IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA

Koloneli Serubuga,

Mperutse gusoma inyandiko wagejeje ku basomyi, aho utanga ubuhamya kw’iyicwa ry’abo wita abanyepolitiki bo kuri Leta ya mbere.

Kuba umuntu nka we  yiyemeza gutanga ubuhamya ku  byabaye muri kiriya gihe, ni igikorwa gikomeye, nifuje gushimira mbikuye ku mutima. Mu ntangiriro y’iyo nyandiko uragira uti : « ikifuzo cyo kumenya uburyo bariya banyepolitiki bapfuye gifite ishingiro kandi ndagishyigikiye byimazeyo ».  Ngushimiye iyi nkunga uduteye,  …Ndagushimira kandi icyubahiro ugaragariza ababyeyi bacu n’imiryango basize. Benshi bakakurebeyeho.

Nyamara iyi nyandiko yawe nasomanye igihunga, n’amatsiko menshi yansigiye inyota n’ibibazo byinshi mu mutwe. ku mpamvu ebyili. Iya mbere ni ukukukubwira uburyo nagiye nsesengura bumwe mu buhamya utanga, iya kabili ni ukugirango nk’umwe  mu bantu bake cyane bafite ukuli kwose kuri ariya mahano, ngusabe gusubiza bimwe mu bibazo abantu benshi twibaza

Kuri iyi foto igaragaraho Perezida Geregori Kayibanda na Tadeyo Bagaragaza,  murabonaho kandi ba ministres Munyaneza Augustin, Minani Frodourd, na Nyiribakwe Godefroid,  Abo baministre batatu biciwe muri gereza ya Ruhengeli.
Kuri iyi foto igaragaraho Perezida Geregori Kayibanda na Tadeyo Bagaragaza, murabonaho kandi ba ministres Munyaneza Augustin, Minani Frodourd, na Nyiribakwe Godefroid, Abo baministre batatu biciwe muri gereza ya Ruhengeli

Koko rero, uri umwe mu bari ku isonga ya kudeta yahiritse Perezida Geregori Kayibanda. Kudeta yakurikiwe n’ifatwa, ifungwa, n’iyicarubozo rya ziriya nzirakarengane, ntibagiwe urupfu rudasobanutse rwa Kayibanda n’umufasha we.

Nyuma y’iyo kudeta kugeza mu ntangiriro ya za 90 wabaye umugaba wungirije w’ingabo z’ U Rwanda. Umwanya wakugiraga nomero ya kabiri mu buyobozi bw’ingabo  z’igihugu nyuma ya Yuvenali Habyalimana wali Perezida wa Repubulika. Byongeye kandi  mukomoka mu karere kamwe (Perefegitura ya Gisenyi, uturere twa Kingogo na Bushiru duhana imbibi).

Ibi byose byaguhaga ubushobozi (le pouvoir et les moyens) nibura bwo kumenya ibintu byose bikomeye bibera mu gihugu, niba utabigizemo uruhare rugaragara, ndavuga iyo byabaga bireba  imilimo wari ushinzwe nk’umukuru w’ingabo.

Muri iyi nyandiko yawe, uragira uti byose (ukuli kuri buriya buhotozi)  bikubiye mu nyandiko y’ubugenzacyaha yakoreshejwe mu gushinja ababigizemo uruhare.  Uti kutamenya ibiyikubiyemo ni byo bikurura urwikekwe. Usibye ko utabwira abasomyi  aho iyo nyandiko iherereye ngo nabo babashe kuyisoma bisesengurire, bike mu byo twumvise kuri ruriya rubanza rwa Lizinde, Biseruka na bagenzi babo, niba ari rwo uvuga, ni  uko ba nyir’ ukuregwa bemeje ko batari bonyine, ko ahubwo bubahirije amabwiriza bahabwaga na Etat-major,  yo yabahaga n’uburyo bwo kurangiza icyo gikorwa. Ni ukuvuga muri service wayoboraga. Ndetse hari n’inyandiko nabonye zemeza ko bavuze ko amwe muri ayo mabwiriza ari wowe ubwawe wayatangaga !

