Igihugu cy’U Bufaransa cyaburiye abaturage bacyo kudasura uduce tumwe tw’u Rwanda.

Ku rubuga rwa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa ahari igice cyagenewe kugira inama abashaka kugirira ingendo mu bihugu binyuranye, haragaragaraho ahantu hatatu ho mu Rwanda, Leta y’ Ubufaransa igira inama abaturage babwo kutajya muri iki gihe.

Aha mbere ni muri Parike y’Ibirunga. Ahandi ni mu bice by’imipaka y’u Rwanda na Uganda aho bavuga ko kubera umwuka mubi uri hagati y’ibyo bihugu abaturage b’Ubufaransa bakwiriye kwirinda inzira ica ku butaka mu gihe bibaye ngombwa ko bakora urwo rugendo.

Ahandi n’ukutagendagenda mu ishyamba rya Nyungwe cyangwa ngo uryambukiranye unyuze ku muhanda nyabagendwa numero 6 uva cyangwa ujya muri Nyamagabe. Uru rubuga rwerekana ko ibyo rubishingira ku bimaze igihe bibera mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkengero zaryo.

Muri iri tangazo rigufi ryasohotse ku ya 17 uku kwezi, nta bisobanuro birambuye Ubufaransa butanga bituma bujya izo nama ku baturage babwo, keretse gusa interuro ngufi zitanga ubutumwa bugenwe.

Hashize iminsi itari myinshi abaturage baturiye ishyamba rya nyungwe babwiye Ijwi ry’Amerika ko babonye abantu bataramenyekana babarirwa hagati ya 80 na 100 bitwaje intwaro binjira mu ishyamba rya nyungwe. Nyuma y’aho gato umuvugizi w’inyeshyamba za FLN zirwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda Major Calixte Sankara, yabwiye ijwi ry’Amerika ko aburiye abaturage ko ako gace ari akarere k’imirwano.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwo bwizeza abaturage barwo ko nta kibazo na kimwe rufite ku mutekano haba imbere mu gihugu cyangwa ku mbibe zacyo. Hashize iminsi abayobozi bakuru mu nzego z’ingabo n’izubutegetsi bw’igihugu bizeza abaturage ko umutekano wabo urinzwe neza kandi ko uwagerageza gutera u Rwanda yahahurira n’akaga.

VOA