IHEREZO RY’UMUTWE WA M23 NA BYINSHI MUTAMENYE KU NKOMOKO YAWO- Igice II

1. IVUKA RY’UMUTWE WA RCD N’IHIRIMA RYAWO

Nk’uko mwabibonye mu gice cya mbere cy’iyi nkuru u Rwanda na Uganda byaje kugeza Laurent Désiré Kabila ku butegetsi. Ariko nyuma gato y’itsinzi uyu yaje kwirukana u Rwanda na Uganda muri Congo . Bituma havuka intambara ya 2 (1998-2003) yaranzwe n’uko imitwe ya Maï-Maï yose yari yaravutse hirya no hino muri Kivu zombi Laurent Désiré Kabila, wayoboraga Congo icyo gihe, yahise ayiha intwaro ngo imufashe kurwanya ingabo z’u Rwanda n’abavuga ikinyarwanda batuye muri Congo.

Iyi ntambara ya AFDL yasize Laurent Désiré Kabila k’ubutegetsi yahaye benshi mu bavuga ikinyarwanda batuye Congo ku buyobozi bukuru bw’igihugu. Bamwe twakwibuka ni nka:

Ingabo za Zimbabwe zije gutabara Kabila

• James Kabare (James Kabarebe) yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo;
• Bizima Karaha, yagizwe ministri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo;
• Me Azarias Ruberwa Manywa, agirwa Directeur de Cabinet muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga;
• Munyampala, yashinzwe Umutekano;
• Jean Munyampenda ashingwa Service d’intelligence;
• Prof. Mulinda nawe yaje kuba ushinzwe gucunga umutungo w’ishyaka rya AFDL
• Joachim agirwa Commandant charge de la strategie militaire;
• Bugera Déogratias, yagizwe ministre d’Etat muri Presidence;
• Muzuri Samson, yagizwe ambasaderi wa Congo muri Canada;
• Moïse Nyarugabo Muhizi, yagizwe PDG wa OBMA ;
• Mulinda Hadi Joseph, yagizwe, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa Uhoraho ushinzwe icungamutungo w’ishyaka rya AFDL ;
• Abavuga ikinyarwanda kandi bahawe Ubuyobozi bwa Banque Congolaise de Développement et du Commerce Extérieur, bahabwa no kuba PDG wa RVA.

Iyi myanya ntabwo yari ihagije ku batuye Congo bavuga ikinyarwanda no kuba batari borohewe n’imitwe ya Maï-Maï byatumye havuka umutwe wa RCD. Muri Kanama 1998 uwo mutwe wari uyobowe icyo gihe na Pr Ernest Wamba dia Wamba wafashwaga n’u Rwanda waje kwigarurira umujyi wa Goma. Umutwe w’ingabo wa RCD wari ugizwe n’abari ingabo za AFDL bavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’ingabo z’u Rwanda zabafashaga kurwanya Laurent Désiré Kabila. Abenshi turibuka ko aribwo ingabo za Angola, Zimbabwe na Namibie, byaje gutabara Laurent Désiré Kabila bikarwana n’u Rwanda na Uganda bikomeye muri Congo.

Imirwano ya Kisangani hagati y’u Rwanda na Uganda yaguyemo abantu benshi

Nyuma y’igihe kitageze no ku mwaka, mu mwaka 1999 iyi ntambara ya RCD yarahosheje, uyu mutwe utangira kugira ibibazo. Ikibazo cya 1 n’uko u Rwanda na Uganda bivugwa ko byatangiye kurwanira kuyobora RCD buri gihugu gishaka kugira ijambo rikomeye kuri uyu mutwe; icya 2 bivugwa ko byatangiye gupfa umutungo byakuraga mu duce byari bimaze kwigarurira; Icya 3 bivugwa ko abari abanyepolitike bakomeye bakoranye na Mobutu bari barayobotse RCD batangiye kugirana ubwumvikane buke. Ibi bibazo uko ari 3 byatumye muri Gicurasi 1999 Uganda yigarurira Pr Ernest Wamba dia Wamba wari ufitanye ubwumvikane buke na Lunda Bululu bituma muri uko kwezi ava i Goma akajya i Kisangani ajya gushinga RCD-K (RCD-Kisangani cg RCD-Wamba) abifashijwemo na Uganda.