Aba ni bamwe muri ba « Camarades du 5 juillet ».  Serubuga Lawurenti yegeranye na Ruhashya Epimaque
Aba ni bamwe muri ba « Camarades du 5 juillet ». Serubuga Lawurenti yegeranye na Ruhashya Epimaque

Biraruhije kwumva no kwemera ko  umuprokireri na ba diregiteri ba gereza, kabone n’iyo baba bakingiwe ikibaba n’umukuru w’urwego rw’iperereza, bahindura  gereza ifungiyemo abantu nka bariya, akalima kabo, bakabica urubozo, bose bagashirira kw’icumu, umukuru w’igihugu, umugaba wungirije w’ingabo ntibabimenye. Nawe ubwawe ntubasha kubisobanura, uribaza uko byagenze.  Ese abanyarwanda bemere koko ko igihe Klaveri Ndahayo, Niyonzima Maximiliyani,  Atanazi Mbarubukeye, Frodouald Minani, Gaspard Harelimana, na bagenzi babo uyu munsi wita « les regrettés », bari barimo kwicishwa inzara n’amahiri n’abakozi ukuriye, we wari ufite ibindi bibazo bikomeye uhugiyemo, ku buryo utigeze ubimenya ?   Nyamara iyo nkuru yari yasesekaye no muri rubanda !

Byananiye na none kwumva no kwemera ko  Kalisa, Gakire, Gasamunyiga Melchior (et non Ferdinand) bapfuye mu gihe kitarenze ukwezi,  ngo inama ya Etat-major igaterana, iyobowe n’umukuru w’igihugu, aho kwiga ku rupfu rw’abo bantu, ngo imenye icyo bazize,  ihe imirambo yabo imiryango yabo, irebe uko yakiza abasigaye, ahubwo igashakisha uburyo  inkuru z’impfu zabo  zajya zitangazwa, zitanyuze mu byuma bya gisirikare ! Ibyo ni ibyo nsoma mu nyandiko yawe ! Ni ukuvuga ko mwari muzi ko n’abandi bagiye gukurikiraho gupfa ? !!! Nyamara ntibari abasaza, nta n’indwara binjiranye muri gereza ! Nk’uko ubyandika ngo ibyemezo byafashwe icyo gihe, ni ibyo kubuza izo nkuru gutangwa zinyuze nyine muri ibyo byuma, no gukikiza gereza bafungiyemo abasirikare. Ahubwo se black out uvuga intandaro yayo si iyo ? Ngo iyo nama yemeje kandi ko ingabo zizajya zibaherekeza iyo basohotse. Ikibazo ni uko uwasohotse atagarutse ! Ikigaragara muri ibi byose ni uko nta muntu wigeze aryozwa urupfu rw’abo bagabo muri icyo gihe. !! None se ubwo twagumya kuvuga ko ingabo n’abazikuriye nta ruhare zagize muri buriya buhotozi? Niba mutaratanze (aha ndavuga Habyalimana Yuvenali na Serubuga Lawurenti) ryo kubatsemba, imyitwarire yanyu, ibyemezo mwafashe nyma y’urupfu rwa bariya, byagaragaye nko gutanga uruhushya rwo gutsemba abasigaye, mu ibanga kandi nta nkomyi.

 Gakire Jean, Kalisa Narcisse, Gasamunyiga Melchior, bavugwa mu nyandiko ya Serubuga ko bapfuye hadashize ukwezi kudeta ibaye. Bari bakiri abasore, nta ndwara binjiranye muri geeza.
Gakire Jean, Kalisa Narcisse, Gasamunyiga Melchior, bavugwa mu nyandiko ya Serubuga ko bapfuye hadashize ukwezi kudeta ibaye. Bari bakiri abasore, nta ndwara binjiranye muri gereza.

