Ijambo ibiganiro abantu barifata uko ritari: Boniface Twagirimana

Boniface Twagilimana

Iri jambo “ibiganiro” mbona abantu barifata uko ritari cyangwa umugani wa wa wundi bitewe n’igihe (occasion) abantu bakaba baba babona uburyo bubangutse kandi bworoshye bwo guhita bagukorera urushyo batitaye no kureba ku zindi ngingo.

Ntekereza ko intego y’ibiganiro ni ukugirango habe gukungurana ibitekerezo ku ngingo cyangwa ku kintu runaka, uwari ufite ibisobanuro bidahagije abonereho umwanya wo gusobanukirwa, bitari ibi iri jambo “ibiganiro” mbona ryashakirwa indi nyito, niba kandi twakwihanukira tugahamya ko abanyarwanda bose ari injijuke kuri buri kintu ubwo ibiganiro ntibyaba bigikenewe.

Mu misa kwa padiri abakirisitu bamenyereye ko batega amatwi misa mu mutuzo padiri akababwira ibyo yateguye kubabwira bakabyumva mu mutuzo, ntawemerewe gutera urutoki ngo abaze ibyo atumvise neza, ibi byaramenyerewe rwose kandi nta kibazo abakirisitu babigiraho.

N’ubwo mu Rwanda naho bisa nibimaze kuba umuco ko ibiganiro (Dialogue) cyane cyane iyo byazamo ibitekerezo bitajya umujyo umwe ari ikizira ko ubigerageje aba asa n’ushaka urupfu, gereza, umwanzi w`igihugu… ariko siko byagakwiye kugenda.

None se ubu twemeze ko abanyarwanda bagiye kujya bahamagarwa bagatega amatwi nk’ababana n’ubumuga bwo kutumva no kubona? Aha munyumve neza ibi ntibivuze ko nshyigikiye abanyamafuti baba babigambiriye aba bo bagomba kubibazwa n’amategeko nubwo mbona mu Rwanda nayo yabaye ikindi kibazo cyane cyane mu kuyashyira mu bikorwa ariko umuntu ahanwa iyo bigaragaye ko ibyitwa icyaha mu mategeko yabikoze abizi yanabigambiriye iyo bitari ibi ntabwo yagobye kubihanirwa.

Reka kugirango dusobanukirwe ibi mvuze dukoresheje urugero rumwe, hari mu myaka yashize ariko ya vuba aha ubwo twibukaga genocide yakorewe abatutsi maze uwari waje gutanga ibiganiro yigisha amateka ya genocide maze anavuga uburyo ngo abanyarwanda bose ngo bamerewe neza ku butegetsi bw’inkotanyi kandi ngo bafatwa kimwe atanga urugero ukuntu imfubyi zose zitabwaho kimwe nta vangura, maze umuntu umwe wari mu biganiro ntirirwa mvuga izina rye hano arabaza ati: “None se ko utubwiye ko imfubyi zose zitabwaho kimwe nyamara muri uyu mudugudu wacu harimwo imfubyi zataye ishuri kubera kubura minerval n’ibindi bikenerwa zikaba zinafite n’ibibazo bitandukanye bihuye nuko nazo nta mubyeyi zifite nyamara bigaragara ko izindi mfubyi cyane iza genocide zo urebye zitabwaho cyane ibi ntibyaba ari ivangura rikorerwa imfubyi?”

Uwatangaga ibiganiro we iki kibazo nticyamuteye ikibazo yamusobanuriye impamvu imfubyi za genocide zitabwaho kurusha izindi ngo kubera ko zifite n’ibibazo byihariye, ati ariko n’izindi mfubyi zitari iza genocide zitabwaho na MINALOC.

Uyu wabajije iki kibazo mu by’ukuri ku maso yagaragaje ibimenyetso byuko abonye igisubizo cy’ikibazo yari abajije. Nyuma y’ibyo njye nise “ibiganiro” ariko nyamara njye bigoye kuvuga ko ari “ibiganiro” nshingiye ko bisa naho muri “pratique” ababijemo bisa n’abemerewe kumva gusa., uyu muntu yatawe muri yombi ngo afite ingengabitekerezo ya genocide nuko arafungwa da! Cyakora ku bw’amahirwe yaje kurekurwa afunzwe amezi atari make nyamara inzego zose zibanze zari zemeje ko ukurikije uko uyu muturage yari yabajije ikibazo ko rwose yari agamije gusobanukirwa ariko abacitse ku icumu bo bavugaga ko ngo yabatonetse!

Muri iki cyunamo turimo bigaragara ko hari koko abantu basa naho nabo biyemeje kwirengagiza ukuri kw’ibyabaye ku buryo rwose hari abatandukira bikomeye ku buryo koko baba bagomba gukosorwa n’amategeko cyane cyane ko ubona baba bashyizemo ubushake n’umugambi byo gukora icyaha kandi bazi ko hari amategeko abihanira, ariko kandi njye ndakomeza gusaba ko abashinzwe gusuzuma bashyiramo ubushishozi ntihabeho kugendera gusa ko ngo hariho intego ngo yo kurwanya ingengabitekerezo ya genocide ngo maze n’umuntu ubajije aho atabashije gusobanukirwa mu byavuzwe bahite bamunagamo amapingu.

Bigenze gutya mbona nabyo byaba ari kibazo kuko mbona ibiganiro byazahinduka nka ya Misa ya padiri navuze haruguru ku buryo umuturage waje mu biganiro yaba aziko atemerewe kubumbura umunwa ngo adafungwa kandi nyamara wenda hari ibyo akeneye gusobanurirwa.

Niba ibiganiro mubyo bigendereye harimo no kwigisha byaba bisobanuye ko abigishwa hari ibyo batarasobanukirwa kandi nkatwe twabayeho abarimu kwigisha n’igikorwa ngirana kiba hagati y’uwigisha n’uwigishwa (dialogue). Ibi rero bisaba n’ubushishozi kugirango hatagira abihisha mu mugambi mwiza wo kurwanya ingengabitekerezo maze bagashaka kuwuririraho bakagira abahohoterwa maze ibyakabaye gahunda nziza ahubwo bikaba umwanya wo kongera urwikekwe no gutanya abanyarwanda kandi ibikorwa byose byakabaye bibumbatira ubumwe n’ubusabane bw’abenegihugu nubwo mbona inzira ikiri ndende.

Boniface Twagirimana