yavaga inda imwe n’abandi bahungu barimo Kanaga ndetse na Karandura, imiryango yabo ikaba ifite inkomoko muri Ankole.Benshi mu Barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’i bwami ariko uwamamaye cyane ari Rukara rwa Bishingwe na Nyirakavumbi,wari ufite igisingizo kivuga”Nyirakavumbi nyina w’Amavubi” wari umutware w’Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzige n’Urukandagira.Iyi yose uko ari ine, ikaba yari w’imitwe y’ingabo yariho ku ngoma ya Yuhi Musinga.Kubera ko yari Intwari y’Icyamamare ,ingabo ze zari zaramuhaye izina rya “Rukara rw’Igikundiro ,urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu”.

Intebe y’ubutware bw’ ingabo Rukara rw’igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu mu nteruro y’icyivugo cye, ngo yayizunguyeho (yayirazwe) se Bishingwe kuko ngo nawe yatwariraga Kigeli IV Rwabugili izo ngabo.Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse.Amateka akaba agaragaza ko yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo.

Usibye n’ibyo, kuri ubu hari umwe mu buzukuru be witwa Ndagijimana Yuvenali, iyo umwitegereje, wahita utekereza ibigango bya Rukara, dore ko ari umugabo wirabura w’ibigango n’ubwanwa bwinshi upima nka metero imwe na santimetero 90 z’igihagararo.Igihagararo n’ibigango akaba ari umwihariko w’abarashi ,kuko mu miryango yose yo kwa Rukara nta muntu uri munsi ya metero na santimetero 70 z’uburebure”.

Benedict Michael Rwarinda