 

Ngo nidusome anketi zakozwe mu rwego rwo kuburanisha Lizinde ni zo zizatubwira uko byagenze ! Nkurikije ibyo wandika, icyo zigaragaraza, ni uko abo basirikare (abasirikare bo mu rwego rwo hasi barindaga gereza), bamwe nta raporo bakoze, abandi bazikora bakandika ngo RAS (ntacyabaye cyo kwandikwa), cyangwa se zigahera mu nzira. Ese ibyo ni byo byatwemeza ko wowe n’abagukuriye ntacyo mwari muzi ? None se ibyo wivugira ko mwamenye byo mwabikozeho iki ? Ndavuga urupfu rwa Gakire, Kalisa, n’umunyamakuru Gasamunyiga ? Kubuza inkuru gutambuka, kubuza abantu kwegera gereza ni icyemezo cyanyu, nk’uko ubyiyandikira.

Nongere mbisubiremo umwanya wari ufite waguhaga nibura ubushobozi bwo kumenya ibintu byose bikomeye bibera mu gihugu, niba utabigizemo uruhare rugaragara.

Niba koko icyifuzo cyawe ari uguhesha icyubahiro ziriya nzirakarengane, no guharanira ko ukuli kwunga abanyarwanda, dufashe gutsinda igihu cy’ibinyoma n’iterabwoba gitwikiriye, benshi bashaka gukomeza gutwikiriza  buriya bugizi bwa nabi, wemeza ko bwakorewe inzirakarengane, imiryango yazo, Leta y ‘u Rwanda n’igihugu cyose. Muri urwo rwego nk’umwe mu bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano w’igihugu waduha ibisubizo by’ibi bibazo tudahwema kwibaza?

–          Ukuli ku rupfu rwa Perezida Kayibanda n’umufasha we?

–          Impamvu z’ifatwa rya bariya « banyepolitiki » ? kuki bo ? kubera izihe mpamvu ?   Hagendewe kuki ? Kuki icyemezo cyo kubica kariya kageni?

–          Hari ibindi kandi uzi bijyanye na buri wese ku giti cye (icyo bamuregaga, ubuzima bwe mu buroko, igihe yapfiriye, uko yapfuye, aho yajugunywe), wadufasha kubimenya.

Udafite igihe cyo kwandika, wadutumaho, ukatubwira ibyo uzi, twe tuzabyandika.

Naho ibyerekeye kumenya intandaro y’amakimbirane hagati y’abakiga n’abanyeduga, ndibwira ko iyicwa ry’abo mwita abanyepolitiki bo kuri Repubulika ya mbere ari imwe mu mpamvu, ariko si yo yonyine : Gucira imiryango yabo mu byaro nyuma yo kuyicuza ibyakayitunze, kwima abana babo amashuli, gukumira, kudindiza, gutesha agaciro byakorewe abaturage bo muri kariya karere, nyuma y’uko ingenzi muri bo zihotowe, ibi byose biri kumwe. Ariko mu myumvire yanjye bwite, ntibyakagombye, kuba intandaro y’inzangano hagati y’abaturage. Bifite ababikoze, ntibyakagombye kwitirirwa abaturage batabibatumye, ndetse nibwira ko nabo byababaje nk’abandi bose. Ariko iki ni cyo kibazo k’ingenzi cy’ U Rwanda : abategetsi bagira abaturage bo mu bwoko bwabo, cyangwa uturere bavukamo ingwate za politiki zabo mbi bababeshya ko ari bo bakorera. Nabo bakabyemera.

Cyokora niba icyo mwifuza ari uko dukorana n’abantu bashyigikiye abakoze ariya mahano, ndetse twashaka no kwibuka abacu bakadutera mabuye, byo ntibishoboka.  Guceka cyangwa se kurenzaho sibwo buryo bwo gukemura ibibazo. Ukuli ni ko kwonyine kuzunaga abanyarwanda.

Albert BIZINDOLI

Paris, France