Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ribabajwe n’akarengane gakomeje gukorerwa abanyapolitike batavuga rumwe na leta ya Perezida Paul Kagame

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ref: RK/A04/11/12

Taliki ya 05/11/2012

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ribabajwe n’akarengane gakomeje gukorerwa abanyapolitike batavuga rumwe na leta ya Perezida Paul Kagame, abahimbira ibyaha, ahanga ababashinja ndetse anagenera ibihano we yumva ko aribyo uwo ashaka kwigizayo akwiye guhabwa.

Tubibutse ko kw’italiki ya 11/12/2011 ubwo Perezida Kagame yari i Kampala yatinyutse gutangariza abanyamakuru ku mugaragaro ko Madamu Victoire Ingabire yamaze kwemera ibyaha, ko ngo igisigaye ari ugutegereza imyanzuro y’urukiko. Ibi byagaragariye buri wese ko Perezida Kagame yaciriye urubanza umunyepolitike umunyapolitike Madamu Victoire Ingabire kandi bizwi neza ko perezida atariwe ufite ububasha bwo guca urubanza.

Kw’italiki 30 Ukuboza 2011 Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryandikiye Perezida Kagame urwandiko No: RK/12/09/011 rimwereka akarengane aje akorera abanyarwanda, ndetse rimusaba ko yegura k’umwamya w’umukuru w’igihugu, mu ngingo ya 12 y’iyo barwa.

Kuba urwego rw’ubutabera mu Rwanda rukoreshwa nk’intwaro ya perezida Paul Kagame yo kwihimura ku batavuga rumwe na Leta ye rushyira mu bikorwa ibyifuzo bye ni akaga u Rwanda rukomeje kugusha muri iyi myaka 53 Repubulika y’u Rwanda imaze ibayeho.

Ni muri urwo rwego, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirakangurira abanyamuryango baryo bose baba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo kwamagana bivuye inyuma ibyemezo Perezida Kagame akomeje gufatira umunyapolitike Madamu Victoire Ingabire yifashishije icyo yita urwego rw’ubutabera mu Rwanda ruzwi neza ko rutigenga ahubwo ariwe rukorera.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riboneyeho gushishikariza abanyarwanda bose gukomeza gusenyera umugozi umwe mu guharanira ko leta y’igitugu ya Perezida Paul Kagame ivaho, n’uburyo bw’imiyoborere ya repubulika bukavaho, hagasubizwaho uburyo bw’imiyoborere y’Ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda kuko imiyoborere y’Ubwami bugendera ku itegekonshinga ituma uwego rw’Ubutabera rw’igenga, urwego Nshingamategeko rwigenga, urwego Nyobozi (executive) rwigenga, igisirikare n’igipolisi byigenga na demokarasi igashoboka, bityo bigatuma nta muntu ku giti cye ushobora kwigira igihangange.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirasaba ko ubujurire bwa Ingabire bwemerwa ndetse ndetse Ihuriro rirasaba byumwihariko Perezida Kagame gufungura abanyapolike bose bafunze nka Ingabire Umuhoza umuyobozi wa FDU-INKINGI, Deo Mushaidi umuyobozi wa wa PDP-IMANZI, Maitre Bernard Ntaganda umuyobozi wa PS-IBERAKURI, n’abandi banyapolitike… kimwe n’abasirikare bakuru n’abato bafungiwe mu magereza ya gisirikare yo ku Mulindi, Kami, Kibungo, mu mazu atazwi nk’iyo ku Kimironko no ku kirwa cya Iwawa.

United we stand.

Eugene NKUBITO

Chairman

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK