Ihangana rya Jack Nziza na Gasana Rurayi rikojeje isoni Polisi y’u Rwanda

    Tariki ya 13 Kanama 2014 nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko ACP Theos Badege asimbuwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha na ACP Tony kuramba. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yari yatangaje ko ACP Badege agiye kujya kwiga. Uretse ko hari abakekaga ko Badege yashakaga gukuramo ake karenge (ngo ajye mu kazi kadatuma biba ngombwa ko hari abo agirira nabi barengana) akisabira kuvanwa kuri uriya mwanya.

    Nyuma y’iminsi itanu ACP Theos Badege asimbuwe na ACP Tony Kuramba ku mwanya w’Umuyobzi mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, bitunguranye ACP Theos Badege yasubijwe kuri uyu mwanya. ACP Theos Badege ayoboye CID naho Tony Kuramba akamwungiriza.

    Amakuru The Rwandan ifite aremeza ko izi mpinduka zivanze no kwivuguruza ari ihangana riri hagati ya Gen Jack Nziza n’umukuru wa polisi, Emmanuel Gasana uzwi kw’izina rya Rurayi.

    Iri hangana ryafashe intera mu minsi ishize ubwo Gen Jack Nziza yakoresheje uko ashoboye agashyira umuntu we wa hafi Dan Munyuza muri polisi iruhande rwa Gasana Rurayi mu rwego twavuga ko ari ukumugenzura.

    Uretse iri hangana biravugwa ko muri iyi minsi Gasana Rurayi arimo kuzamuka mu bukire ku buryo bwihuse bityo bikaba bidashimishije Gen Jack Nziza kimwe n’abandi.

    Amakuru dufite yandi n’uko mu gihe ba Gen Nziza na ba Munyuza baba bahugiye mu bwicanyi no guhiga abantu, abandi muri polisi baba barimo kwisahurira!

    Natanga ingero 2:

    -Uburyo Gasana Rurayi yashoboye guhesha amasoko abo bakorana agakuramo aye twavuga n’amasoko yo kugura ibikoresho bya kizimyamwoto bya Polisi, amamodoka ya polisi kubaka amazu n’ibindi akoresheje uwitwa Nicolas Kalisa,ushizwe gufata ibyemezo muri polisi ku masoko ajyanye n’ibintu tekiniki naho Gen Jack Nziza akanuye amaso kandi ubundi nta kijya kimucika. Ndetse bitangira kuvugwa ko Gasana Rurayi yaba ari we uri inyuma y’inkongi z’umuriro n’ibindi bikorwa by’urugomo mu gihugu kugirango hagurwe ibikoresho byinshi akuremo aye!

    -Uburyo Gasana Rurayi yafatanije na ba Eric Kayiranga na Gakara kurya amafaranga yari afatanywe abantu bavuye kuyiba muri Congo. Ibyo DMI yarabivumbuye birasakuza, ko hari abantu batazaniye umuhigo intare ngo ibagabanye. Nibwo Rurayi yahitaga ashyira imbere Kayiranga na Gakara abizeza ko batazatinda mu buroko bazahita bajya kwirira amafaranga yabo ntawe ubahagaze hejuru. N’ikimenyimenyi amafaranga baregwa ni make cyane ugereranije n’ayo bambuye abayibye. Kuko havuzwe gusa ayashyizwe ku makonti bibagirwa kuvuga ayo bafashe ari inoti!

    Ni muri urwo rwego rero Gen Jack Nziza yakoresheje ingufu nyinshi ngo agote Gasana Rurayi amushyira iruhande abantu be bo kumubuza guhumeka nka ba Tony Kuramba.

    Ariko ibyo na Gasana Rurayi yahise abibona akoresha ingufu zose zishoboka zirimo no gukoresha Jeannette Kagame n’abandi bagore b’abasirikare bakuru ngo bavugire Theos Badege nk’umuntu baturutse hamwe i Burundi. Ariko Gen Nziza n’abandi nabo baranangiye bityo ari Theos Badege ari na Tony Kuramba baguma muri CID, n’ubwo bivugwa ko ari Theos Badege utegeka CID siko bimeze ahubwo twavuga ko we na Tony Kuramba bazakora nk’impanga uretse ko bivugwa hagomba kubaho amahinduka muri CID bitarenze amezi make hakajyaho ubuyobozi bushya uretse ko binavugwa ko impinduka zo muri polisi zitazasiga Gasana Rurayi dore ko igitutu kimuriho kitoroshye.

    Muri make Badege na Kuramba barimo kuzunguzwa n’abanyabubasha kubarusha mbese barimo gukinishwa nk’inka mu gisoro!

    Polisi y’u Rwanda yakomeje kugira ubuyobozi busa nk’ubujegajega, Gasana Rurayi niwe wasaga n’umazeho kabiri mu gihe hari abagiye birukanwa ndetse bagashyirwa mu zabukuru ikitaraganya nka Andrew Rwigamba wazize guha ikiraka cyo kuvugurura inzu polisi ikoreramo kwa Kabuga  umupfakazi wa Gen Fred Rwigema! Ngo bikaba byarakekwaga ko amafaranga Jeannette Rwigema akoresha yayahawe na Nyakwigendera Colonel Karegeya!

    Marc Matabaro

    The  Rwandan

    Email: [email protected]