Abo Ernest Wamba dia Wamba yasize i Goma babifashijwemo n’u Rwanda bashinze RCD-Goma, Arthur Z’Ahidi Ngoma wakoraga muri UNESCO yaje guhamagarirwa kuwuyobora avuye muri gereza ya Buluwo muri Katanga aho yari yarafungiwe, ariko ntiyawumaramo iminsi (amezi ane) kuko yatangiye kuwunenga kumugaragaro kuba ugizwe gusa n’abavuga ikinyarwanda b’abatutsi bityo ahita asimbuzwa Dr. Emile Ilunga, ajya gushinga umutwe yise UCP.

Jean Pierre Ondekane

RCD-K na RCD-Goma byaje gucana umubano burundu igihe ingabo za Uganda n’u Rwanda zaje kurwanira i Kisangani. Nyuma y’itsindwa ry’ingabo za Uganda i Kisangani Ernest Wamba dia Wamba yaje guhura n’ibibazo byo kurwanywa mu ishyaka rye aza kuva i Kisangani ahungira mu mugi wa Bunia. Yahise asimburwa na Antipas Mbusa Nyamwisi waje guhindura izina ry’uwo mutwe awita RCD-K/Mouvement de Libération igenzura Ituri n’igice cya Nord-Kivu. Nyuma Igihugu cya Uganda cyaje gufasha Roger Lumbala kuva muri RCD-K/ML agashinga RCD-National.

Muri uwo mwaka nyine wa 2000, RCD-Goma yaje gukuraho Dr. Emile Ilunga asimburwa n’umuganga Adolph Onusumba Yembe wagenzuraga igice kinini cya Nord-Kivu, Sud-Kivu, Maniema, Amajyaruguru y’Intara ya Katanga, Kasaï-Occidental na Kisangani.

Boniface Kabisa yaje gutangaza ko avuye muri RCD-Goma kubera adashobora kwihanganira ko amabwiriza yose aturuka i Kigali kandi akubahirizwa nk’ivanjili ntagatifu n’uko ashinga RCD-Authentique. Muri Kamena 2002 Pr. Tryphon Kin-Kiey Mulumba yaje kuva muri RCD-Goma ashinga RCD-Congo. Maurice Shetebo Murandi nawe ntiyatanzwe muri iyo nkundura yo kuva muri RCD kuko nawe yaje gushinga iye ayita RCD-Originel.

Les quatre vice-présidents du gouvernement de transition : Abdoulaye Yerodia Ndombasi (mouvance Kabila), Azarias Ruberwa (ex-rebelle RCD), Arthur Zahidi Ngoma (opposition non-armée), Jean-Pierre Bemba (ex-rebelle MLC). (Photo : AFP)
Abdoulaye Yerodia Ndombasi (mouvance Kabila), Azarias Ruberwa (ex-rebelle RCD), Arthur Zahidi Ngoma (opposition non-armée), Jean-Pierre Bemba (ex-rebelle MLC).

Umutwe wa RCD-Goma waje kujya mumishikirano myinshi na Leta ya Congo kugira ngo hahagarikwe intambara. Mu by’ingenzi iyo mishikirano yagezeho n’ibi bikurikira:
• Kugarura amahoro mu gihugu Leta isabwa guhagarika burundu imitwe ya UPC, FDLR igasubiza mu Rwanda abanyarwanda bose bayirwaniraga mu Rwanda;
• Kuhuza ingabo zari iza Mobutu Sese Seko, iza RCD, iza MLC n’iza Kabila;
• Guca burundu umuco wo kudahana, icyenewabo, irondakarere ;
• No gushinga Leta y’inzibacyuho yagombaga gutangira 2003 igategura amatora y’umukuru w’igihugu bitarenze kuri 30 Kamena 2006;
Ng’uko uko Me Azarias Ruberwa Manywa wayoboraga RCD-Goma yaje kubona umwanya wa Vice Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda babyungukiyemo bakahabwa imyanya i Kinshasa twavuga nka :
• Me Azarias Ruberwa Manywa wayoboraga RCD-Goma yaje kubona umwanya wa Vice Perezida nuko asimburwa kubuyobozi bw’ishyaka na Jean-Bosco Barihima
• Bisengimana waje guhabwa kuyobora Police y’Igihugu (Inspection PNC)
• Deo Rugwiza waje guhabwa kuyobora Immigration (PDG Immigration)
• Aba ofisiye 141 bari muri RCD-Goma bashyirwa mu gisirikare cya Congo,
Icyo gihe Bosco Ntaganda ntiyari muri abo kuko we ntabwo yari muri RCD-Goma yari muri Ituri ahubwo harimo Colonel Jules Mutebutsi, Laurent Nkundabatware Mihigo, Bisogo, Makanika, Kahasha Albert, Bodouin Ngaruye, Masunzu waje kwitandukanya na bene wabo bavuga ikinyarwanda n’abandi….

