IGIHURU CYABYAYE IGIHUNYIRA: NYANDWI SALATHIEL WAVUZEKO YABESHYWE NA RNC YASUBIYE MU BUHUNGIRO KWIBANIRA N'ABO YITA KO BAMUSHUTSE!

Inkuru n’impamo koko Bwana Salathiel Nyandwi uzwi kw’izina rya Celestin yasesekaye mu mujyi wa Johannesburg mu cy’umweru gishize aje muri tagisi ikura abantu badafite visa yo kwinjira muri South Africa i Maputo mu gihugu cya Mozambike.Iyo modoka yitwikira ijoro maze igasesekara mu mugi wa Johannesburg mu rukerera!

Aha twabibutsa ko uyu mugabo yasubiye mu Rwanda mu mwaka ushize agiye mu nama y’umushyikirano,maze agisesekara ku butaka bw’u Rwanda akaba yaratangarije isi yose ko yari yarahejejwe mu mahanga n’ibinyoma yaroshywemo n’ihuriro nyarwanda(RNC). Akihandagaza agasobanura politiki z’ubuhinzi,ubukungu,niz’uburenganzira bwa muntu bya leta ya Kagame,kandi yari amaze imyaka 18 ari impunzi adakandagira ku butaka bw’u Rwanda! Ntabwo nibura yari yarakoze akazi ako ariko kose mu butegetsi bwa FPR nibura mu mahanga! Aha twakongeraho ko uretse kuba yari azi i Cyangugu aho avuka yahunze muri 1994 nta n’indi perefegitura y’u Rwanda yari yakozamo ikirenge.

Nkuko yabitangaje akigera i Kigali ko atashye kwikorera imirimo y’ubucuruzi ndetse akanakangurira abo asize inyuma ko bagomba guhambira utwabo huti huti bagataha.Ibintu bikomeje kuba urujijo mu by’ukuri ku kimugaruye mu buhungiro.Amakuru dukesha ambassade y’Africa y’epfo i Kigali ni uko yaba yarasabye Visa bakayimwima kubera ko atari yujuje ibisabwa byose.Bityo akaba yaranyuze i Nairobi muri Kenya akaba ari naho yasabiye visa y’igihugu cya Mozambike hanyuma akinjira muri Africa y’epfo yibese umupaka aho baca muri Senyenge tagisi bakayisanga imbere!

Tuzakomeza kubagezaho amakuru ku birebana n’uyu mugabo uko tuzajya tuyabona.

JD MWISENEZA
Johannesburg

7 COMMENTS

  1. Ni umwana se? Ikimuzanye akiziranyeho na shebuja umutumye kandi ntimuzatinda kukibona. Mwasabye police ikajugunya ako gapfunyika hanze y’impaka kataramara abantu?

  2. erega ibihe ubanza byegereje! abatinze gufata ibyemezo bagomba kuba barihafi nyamara…nguwo uwihaye imana Gitwaza nawe ati ndarambiwe…mbona nabatararambirwa baribugufi kurambirwa….

    erega ntkiremwamuntu kwisi gikunda IKIBI kandi Kagame “NIKIBI”. amaherezo rero Abanyarwanda bose bazanga IKIBI / kagame

  3. Ibintu ni bibiri: icyambere ashobora kuba yaraguye mu mutego wa fpr yashatse kumukoresha ngo asebye asenye rnc maze yagera i rwanda akabona isura nyayo y’abamureheje.
    Icya kabiri ashobora kuba agarutse atumwe gukora ishyano. Abamuri hafi nimumukurikirane mwitonze mumenye ikimugaruye by’ukuri. Niba yaribeshye cg yarabeshywe abivuge yeruye ko fpr yamubeshye anatange ibimenyetso bizanatuma abatari bazi ububi bwayo babumenya bakayirinda.

  4. arikose umuntu wakwije iyonkuruko GITWAZA yahunze ninde ko yababeshye gitwaza ubu ari kigali ngewe ubwange nagiye gusengera zion temple namwiboneye.ibindi nkib4sanzwe nibihuha

  5. JD Mwiseneza na MB kayitare kuki munyandikaho ibitaribyo nokumvuga nabi.nawe ngo naciye muri senyenge wagirango twarikumwe nagiye muRwanda kubushake bwange, ntabanshutse cyangwa bari kunkoresha nkuko mubivuga.ikindi ndumva mutagobye kugira icyibazo kuba naravuye muri RNC,no kuba naragiye muRwanda niwacu, kandi nuburenganzira bwange kujyayo.south africa nahabaye imyaka myinshi mpafite umuryango n,inshuti nyinshi, kuhagaruka kubasura mvuye muRwanda ndumva ntacyibazo. nkuko gahunda ya ministeur y,impunzi imeze ntamuntu bingingira gutaha, nubushake bwawe ntanubwo ubujijwe gusura igihugu wabagamo.ntawe utera ibuye aho yajishe igisabo bivuga mureke kuvuganabiuRwanda n,abayobozi, hari ababyeyi n,abavandimwe,n,inshuti. kandi mureke kubiba amacakubiri mubanyaRwanda no kuvuganabi abasuyeuRwanda nabashaka kujyayo.

  6. Ndabona mwaranyibasiye wowe na kayitare munyandikaho ibinyoma,nawengo naciye muri senyenge.nuburenganzira bwange bwo kujya mugihugu shaka harimwo na southafrina nabaye imyaka myinshi were gukwiza ibihuha ngo banyitondere nahabanye nabanyaRwanda neza kandi nta mutima mubi mbafitiye.kandi mwere kwanga umunyaRwanda witahiye nushaka guta,ikindi mwere kuvuga nabi URwanda nabayobozi hari abavandimwe ,ababyeyi n,inshuti kuba naravuzeko muRwanda aramahoro kandi nibyo kucyi bibatera icyibazo?.

    • Nyandwi Celestin. Reka njye nkubwize ukuri nkumunyarwanda uba muri South Africa. Icyambere. Kuba waragiye mu Rwanda nubureganzira bwawe ariko kuba waritwaje RNC n’abayoke bayo ngo twaragushutse nibyo ni amasahiranda, ese uzu ute niba Didie Rutembasa ataragushutse? Icyakabiri, kuvuga ngo JD Mwiseneza aragusebya sinumva ngo umuntu yemerewe kuvuga icyo ashaka, kuki wumva ko ibyo yatangaje ari uku gusebya kandi ariko abizi kandi binavugwa? Ese iyo uba umugabo nkabandi, ugataha neza utitwajije RNC wabonaga ntagaciro wagira? Ahubwo ugira Imana abanyarwanda turenzaho ariko ntitwibagirwa. Ntakuvanga amasaka n’amasakarampentu. Ikibazo ntuko umurima ushaka guhingamo wabaye isayo.

Comments are closed.