IGIPOLISI CYA MOZAMBIQUE CYAKAJIJE UMUTEKANO W’INDEMBE Vital HITIMANA ALIAS GENERAL, UHERUTSE KURASASWA URUFAYA N’ABANTU BATARAMENYEKANA!

Nyuma y’aho umunyarwanda ukorera imirimo ye y’ubucuruzi mu mujyi wa Maputo muri Mozambique, arasiwe amasasu umunani mu nda no mu gatuza ubwo yariho aparika imodoka ye mu rugo rwe, ruri muri Zimpeto mu gace karimo umutekano uhambaye, ahazwi nka Villa Olimpia, ahagana mu ma saa yine arengaho iminota z’ijoro ryo kuri uyu wa 16 Werurwe 2018, Imana igakinga akaboko, kuri ubu akaba arembeye bikomeye mu bitaro byigenga bya Maputo,”Hospital Privado de Maputo”, Polisi ya Mozambique yakajije umutekano.

Kuri ubu noneho police yakajije umutekano w’iyo ndembe! Ni nyuma y’aho Muka Hitimamana Madame Alphonsine MUKARUGWIZA ahishuriye inshuti n’imiryango ko afite impungenge ko abamurasiye umugabo bashobora kumuhuhurira mu bitaro dore ngo ko bari baherutse kumutonganyiriza iwe maze akajya kuryama yahahamutse.

Amakuru dukesha umwe mu bagize umuryango wa Vital HITIMANA alias General, utifuje ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, aravuga ko Alphonsina Mukarugwiza yabahishuriye ko umugabo we yari aherutse kwakira abagabo babiri bavuye i Kigali, cyakora ko ari ubwa mbere yari abonye bamutonganya ndetse bakaza no kumuheza mu biganiro bagiranaga. Nyuma akabona umugabo we aza kuryama yahahamutse.

Yagize ati: Mukarugwiza yatubwiye ko ubwe yiyumviye bamubwira bati :“Amambere wagiye mu kabari uridoga ngo twaguhaye imbunda turakwihorera; ugira utya udutumyeho ngo hadui umufite mu ntoki zawe, dutwitse amafaranga turaje ngo dukore akazi! Uca inyuma ujya kwigamba ngo uzabashyira mu mufuka yawe ubacyure i Kigali…utuma nabo bafata izindi ngamba! None turaje turababuze ngo ntuzi iyo bari. Ubwo urabona tuzakomeza kwihanganira umunwa wawe?”

Yakomeje atubwira ati: “bamaze kurakaranya bansabye ko nabaha umwanya nk’abagabo bagasigara baganira…maze ngenda mfite ubwoba! N’uko kera kabaye mbona aje yatentebutse! None nimurebe ibyabaye!”

Mukarugwiza yongeyeho ko impamvu atitaye kuwarashe umugabo we ari uko yamuciye mu maso kandi akaba yarabimenyereye ko hari igihe iwabo haza abantu biyoberanya kuko yari abiziranyeho n’umugabo we.

Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko bamaze kumva ibyo byose nk’umuryango bamugiriye inama yo kubimenyesha police, kuko niba abamugiriye nabi ari abantu yikururiye wa mugani w’igikoba kikururiye amakara, bashobora no kumusanga mu bitaro bakamuhitana!

Police ya Mozambique nayo ikurikije aho igeze iperereza ntiyigeze ikerensa ayo makuru ikaba yahise yongera umutekano w’iyo ndembe ndetse n’uw’umuryango we.

Vital HITIMANA uri guhumekera mu byuma atunzwe na serumu, umuryango we akaba ari ukubara ubukeye, yari aziko ari kw’ibere…

Umusomyi wa The Rwandan

Maputo

 

 

2 COMMENTS

  1. Uwomugore,arikwitaguranwa arabazi,bose bakorera,leta yakigari,ibyobariyebazabiruka,ueomugabo warashwe,siwewirirwaga yirukankanaumupanga wo gutema,umwendahamwe we?amuzinza ko andakorananabobikamuviramogutandukananumugore we?amakuru nimenshikuriwe.

Comments are closed.