Muri izo ntambara zose guharanira uburenganzira bw’abavuga ikinyarwanda sinigeze mbyumva mubyo RCD-Goma yarwaniraga nk’uko mbyumva ubu. Uretse iyi myanya ikomeye bahawe i Kinshasa nta kindi nzi izi ntambara za RCD-Goma zigeze zimarira abatuye Congo bavuga ikinyarwanda uretse impfu z’abantu babarirwa muri za miliyoni naza miliyoni n’impunzi zitabarika. Abandi basirikare basigaye batabonye imyanya baje kwigira mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro i Bukavu na Goma nguko uko amazina nka Jean Pierre Ondekane yibagiranye.

1.1 Ihirima rya RCD

Abari abayobozi ba RCD-Goma: Nyarugabo, Onusumba, Bizima Karaha..

  Nk’uko twabigaragaje RCD yagiye icikamo ibice kugeza ivutsemo imitwe 6 mu gihe cy’imyaka 4 gusa. Twavuga RCD-Originel, RCD-Goma, RCD-K, RCD-K/ML, RCD-Authentique, RCD-Congo, RCD-National. Byaje gutuma iyo mitwe yose ubu yibagirana. Mu matora y’abadepite n’abasenateri yabaye 2006 RCD-Goma nta mwanya yabonye mu Nteko Nshingamategeko uretse umwanya umwe Me Moise Nyarugabo Muhizi yabonye muri Sénat. Amatora y’Umukuru w’igihugu Me Azarias Ruberwa Manywa wayoboraga RCD-Goma yatsinzwe mpaga.

Impamvu zatumye RCD isenyukana n’amashami yayo yose uwaba abishoboye yazayitubariza u Rwanda na Uganda akabitubwira kuko ncyeka ko babizi neza. Gusa ntabwo twakwibagirwa kuvuga ko iyi ntambara yasize iciyemo abanyamulenge (abavuga ikinyarwanda bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo). Igice kimwe cyari kigizwe na Colonel Venant Bisogo yungirijwe Colonel Michel Rukunda Makanika na Major Bernard Tawimbi bari barashinze ishyaka bise FRF ryikuye kuri RCD-Goma ku rundi ruhande General Masunzu Patrick. Ibi bice byombi byarwaniye bikomeye imbere y’ababyeyi babo mu misozi ya za Minembwe.

Igice cya III tuzavuga ku ivuka rya CNDP n’ivuka rya M23 ; tuzaberaka amakimbirane y’abanyejomba n’abanyamasisi n’uko yaje gusenya CNDP. Tuzavuga uko tubona iherezo rya M23 n’impamvu bavuga barwanira. Tuzasoreza kukwerekana uko perezida Joseph Kabila abona uriya mutwe.

(BIRACYAZA….)

KANUMA Christophe
E-mail: [email protected]

2 COMMENTS

  1. ayomakuru uyavuze nea ariko harikintu kimwekitansobanukira igihe mutandika ngo mugaragaze neza ururimi rwikinyarwanda kivugirwa mumajepho yakivu (IKINYAMURENGE) bizabitugora kumenya uwanditse uwariwe,naho ibyo wavuze birakwiye kugirango bitubere isomo tumenyeko kwihakirizwa bitera gusuzugurwa kandi kwiringira ibyabandi igihe cose bibyara kwicuza

Comments are closed.