Ijambo Perezida Habyarimana yavugiye muri mitingi yo mu Ruhengeri tariki 15 Ugushyingo 1992.

Perezida Habyalimana

Ndakeka ko hasigaye gusa ibyo gushima ni ibyo gusezera. Nkaba mpagurukijwe no kugira ngo mbashimire mwese uko mwaje kwizihiza ibiroli uyu munsi (… inaudible, amashyi). Bajyaga bambwira bati kuba rero utajya muri mitingi ya MRND ngo wirebere, bati ni umunsi mukuru. (amashyi, rires dans la foule). None ndabibonye rwose koko. Icyakora njye sindatangira kujya muri mitingi (… inaudible) impamvu gusa nuko nanze guca ku rugo.

Birasanzwe (amashyi), birasanzwe, muzi ko ntuye hirya ahangaha, abana bavuze bati turashaka kujya kuramutsa Nyogokuru, ngeze hano mbona hateraniye abantu none (inaudible). Iyo unyuze ku rugo ugasanga hari abantu benshi, kenshi baba bateretse, ntiwagenda… ubundi mu kinyarwanda birasanzwe ( inaudible ) ntawe unyura ku rugo.

Ninjira hano, ninjira numvise ikintu, numvise noneho impamvu ba bandi batinya amatora. Ngaho rero niba ngo baratsinze, baratsinze, ngo ariko ntibashaka amatora. Icyakora numvise impamvu badashaka amatora koko. Maze rero amagambo yanjye ni ayo gushima, nkabanza gushima abashinzwe ishyaka hano mu Ruhengeri, ngashimira Dogiteri Bizimungu uhagarariye ishyaka hano mu Ruhengeri, ngashimira abamufasha muri biro politiki, ngashimira abamufasha muri biro ya perefegitura, abamufasha muri Comité préfectoral, ngashimira namwe mwese mushyigikiye ishyaka rya MRND, ishyaka ry’amahoro, ishyaka ry’ubumwe, ishyaka rishyigikiye amajyambere. (amashyi, impundu)

None ndasaba rero abayobozi b’ishyaka ryacu mu maperefegitura yose ko bakwegera abaselire bo hasi, ko bakwegera abarwanashyaka bacu bo hasi, bakaganira nabo; ko bakwegera abahinzi borozi. Nkunda kuvuga ko igiti atari amashami gusa, ahubwo icya ngombwa ku giti ni imizi ihamye, igaburira icyo giti. ( amashyi ). Abagize iyo mizi rero… iyo mizi ni abahinzi-borozi. Mubegere muganire nabo, mwumve uko bahumeka; mubegere mwumve ingorane bafite; mubegere igihe bishimye, mubegere igihe bafite ibyago, ni bwo ishyaka ryacu rizarushaho gukomera. Nkaba nsabye rero abayobozi mu nzego zose kwegera abahinzi-borozi bagakorana nabo. Abahinzi borozi ni ryo shyaka ryacu, nibo Barwanashyaka bacu.

Amagambo nakongera ho uyu munsi ni ukubasaba mwese, barwanashyaka ba MRND ko mwashyigikira umutekano. Umutekano uhangayikishije Abanyarwanda bose muri iki gihe. Ndabasaba rwose kugaragaza ko MRND ishyigikiye amahoro ko ishyigikiye umutekano. Ndasaba ariko n’abagomba gutahura abo bagizi ba nabi ko batakwihisha inyuma y’ibigambo ngo ni Interahamwe, ngo ni MRND, cyangwa se abandi bashaka kubigerekaho. Nibashake abo bantu koko. Nibo bafite ba OPJ, nibo bafite ba Substituts; nk’uko byavuzwe nibo bashinzwe iperereza. Nibashake abo bantu. Koko bararebye basanga imvururu ziba i Gitarama, basanga ari Interahamwe koko? (Rires, amashyi). Bararebye mu Bugesera, abantu barafunzwe, barafungurwa, ngo anketi zirabaye! Izo anketi zibahe? Nibazishyire hanze zigaragare. (amashyi). Abafunzwe ku Kibuye basanze harimo Interahamwe? (Ntayo, s’exprime quelqu’un dans la foule). Ariko barakomeza ngo turi muri anketi, turakora anketi, turakora anketi ; izo anketi ni bazigaragaze. Niba batazigaragaje ni ukuyobya uburari. Ubwo ni uko basanze harimo abo bashaka kurengera. (Rires dans la foule, amashyi). Mbese ni nka wa mushimusi w’inka : ngo abashimusi b’inka bagiye kwiba nijoro maze bagenda bakoma ku myugariro, nyir’inka arabyuka arabatesha, abirukaho, abaturanyi baramutabara. Ba bajura babonye bagiye kubafata, bari ku musozi bafata ikibuye bagihirika mu masaka, noneho bakoma akamo ngo ngabo nimubakurikire ; ngo ngabo ngabo ! (Rires dans la foule). Abaje gutabara bakurikira cya kibuye mu masaka (Rires dans la foule). Naho abajura bikinze ku nsina basigaye mu mpinga. Ni aho bashaka kutujyana. Izo anketi nibazigaragaze turebe abagome abo aribo, turebe abica abantu muri Nyabikenke ; turebe abashenye amazu muri Kibuye, turebe abateze za mines muri Cyangugu. Se ko bafashwe bakabyivugira, aho bava n’amashyaka balimo, ibyo barabihishira iki ? (Rires amashyi )

