Igisubizo kuri Seburanga Jean Léonard: « Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose ».

Ambasaderi Dr Anastase Gasana

Mpere kw’ifoto washyize kuri muriho.blogspot.be umbaza ibibazo: Iriya foto iriho jye na mugenzi wanjye Minisitiri Aloyiziya Inyumba turamukanya na perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Wenda waketse cyangwa se wibwiye ko iri buntere ipfunwe ushaka kuyikoresha nka intimidation, nka bullying strategy ariko wibeshye cyane.

Iriya foto ntingwa nabi habe na busa kuko inyibutsa Imberabose mugenzi wanjye Nyakwigendera Minisitiri Aloyiziya Inyumba twabanye muri guverinoma kuva muri Nyakanga 1994 kugeza muri Mutarama 2003. Twari twarahujwe twembi n’ibitekerezo bya politiki twari dusangiye/duhuriyeho byubakiye ku ngengabitekerezo y’ubworoherane, ubwihanganirane n’ubwubahane bikenewe hagati y’abatutsi n’abahutu we akaba yararangwaga no kuba imberabose y’umututsi jye nkaba imberabose y’umuhutu.

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano ku bumwe n’ubwiyunge mu 2000 i Kigali (nari nyirimo si inkuru mbarirano) Aloyiziya Inyuma icyo gihe wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) mw’ijambo rye yavugiye aho atanga raporo yagize ati: “Ikibazo cy’abahutu n’abatutsi mu Rwanda kirakomeye cyane, ni ingorabahizi, kuko abahutu bavuga ko ari abatutsi bagiteye bityo ko ari nabo bari bakwiye kukirangiza”.

Gutyo. Yashakaga ko tukijya mu mizi tukakirandura n’imizi yacyo kuva kw’iyicwa ry’Abami b’abahutu bishwe n’Abami b’abatutsi kugeza ubu. Kuva uwo munsi, FPR yahise imwikoma imuziza ko yakojeje agati aho atagombaga kugakoza nk’umututsikazi; ko atagomba kubusanya na propaganda narratives za FPR zivuga ko mu Rwanda nta moko akihaba ko ubumwe n’ubwiyunge ari munangi; ko rero abangamiye ingoma y’Abega, ko agomba kuyibisa. Ni uko byamugendekeye, Imana imwakire iteka mu bayo.

Icya kabiri: Urambajije uti: “nifuza kumenya niba uzi impamvu Boniface Twagirimana yiyita umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta kandi agakomeza kuba mu Rwanda”. None se Padiri Nahimana ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, yari agiye kuba hehe? Si mu Rwanda se, nkuko Boniface Twagirimana ahaba! Kuki se urenga ku by’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta witwa Nahimana wari ugiye kuba mu Rwanda, uko kuba mu Rwanda ukabihakanira mugenzi we Boniface Twagirimana!

Uravuga ko “yiyita” umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta uhereye hehe? Ngaha aho Boniface Twagirimana afitiye ukuri aho avuga ubwirasi n’ubwiyemezi bwanyu ngo ni mwe banyapolitiki ba nyabo mu kutavuga rumwe na Leta abandi ari “ukubyiyita”.

Icya gatatu, Uti: “Nizera ko igisubizo uzampa kizatuma nsobanukirwa impamvu wahisemo gushyigikira ibyo Boniface Twagirimana avuga anenga Padiri Nahimana n’abari bamuherekeje ashingiye ku byamubayeho i Nairobi ubwo bageragezaga kujya gukorera politiki mu Rwanda”.

Imwe mu ntego z’ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI mbereye umwe mu bayobozi bakuru ni “gushakashaka, kuvuga no kuvugisha ukuri” kuko ibinyoma, kubeshya, kubeshyerana uburyarya n’ubuhendanyi ari byo bigejeje u Rwanda n’abanyarwanda aha habi buri wese ushaka kubona, abona.

