IHURIRO NYARWANDA RNC RIRAMAGANA UBUTEGETSI BWA KAGAME KUBA BWAKATIYE VICTOIRE INGABIRE GUFUNGWA IMYAKA UMUNANI

Uyu munsi, tariki ya 30/10/2012, Urukiko Rukuru yw’i Kigali, mu Rwanda, rwakatiye Madamu Vitoire Ingabire, Umukuru wa FDU-Inkingi, igifungo cy’imyaka umunani, ku mpamvu zidafashe aregwa z’ingengabitekerezo ya jenoside no kugambanira Leta akoresheje intambara n’iterabwoba. Ihuriro Nyarwanda RNC riramagana ryihanukiriye aka karengane mu bucamanza bunakingira bamwe ikibaba, ingeso ibaye karande mu butegetsi bw’igitugu bwa Polo Kagame. Ihuriro Nyarwanda RNC ryifatanije muri ibi bihe bikomeye na Madamu Victoire Ingabire, umuryango we, FDU-Inkingi n’abandi Banyarwanda bose bakunda amahoro n’ubwisanzure. Mu kuyobora ubwo bucamanza bw’ikinamico buhohotera Ingabire wamamaye mu guharanira ubwigenge bwa Muntu, ubutegetsi bwa Kagame bwerekanye bidasubirwaho ko noneho butakigira amajyo, ko bwiteguye gukomeza inzira y’iterabwoba kugeza bukongotse.

Ni iki cyakorwa?

1. Twirinde guta igihe mu maganya. Abanyarwanda bagombye kurushaho guhagurukana ubutwari, bagatsinda ubwoba, bitabira urugamba rugamije guca akarengane. Ubwoba niyo ntwaro y’imena y’ubwo butegetsi. Nitumara kwerekana ko twatsinze ubwoba, Kagame azaherako abarirwa iminsi.

2. Ukwizera ni ngombwa, ariko ntiguhindukamo ingamba zo gutsinda ingoma y’igitugu. Tureke kwicara ngo dutegereza ko ubwo butegetsi buhirima ubwabwo. Tugomba kwerekana ko tutemera gukandamizwa, tukarwana urugamba dukoresheje uburyo bwose butari ubw’intwaro z’intambara. Tugomba gutabarana urugamba, bitaba ibyo ubwo butegetsi bukatwica cyangwa bukadufunga umwe-umwe, cyangwa bukaturoha mu buhunzi.

3. Tugomba kurwana kandi tugatsinda, kandi gutsinda bisobanura gukuraho burundu ubutegetsi bw’igitugu, tukabumbira hamwe Abanyarwanda mu bwisanzure, bityo bagatangira inzira yo kwiyondora, kwiyunga no kwiteza imbere. Gutsinda urugamba birasaba guhaguruka ku bwinshi no gushishoza dukwirakwiza imbere mu gihugu amashyirahamwe ayobowe by’intangarugero. Tugomba kuba muri buri mudugudu, buri shuli, buri ministeri, buri kiriziya, buri rwego rwa RPF, buri rwego rw’umutekano, buri nkambi y’impunzi, ahari Umunyarwa hose haba mu buroko cyangwa mu mashyamba ya Kongo, muri buri shyirahamwe rya Diaspora, muri buri shyirahamwe ritegamiye kuri Leta, dufite imvugo imwe: ubutegetsi buriho burahirima, dushyire hamwe amaboko yacu tugere bwangu ku ntsinzi izakuraho ibitubabaza.

4. Tube ba nyamwete, dusange kandi dusabe inkunga abavandimwe bacu b’Abanyafurika, cyane cyane abo muri Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, dore ko benshi muri bo banahuye n’ingorane bakururiwe n’ingoma y’igitugu ya Kagame. Abo bose tujye kubabwira ko ubutegetsi bwa Kagame ari isoko y’impanuka za buri bwoko ku Banyarwanda kimwe no kubaturanyi bacu bose, bityo tubonereho kubasaba ubufatanye mu gushaka amahoro n’ umutekano birambye mu karere kacu no muri Afurika.

