IGITEKEREZO CY’IMPIRIMBANYI NYUMA Y’INTANGAZO RY’IMPUZAMASHYAKA P5

Nyuma yo gusoma itangazo ry’impuzamashyaka yitwa « P5 », mu nyandiko bise IMIGABO N’IMIGAMBI BYA PLATFORM AMAHORO, FDU, PDP, PS na RNC. Nifuje kugira icyo nyivugaho ariko cyane cyane no kugira icyo nibariza abanyarwanda baharanira impinduka nyakuri, abanyarwanda bumva imizi y’ ikibazo igihugu cyacu gifite, abanyarwanda bumva kandi bazi neza revolisiyo icyenewe ari iyihe?

Mu ingingo 6, z’ingenzi zikubiye muri ririya tangazo P5 yatanze, ingingo ya mbere y’ingenzi niyo bise ngo “TURI BANDE” aho basubiza icyo kibazo bakagira bati “…Hahuriyemo kandi abari abayobozi bakuru ku butegetsi bwa Perezida Paul Kagame na FPR, n’abayobozi b’inzego zitandukanye kugeza ku buyobozi bukuru bwa Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana.

Ntabwo mvuga menshi cyangwa ngo nsobanure ikinyarwanda, iyi mvugo n’inyandiko birumvikana neza! Ikibazo kandi nakagombye kubaza nta munyarwanda numwe utakibaza. Nibwirako icyakagiriye abanyarwanda akamaro nuko aba bategetsi ba P5, bagafashije abanyarwanda kugera ku nzira y’ubwiyunge na demokarasi ishingiye ku bitekerezo n’ibyifuzo bya Rubanda Atari mu magambo. Nibo bazi neza imizi y’ibibazo igihugu n’abanyarwanda barimo mu byukuri kuko aribo bagize uruhare mu gutegura ibyo tubona ubu (concepteurs du système actuel, nkuko Major Higiro aherutse kubitangaza).

Ikibazo rero njye nashakaga kukibariza abanyarwanda basanzwe, bamwe b’impirimbanyi za Demokarasi nyazo zitarangajwe imbere no kubona imyanya y’ubutegetsi gusa n’inda nini, impirimpanyi nyazo ziharanira ukuri n’ubumwe bw’abanyarwanda. Impirimbanyi zizirikana aho revolution ya mbere yakuye abanyarwanda ku ngomba ya cyami, ingoma mpotozi nkiyo tubona ubu mu Rwanda. NDABABAZA NTI NI IKI KIBATERA IPFUNWE? Niba abacurabwenge b’ibibazo abanyarwanda barimo uyu munsi bavugana ishema ko baharanira kugera ku butegetsi kubera batumvikana n’uwo babushyizeho, NI IKI GITUMA TWE DUKOMEZA KUGENDA TWUBUBA?

Bati turi abahoze turi abategesti bo hejuru ku ngoma y’Inkotanyi n’iya Habyarimana!!! HARYA NI AHO AMATEKA YACU ATANGIRIRA? MBERE Y’IZO NGOMA NTAZINDI ZABAGAHO? Ntanyuze ku ruhande rero ndagirango rwose nsabe abanyarwanda bemera ibyo Revolution ya mbere yagejeje ku banyarwanda ko mwatekereza kabiri, maze mugakomeza guharanira ko amaraso yamenetse ndetse n’ibitambo byose bya Demokarasi na Repubulika bidapfa ubusa, mugomba guhora mwibuka kandi mugaharanirako URUMURI rwa Demokarasi Intwali za Repubulika zacanye zirangajwe imbere na ba Nyakubahwa Kayibanda G., Mbonyumutwa D., Gitera Y. n’abandi, rutazima.

Ngo Ishyaka riba ku mutima ariko kwizera kutagira ibikorwa ngo kuba gupfuye. Ntabwo abanyarwanda dukwiye kwemera ko ba rushimusi ba demokarasi bazongera gukoresha amayeli yo gukoresha ba rusahurira mu nduru, na ba bandi b’ibifu binini, ba rutemamyeze n’abandi ngo bongere bagushe abanyarwanda mu mutego nk’uwo muri za 1990-1993, 1994.

Ntabwo narangiza ntibukije ko amwe mumayeli akoreshwa mu gucecekesha impirimbanyi n’abarwanyarwanda bifuza impinduka nyayo, ni uko ugize ati araburira rubanda bahita bamwita kandi umukozi wa FPR, nkaho hari ubarusha kuba FPR, cyangwa ngo akorana na Twagiramungu Rukokoma, mu gihe uyu Twagiramungu we ubuhirimbanyi no kuzirikana yabishyize ku ruhande akishingira ishyaka avuga ko igihe cy’ubuhirimbanyi cyarangiye.

Nkaba rero narangiza nongera kubabwira nti mwirinde gukomeza kugwa mu mitego, no gushukwa n’ibibarangaza n’amashyaka y’inzaduka agamije kurengera inyungu za bamwe aho guharanira iz’abanyarwanda bose.

Murakongera kugira Demokarasi Nyayo muri Republika y’u Rwanda

Impirimbanyi J. U

[email protected]