Igihugu cy’u Bubiligi cyasabye abaturage bacyo kugenda bikandagira mu duce tumwe tw’u Rwanda

Yanditswe na Ben Barugahare

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi abayobozi b’icyo gihugu baragira inama abaturage babo basura cyangwa batuye mu Rwanda kugenda bikandagira mu turere twegereye imipaka y’ibihugu bya Congo n’u Burundi, bagasobanura ko ngo hari abarwanyi bajya bacengera ahegereye umupaka w’u Burundi mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe bityo ababiligi bagenda muri izo nzira bagomba kugenda bikandagira. Ngo ni nayo mpamvu hari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda bihoraho muri ibyo bice.

Kuri urwo rubuga kandi uretse inama zisanzwe zigirwa abakora ingendo mu mahanga zisa nk’izihabwa ababiligi bagiye gusura ibindi bihugu, hari iby’umwihariko ku Rwanda.

Urugero:

-Kudakoresha mu ngendo za Taxi-moto cyangwa imodoka zitwara abagenzi nka za Minibus cyangwa Bus kuko ngo 75% by’impanuka zo mu muhanda mu Rwanda zikunze kugaragaramo ibyo binyabiziga.

-Kwirinda mu buryo ubwo ari bwo bwose kwitabira ibikorwa cyangwa amanama ya politiki

-Kwirinda kujya nyuma ya saa kumi n’ebyiri ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu tubari burimo abantu benshi, aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara… kuko akenshi ubujura n’ibitero hafi ya byose by’amagerenade byabaye mu minsi ishize byagiye byibasira ahantu nk’aho.

-Kwitondera kugenderera uduce twa Nyabugogo na Nyamirambo igihe ijoro riguye

-Kwirinda kugenderera amapariki utari kumwe n’umurinzi wa Paliki cyangwa ukwereka inzira wemewe n’amategeko

-Kwinjiza no gukoresha amashashi akoze muri Plastique birabujijwe mu Rwanda. Ku Kabuga cy’indege ababishinzwe bahita bayafata.