5. Tube ba nyamwete ku rugamba rwa diplomacy, dusaba amahanga kudufasha gukuraho ubutegetsi bw’agahotoro bwa Kagame buhora bubunza intambara ku Banyarwanda no ku Banyekongo. Umuryango Mpuzamahanga, tugomba kuwubwira tuti: igihe kirageze cyo kwiminjiramo agafu. Ipfunwe ryo kuba utaratabaye muri 1994 rigomba gushira, uwo muryango ukerekana ko uri ku ruhande rw’ Abanyarwanda, aho gutera inkunga ubutegetsi bumena amaraso bw’umuntu umwe, afatanije gusa n’umuryango we n’agatsiko kanzinya gaturuka mu bwoko bumwe butiganje.

6. Ibihe bikurikira kuvaho k’ubutegetsi bwa Kagame byaratangiye, kandi bigomba gusimbura ubutegetsi buboze, nk’uko imbuto ibora ishibukamo igihingwa gitoshye. Ibyo Kagame arimo afitira byose, nta na kimwe kizaramira ubutegetsi bwe. Nta garuriro ubwo butegetsi bugifite. Kuri we ariko yahitamo ko igihugu gicura imiborogo aho kureka ngo Abanyarwanda bibohore. Buri wese muri twe agomba rero gusuzuma ibyo yakwigoma ngo tugere ku ntego yo kubaka u Rwanda rwacu rwononekaye. Ibyo bigomba gutangirira hano, kandi aka kanya, aho Umunyarwana atuye cyangwa akorera hose. Tugomba kwibumbira hamwe, tukarenga inzitizi z’ubwoko, akarere, ubutunzi, igitsina n’ibindi. U Rwanda rushyashya rugomba gutangirana na buri wese muri twe, rugasakara mu miryango yacu ya hafi, mu moko duturukamo, mu batuye Igihugu bose no mu batuye Isi. Umurage tugomba gusigira abato ni ukwibukwa nk’abubatse umusingi w’u Rwanda rwigenga, rwunze ubumwe kandi rufite ubukungu busangiwe.

7. Tugomba gukoresha igihe cyacu, amafaranga yacu, ubwenge bwacu n’abo dushyikirana niba twiyemeje gusohoza bidatinze ino mpinduramatwara ikorwa mu mahoro. Abanyarwanda bagomba gushora ibyabo mu bizazanira imibereho myiza abana n’abuzukuru babo. Guha amafaranga ikigega Agaciro si ukuyapfusha ubusa gusa, kuko bitazabuza abanyarwanda gutera intambwe, ni n’ishyano kuko Kagame ayakoresha mu bintu bye bwite, mu gushimangira igitugu, kwica no gufunga abatavuga ruwe na we, kimwe no gushoza intambara mu baturanyi. Turangwe rero n’ubushishozi, duhundagaza amafaranga yacu mu mpinduramatwara igamije kubaka amahoro, ubwisanzure n’ubukungu busaranganyijwe.

Martin Luther King Jr ni we wigeze kugira ati: umuheto w’amateka ni muremure kandi uhetama ugana ku butabera. Ibyo ni ukuri ku Banyarwanda bose no ku bandi bose, kandi igihe cyose. Inshingano zacu n’urukundo dufitiye urwatubyaye bidutegeka gukoresha buri saha, buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi na buri mwaka tugamije kubohora Victoire Ingabire n’abandi bafunzwe ku mpamvu za politiki, tutibagiwe n’Abanyarwanda bose, tubavana mu mubabaro w’igihome n’ubuhunzi.

Turaje kandi ntakizigera kiduhagarika. Ntituzasubira inyuma.

Tuzatsinda!

Dr Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa Mukuru
Ihuriro Nyarwanda (RNC)
Washington DC
USA
E-mail: [email protected]
30/10/2012

12 COMMENTS

  1. Iri ni Jambo rihamagarira aba nyarwanda guhaguguruka….bakava mwi hembe ryabo bagasohora umutwe …bose bagahaguruka nkumunya RWNDA umwe(1) kugirango bikize KAGAME na Systeme yiwe mbi…, ubundi nagira ngo ndabibutse ikintu gikomeye cane.. .Ntabwoko , nta Muryango , Nta ni Ntara biba bibi ariko Systeme niyo iba mbi ikabuza abantu kuba beza. Rero ba nya RWANDA – BANYARWANDAKAZI…..rengera ubwoko bwanyu intara cange se IMIGAMBWE muhagureke uyu musi kuko ejo ni kera…. mugwanye ibibatandukanya mutsinde ivyabiteye ..