Dushyigikiye rero umutekano ; abashinzwe iperereza barikore ; abashinzwe guhana bahane ; inkiko zikore, nibwo amahoro azagaruka mu Rwanda. Twumvise abahagarariye abavuye mu byabo ukuntu baruha ; kandi njye narabasuye ndabazi jyewe ubwanjye. Turashaka rwose ko amahoro yagaruka mu Rwanda. Niyo mpamvu dushyigikiye iriya mishyikirano ibera Arusha. Birirwa bavuga ngo MRND ntishyigikiye imishyikirano. Yabyerekana ite kugira ngo yerekane ko ishyigikiye rwose imishyikirano ? Nanjye ubwanjye mu izina rya MRND, mvuga ko MRND ishyigikiye imishyikirano (amashyi). Nanjye ubwanjye ndayishyigikiye kugira ngo izatugeze… itugeze ku mahoro koko. Ariko amahoro si impapuro, amahoro ni ku mutima wawe. Amahoro azaza ari uko Abanyarwanda bumvise koko ko uwagiye kubavugira Arusha yabavugiye ibyo bashaka, ko atavugiye ishyaka iri n’iri. Ko yabavugiye ahubwo ibyo bumvikanyeho muli Guvernoma. Nicyo tumusaba. Ntagende afindafinda ibintu ngo yazanye urupapuro ngo ubwo azanye amahoro. Amahoro si urupapuro. (amashyi n’impundu). Turasaba abajya Arusha kugenda bahagarariye Abanyarwanda, turasaba abajya Arusha kugenda bavuga ibyo Guvernoma yumvikanyeho. Kugenda bavuga ibyo abaministre bumvikanyeho mu nama yabo.

Naho abakuwe mu byabo n’intambara, ndasaba abanyarwanda ko bakomeza kubafasha. Bakabashyigikira. Njye ndifuza rwose, icyo gitekerezo cyaratanzwe kandi ni MRND yagitanze, ndagira ngo mugishyire kandi mugishyire mu bikorwa. Ko bariya bana bari muri biriya bigo by’impunzi, biriya bigo by’abavanywe mu byabo, bariya bana cyane cyane b’imfubyi, ko twabafasha. Ndiyemeza ko buri munyarwanda wumva yishoboye, afashe umwana akamurera, kugeza igihe iyi ntambara izarangirira, ndakeka ko abo bana batakomeza kunyagirwa. Ubu murabona ko ari igihe cy’imvura, ko batakomeza kunyagirirwa hanze.

Numvise ikiganiro batugejejeho ejobundi ukuntu abo bavuga ukuntu abana bari muri ibyo bigo, abana mu mashuri primaire yo muri ibyo bigo badafite aho bicara, badafite n’ikaye bandikamo. Birababaje. Dukomeze tubafashe. Ndasaba rero Abanyaruhengeri, ndasaba Abanyarwanda bose, mu ma perefegitura yo hirya no hino, ko buri wese yareba umwana yafata. Birabaje, dukomeze tubafashe. Njyewe ubwanjye nkaba nsabye perefe wo mu Ruhengeri, nkaba nsabye perefe w’i Byumba, ko yabarura abana bali muli école primaire biga muli ibyo bigo, nkazabashakira njyewe ubwanjye amakaye. (amashyi, impundu).

Maze rero amagambo yanjye yari ayo gushimira ; amagambo yari ayo gusezera. Nanze rwose guca ku rugo. Naho ubundi mitingi ntiziratangira ku giti cyanjye. Igihe zizatangirira nzatuma ku Nterahamwe maze tumanuke rwose. (amashyi). Niyo mpamvu nsaba Secrétariat National, niyo mpamvu nsaba Umunyabanga mukuru wacu, kwumvikana n’abacuruzi kugirango dushake ibitambaro by’Interahamwe (amashyi, impundu), kuko Interahamwe iyo ziri mu mwambaro wazo ziraberwa koko. (amashyi). Barambwiye ngo icyo gitambaro cyahenda, ariko nticyahenda kurusha imyenda tugura. Nibashake imyambaro y’Interahamwe zambare, zigaragare. (amashyi, impundu ).

Amagambo yanjye ni ayo, ni ayo kubashimira mwese ukuntu mwanyakiriye, ukuntu mwateguye iminsi mikuru yose, ibirori byose twabonye, amagambo yose yavuzwe; gushimira abashinzwe ishyaka rya MRND hano mu Ruhengeri, gushimira abarwanashyaka ba MRND hano mvuga nti mukomere, icyangombwa ni ugutsinda amatora kandi tuzayatsinda koko kuko muhagaze neza hirya no hino mu ma perefegitura (amashyi, impundu).

Igihe rero nikigera, nzabatumaho mwese (Uzajye uhora uza, s’exprime quelqu’un dans la foule), nzabwira Interahamwe nti tujyane. Barambwiye ngo ni ujya kwiyamamaza uzajyana abasirikare bawe ngo kugira ngo ari bo bakwamamaza; ni iyo banyamamaza hari icyo se? (Rires dans la foule). Ariko nzi ko abazanyamamaza cyane ari Interahamwe kuko turi kumwe. (amashyi, impundu).

Source: Edition Source du Nil