Igitabo cya Victoire Ingabire kirimo kugurwa cyane nk’amasuka mu gihe cy’ihinga!

    Igitabo cyanditswe kivuye mu nyandiko zanditswe na Madame Victoire Ingabire hagati ya 2010 na 2013 cyasohotse ku itariki ya 17 Ukwakira 2015 mu gihe hizihizwaga isabukuru y’imyaka 5 afunzwe ubu ibitabo byari kw’isoko byaguzwe birashira.

    N’ubwo icyo gitabo cyaguzwe nk’amasuka mu gihe cy’ihinga, inzu y’icapiro yanditse iki gitabo ubu irimo gucapa ibindi bitabo byinshi ku buryo nabyo bizaba bigeze ku isoko bitarenze tariki ya 15 Ugushyingo 2015. Ndetse hari n’amakuru avuga ko harimo kwigwa uburyo iki gitabo cyashyirwa mu ndimi nyinshi kuko ubu kiri mu gifaransa gusa.

    Abifuza kugura iki gitabo bakwisunga abayobozi ba FDU-Inkingi babari hafi bakabaha ibisobanuro z’uburyo bagura icyo gitabo n’uburyo bacyohererezwa. Cyangwa bakohereza ubutumwa kuri Email:[email protected] cyangwa kuri Email: [email protected]