    Mugire Amahoro.

  2. Wowe wibaza ko Kagame atabaroga kumurusha ? Ariko abanyarwanda kuki twirengagiza nkana ibintu bimwe kuki twiyumva kuki twangana kuyki turi abagome….Kagame umuntu ujya hariya akarimi keza gusa ukagirango we ntafite amafuti arenze ukwemera! Abamukoreye baramuzi kubarusha..nanjye ndimo mujye byibura mutwubahire ibitekerezo byacu ntabwo duhamagarira intambara twarayirwanye turayizi !!! Kagame kuvuga ntawe umurusha..gutanga amasomo peee…ibikorwa se ???? Arayakurikiza amasomo atanga ? Yarakize aba mu mitamenwa , agendera mu mitamenwa mwe muti ndiyo bwana…mugabanye ubukana ntawaruzi ko za nkotanyi zari zifite imirizo zizahirika ingoma y’abakiga !! umva mbabwire mwa bashinyaguzi mwe dore comments nanditse ku gihe.com banga ko itambuka : Ese buriya ingabire hari bimwe yazize ok abihanirwe kandi abyirengere…mais mubyo yazize gusabira ko n’abahutu bapfushije baririrwa nacyo ni icyaha ? twubakira ku musenyi mubimenye…n’udufuni twarakubiswe kandi amaraso arasa..nabaye umusilikare muzabaze abanyabyumba, ruhengeli n’ahandi…amanama…kurobanura bamwe bagashyirwa ku ruhande…mbere ya genocide en plus…utabaze amabombe ya za congo ! Aha twumvikane ibyaha by’interahamwe byo ntabyo mvuze birazwi!! igihe ntambukiriza comments yanjye nmuri abanyamakuru ndashaka ko abanyarwanda bose bayibone ! Papa umututsi yishwe n’interahamwe mama yari umunyabyumba umuhutu yakubiswe agafuni ntacyo azira (mbimenye, barabimpisha!!!! narwaniraga guca akarengane man…narababaye kurwanya ikibi natwe tugikora !!!)…nguko ukuri kw’abanyarda …papa naramuhambye mu cyubahiro, mama umurambo we nawuhambye mbeshya ko yazize interahamwe kandi atari byo…kuki bamwe bataririrwa ? ubuzima ntibungana ? hutu, tutsi mfite amaraso ya bombi ariko mwese ndabagaya kuko buri wese ariyumva ntarebe amateka n’ububabare bw’abandi ! Mumbabalire abasomyi babirebe yenda byafasha imitima ya bamwe kandi bikanafasha ubwiyunge nyakuri ureke kwita bamwe abicanyi abandi victimes kandi nyamara…banyarwanda bana ba mama twirebe twese tubwizanye ukuri !

  3. Ikindi nakongeraho ni uko kubona umurambo wa mama byambereye ingorabahizi…nari mpasize n’ubuzima ndabarahiye ! Kurwana bakakwicira umubyeyi… imbabazi se ? zahe zirakajya ahubwo ko wanabizira nkaho ari wowe wamwiyiciye ! Abanyarda ibihumbi bategekwa n’ababiciye ndabibabwiye ! Impfubyi zacu za génocide zageragejwe gufashwa uko bishobotse…abapfakazi guhozwa..abandi si abantu ? biciwe bareba ? hamwe bicwaga atari n’ihora kandi niyo ryaba ryo kwica ni ukwica ! Kagame ati mwiyunge banyarwanda ..muziko mu basilikare bamurindira hafi nta muhutu wabagamo ?? Ndetse no kubashakamo byabaga amahane…! Kagame ati mwiheshe agaciro …niko wa mushinyaguzi we ugendera mu mamodoka nk’ayabapresident ba amerika twinjiza amafrw angahe ku mwaka ? urwo ni rwo rugero ? Kagame ati Congo Congo….icyatujyanye Congo ntibyatumaga tugera Kinshasa …ntibyatumaga amakamyo apakurura coltan, hariya mu gikari cyo kwa Kabuga se murabizi amabuye y’icyama ? indege zazaga…hahaha ntabyo muzi kweli yirirwa abatera ibipindi n’akarimi keza….umunsi ibintu bimwe bizashyirwa hanze ku mugaragaro abanyarwanda bakabona uko babeshywe…baziyunga, naho ubundi nimufungure amaso murebe…mwireba amagorofa ntabwo ariyo umwana w’umukene ararira…uvuze wese ikigoramye bamusamira hejuru dore nguko uko Kagame yahinduye abana b’u Rwanda barangwaga n’ubupfura…nasomye amacomments menshi mbona umuntu wese utavuga neza Kagame bamuhindura inyangarwanda…yegoko nyamara harimo abarurwaniye barwitangiye kandi bazi neza banemera ko amakosa yabaye agomba kuvugwa bizafasha abadukomokaho kubana neza!