Boniface Twagirimana yavugishije ukuri. Nta munyapolitiki n’utari umunyapolitiki usoma ibyanditse kuri murandasi (internet), wumva amaradiyo, wakurikiye Padiri Nahimana Thomas uyobowe ko ari umuntu w’umwirasi w’umwiyemezi. Ibyo ni ikimenyabose.

Niba Boniface yatoboye we akabivuga ukuri, akabivuga uko biri, nta nka yaciye amabere! Yari agiye mu Rwanda gukora politiki se ni we wa mbere wari ugiye yo? Dr. Niyitegeka Theoneste wari umuganga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wabaye uwambere mu kuva mu mahanga mu 2003 agiye gukorera politiki mu Rwanda aho yagiye agiye kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda kuko ari uburenganzira bwe.

Kagame na FPR ye baramufunze muri gereza ubu amazemo imyaka 13. Wigeze wumva Padiri Nahimana mu byo avuga muri iyi minsi bisa no kwiyamamaza imburagihe hari aho avuga ku byabaye kuri mugenzi we w’umunyapolitiki Dr. Niyitegeka ngo nibura asabe ku mugaragaro ko yafungurwa?

Mu 2003 abanyarwanda Ntakirutinka Karoli na Bizimunugu Pasteur bashinze ishyaka ritavuga rumwe na FPR bise Parti Democratique du Renouveau PDR-UBUYANJA bagamije gukorera mu Rwanda politiki itandukanye n’iya FPR. Kagame na FPR ye bahise babata muri gereza 1930 imyaka 10 nyuma yayo ubu bakaba bafungiye mu ngo zabo badashobora no kujya hanze kwivuza kandi byitwa ngo barangije igihano cyabo cy’igifungo!

Wigeze wumva muri iyi minsi y’ukwiyamamaza imburagihe kwa Padiri Nahimana hari aho avuga aba banyarwanda b’abanyapolitiki nkawe ibyo bagerageje, n’urwo bapfuye na n’ubu bagipfa hariya i Kigali ngo asabe leta ya Kigali n’ubwo byaba symbolique gusa, ko bareka gufungirwa mu ngo zabo ?

Mu 2010, Ingabire Umuhoza Victoire Perezida wa Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) yagiye kwandikisha ishyaka rye no kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika kuko ari uburenganzi bwe na we. Kagame na FPR bamuta muri gereza 1930 bamukatira imyaka 15 y’igifungo cy’urugomo.

Mu magambo Padiri Nahimana Thomas amaze iminsi avuga, hari aho wumvise asaba irekurwa ry’umunyapolitiki mugenzi we Victoire Ingabire? Mu 2015 Colonel Byabagamba Tom wari umuyobozi umukuru w’abasilikare barinda Perezida Kagame yarezwe n’ubushinjacyaha bwa gisilikare ko yavuze ngo “ abategetsi bo mu Rwanda ni abicanyi; ese bazunamura icumu ryari”.

Iri jambo rirakomeye, cyane cyane iyo rivuzwe n’umuntu nkuriya uzi byinshi wabonye byinshi. Colonel Byabagamba ntawabimutumye ngo abivuge, ni we wiyemeje kuba inyangamugayo yiyemeza kuvuga no kuvugisha ukuri ku byo azi, arakuvuga.

Wigeze wumva muri iyi minsi Padiri Nahimana amaze yiyamamaza muri politiki ye ya “mwambonye” hari icyo avuga ku butwari n’ubunyangamugayo bwa Colonel Tom Byabagamba wavuze ukuri akakuzira agakatirwa igifungo cy’urugomo cy’imyaka 20 ya gereza. Colonel Byabagamba yanze kuripfana ahitamo kurikocora, ariko Padiri Nahimana habe no gupfa kujijisha nibura ngo amubarire mu “bataripfana” be n’ubwo atari we!

Icya kane: Ikibazo cyawe ku bufatanye: Kizwi nawe ubwawe wivugiye/wanditse ko wanyumvise kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda mpamagarira/nshishikariza abantu UBUFATANYE. Na n’ubu ni ko bikimeze kuko biri mu mahame remezo y’ishyaka ryacu Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI rishyira imbere politiki yubakiye ku ndangagaciro z’ubworoherane, ubwihanganirane, ubwubahane n’ubufatanye hagati y’abanyarwanda b’amoko yose kandi mu buryo nyakuri buri genuine butari ukuryaryana no kubeshyana.

