Ihuriro rishya (New RNC) na Mouvement National Inkubiri (MN Inkubiri) biyemeje kugirana imishyikirano y'ubufatanye butaziguye.

ITANGAZO

Ihuriro rishya (New RNC) na Mouvement National Inkubiri (MN Inkubiri) biyemeje kugirana imishyikirano y’ubufatanye butaziguye.

Imiryango ya politiki yombi Ihuriro rishya (New RNC) na Mouvement National Inkubiri (MN Inkubiri) ihereye ku mahameremezo, intekerezo, ingamba n’imigambi bya buri ruhande, yiyemeje kugirana ibiganiro n’ibikorwa by’ubufatanye butaziguye.

Intera n’imiterere y’ubwo bufatanye bizatangazwa mu minsi iri imbere. Hagati aho impande zombi zizaba zifatanya ibikorwa zisanga ari ngombwa kugira ngo zigere ku ntego ziyemeje zo guhangana n’ingoma y’igitugu ya Paul Kagame ndetse no guharanira igihugu Abanyarwanda bose bibonamo.

Ku wa 17 Nyakanga

Dr. Theogene Rudasingwa 
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Rishya (New RNC)
Washington DC
USA

Eugene Ndahayo
Perezida wa Mouvement National
MN (Inkubiri )
Lyon (France)