  4. Ikindi navuga ni uko tujya gucyura impunzi Congo tunarwanya abacengezi, hamwe ntibyari ngombwa gutangatanga impunzi muri Congo mu mashyamba zikamishwamo amasasu..bizavugwe se ? babumvisha ko ari aduyi…mwa bantu mwe nimwicecekere uriya Kagame azabazwa byinshi ! Narwaniye uburenganzira bw’abatutsi ariko sinatojwe gufata abahutu nkaho bo batagira ubuzima…mama umbyara agafuni se ntikamujyanye ntiyari umubyeyi…ntibakababeshye ni inde ufite umusilikare mwene wabo utarabaganirizaga uko bicwaga ? Gusa bivugwa nkaho nta kibazo byari bitwaye ko bari abanzi…aha binyibutsa abatutsi bibasirwa mu Rda ngo ni ibyitso ari nacyo cyatumye tujya mu ishyamba…mbasabye kutaba ba ndiyo mwidishyi mukanguke mumenye ko muhatswe mwese ubwoko bwose…

  5. urabivuga se! urabizi uzi ifuni yavugiye ku batutsi bavuye mu rwanda basanga RPF ijoro ribara uwariraye ku murindi prison ujyanwa mu kagera ibyo dukwiye kubirenza amaso tukareba ejo hazaza nkuko THEOGENE RUDASINGWA abivuga nukuri tubanze turenge ibyo bibazo byose tumenye umwanzi wacu uwo ariwe noneho nyuma tuzicara dusase inzobe tuganire ku mateka yacu kuko nayacu ntaho twayahungira kandi nibyo tuzatsinda.

  6. Wahora n’iki muvandimwe ko iriya funi bayingeze kenshi nkakizwa na Nyagasani…nako ko bari bankeneye kubera ubumenyi bw’igihugu ! Ni agahinda kujya gutanga umusada turwanira uburenganzira bwa bene wacu hanyuma natwe ahubwo bakatwikeka kandi imiryango yacu yarahashiriye…niba agafuni kataratinyaga abatutsi ubwo noneho abahakana ko abahutu batishwe benshi peeee…mujye mureka guhakana ibyo mutazi, kogeza ni byiza Kagame aragatsindwa na nyina yamuhitana aramutse amwitambitse imbere mu nyota ye n’uraha ry’ubutegetsi ! Mukanguke banyarwanda muve mu bwoba dore natwe iyo tutava mu bwoba ntitwari gukandagira ku mulindi no mu birunga tujya gufasha n’ibyo twahaboneye…Kagame ntacyo mvuze uzabona amaraso y’abanyarwanda natakubazwa uzangaye…

  7. Uko nashyinguye abanjye b’abatutsi..abanjye b’abahutu bazabazwa nde ? Mama, ba marume n’abandi benshi…bazabazwa nde ko nta nurwara bigeze bakoza umututsi ???? Uziko bamwe buriya banashyingurwaga mu myobo irimo abo interahamwe zishe ?? Mbega akaga…none uwo mugabo udutegeka mwamugize imana…dore abanyarwanda nitwe twizira nkaho tutabonye isomo…kwereka umuntu ko ari akamana …mujye musoma amateka yose kandi mwumve ububabare bw’impande zombi…muzabaze amateka ya Kagame muzamenya amaraso afite mu biganza noneho wowe aho wicaye utekereze niba ataguhitana…miliyoni 11 harimo inyangamugayo nyinshi, abishe bose ubwoko bwose bajye ku ruhande umunuko w’amaraso urarambiranye ?

  8. Murakoze cyane gukangura abarengana ngo bivane ku ngoma y’igitugu.nabasabaga ngo mumpe details zanyu zose ngo nifatanye namwe.

Comments are closed.