Ntaho jyewe n’abo dukorana twigeze twivuga ibigwi ko twabibashije, ariko umugambi uracyari wawundi. Twe tuzi neza ko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi igihumbi nkuko abantu bakita kikaba n’igihugu cy’ibibazo miliyari na miliyari. Tuzi rero ko nta muntu umwe cyangwa agatsiko k’abantu kashobora gukemura biriya bibazo by’umurundo u Rwanda n’abanyarwanda bafite.

Twe uko tubibona, niba biriya bibazo byose bigomba gukemurwa mu nyungu z’abanyarwanda bose, kuki umuntu yajya kwikorera urwo rusyo wenyine aho kurwikorera arufatanije n’abandi niba inyungu zizavamo ziteganijwe kuba n’izabo bandi! Kuki! Niyo mpamvu twe turwanya politique de l’exclusion de l’autre iyo ari yo yose n’icyo yaba ishingiyeho cyose harimo na biriya mushingiraho ngo ni mwe kamara mu ibyo mwise nouvelle generation versus ancienne generation(abakiri bato/abasheshe akanguhe), mu bwenge bwanyu bwinshi cyane no kwiyemera kwanyu mukibagirwa ko namwe ari yo mugana, ariko cyane cyane mukibagirwa ko mu kinyarwanda cyanyu, cyacu twese, baca umugani ngo “UKIZE UBUSORE ARABUBAGIRA”.

Uri umwalimu muri Kaminuza uri n’umushakashatsi, nushaka kumenya byinshi kuri uyu mugani uzanage akajisho kuri Koreya ya Ruguru urebe uko iyobowe n’urungano rwanyu nyuma uzaba umbwira!

Icya gatanu, Uti: “Urugendo rwa Padiri Nahimana Thomas rwatumye iby’uko Kagame adashaka la vraie opposition mu Rwanda bigaragara kurushaho”. Ntabwo ari byo. Twari dusanzwe tubizi, ntawe bitagaragariye uretse mwebwe. N’abaturage bo mu Rwanda batagize amahirwe yo kugera mw’ishuli barabizi neza cyane.

Nkuko nabivuze haruguru, tuzi uko byagendekeye umunyapolitiki Dr. Niyitegeka Theoneste ufunze kuva 2003, uko byagendekeye abanyapolitiki Ntakirutinka na Bizimungu ubu bafungiye mu ngo zabo, uko byagendekeye Andrea Kagwa Rwisekera Perezida w’ishyaka Green Party wishwe n’aba DMI ba FPR bamukase umutwe, uko byagendekeye umunyapolitiki Victoire Ingabire Perezida wa FDU Inkingi wakatiwe imyaka y’igifungo cy’urugomo 15 ;

Uko umwaka ushize byagendekeye Colonel Tom Byabagamba wo muri FPR wagerageje kuzamura ijwi ritandukanye cyangwa se ribusanyije n’irya Kagame agakatirwa imyaka 20 y’igifungo cy’urugomo rw’ubutegetsi bubi bw’igitugu buri mu Rwanda. Kwiyongera kuri iyi liste ndende bihagije kwanyu, ni ukwiyamamaza imburagihe no gukora politiki ya “mwambonye ko ari jye ushoboye kurusha abandi” kandi murimo musubiramo iby’abandi bakoze.

Harakabaho Demokarasi mu Rwanda ishingiye ku mashyaka ya politiki n’amashyirahamwe yigenga atavuga rumwe na FPR na Leta yayo.

Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze ubumwe za Amerika talili ya 29/11/2016;

Dr. Gasana Anastase, Perezida w’Ishyaka Nyarwanda ry’Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo n’ubutegetsi bwacyo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi, ntawe ubundikiye ipfunwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk’uragiye inka, ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo; ntawica undi.