Ijambo rya Kagame i Nyabihu ryakirirwe rite n’abanyarwanda?

    Nyuma y’ijambo rya Perezida Paul Kagame yavugiye i Nyabihu ku ya 5 Kamena 2014, ubwanditsi bwa The Rwandan bwegereye abanyarwanda bubasaba kugira icyo bavuga kuri iryo jambo bivugwa ko ryateye ubwoba benshi cyane cyane interuro yagiraga iti: “Ibi ngibi mujya mwumva abantu bavuga ku maradiyo ngo abantu bafashwe, ngo bafunzwe ngo babuze.. Ahubwo turaza kongeraho. Kubafata gusa, usibye kubafata turaza kujya tubarasa ku manywa y’ihangu rwose.” 

    Ijambo ryose Perezida Kagame yavuze kuri uwo munsi mwaryumva uko ryakabaye hano hasi:

     

    Dore bimwe mu bitekerezo twabonye ndetse n’ibyo abemeye kuvugana natwe badutangarije:

    twagirimana bonifaceBoniface Twagirimana, umukuru wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook aya magambo:

    ” Ishyaka FDU -Inkingi rirakebura Perezida Kagame rimwibutsa ko nubwo ari umukuru wigihugu adafite uburenganzira bwo kwica umunyarwanda uwo ariwe wese ngo nuko acyekwaho ibyaha! Birababaje kubona umukuru w’igihugu afata discour akigisha abaturage ko uretse no kubashimuta bagiye gutera intambwe yindi yo kujya bahita babarasa ku mugaragaro! Ubuse Perezida Kagame ntazi ko akwiye kuba uwa mbere mu kwigisha abaturage ko amategeko akwiye kubahirizwa? Ubuse Kagame ko njya numva hari abamukekaho ngo ibyaha yaba yarakoze bisobanuye ko bimuhama ko nawe akwiye kwicwa nk’umunyabyaha hagendewe ku gukeka gusa? None se bigenze gutya amategeko yaba amaze iki? Umutekano nibyo ugomba kubungwabugwa ariko ntukwiye kubungwabungwa abantu bahutazwa,bitagenze gutya ntaho twaba dutandukaniye nabo koko baba bawuhungabanya!”

    MicomberoJean Marie Micombero, ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Ihuriro Nyarwanda RNC yagize ati:

    ”Ibya mbere ni uko Paul kagame yongeye kwereka abanyarwanda n’amahanga ko nta nzego z’ubutabera zikora mu Rwanda, ko ahubwo ari we mucamanza w’ikirenga. Mu gihe ibihugu byateye imbere muri byinshi, abacyekwaho ibyaha barafatwa bagashyikirizwa ubucamanza akaba aribwo bufata umwanzuro wa nyuma ku ruhare rwabo, nyuma ya process ndende… Na za Al Quaida ntiziraswa ahubwo zishyikirizwa ubutabera. Icya kabiri ni nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo, ririya Jambo rirakomeye kuko ahaye Umurongo inzego ze z’umutekano usimbura amategeko ahana yishyiriyeho. Ibi aho biganisha nta handi usibye kutuma ziba organisations terroristes. Ubwo RDF na DMI etc nizititonda zishobora kujya ku rutonde rw’iyo mitwe kuko nta processus classique yubaha amategeko zizaba zikigenderaho, nubwo bwose zari zaragaciye zica zigacyiza. Icya gatatu, nkimara kumva ijambo rye, nibutse ifoto ya guverinoma y’abatabazi aho Prime minister yari afite mu ntoki pistolet ashishikariza abantu ubwicanyi: nasanze na Kagame ntaho ataniye nawe kuko nawe ashishikariza abantu kurasa abandi ku manywa kandi bizwi ko abo bita ko batera za grenades ari inzego ze ziba zishaka abo zibeshyera. Icya nyuma ni isomo amahanga agomba gukuramo: ririya Jambo ni réaction ya position ya State departement ya USA yasubizaga: bamwibeshyeho bamutera imbaraga; icyo azakora ni bashaka kumwerurira ni uko azakora igikorwa gishobora kugira ingaruka ziruta amahano yabaye za 1994, abanyarwanda rero nibitegure bange kuzasubira muri iyo situation”

    Bakunzibake-ABakunzibake Alexis, Visi Perezida w’ishyaka PS Imberakuri we ati:

    Ijambo perezida w’igihugu yavuze kuwa 05 Kamena 2014 ni ijambo rutwitsi,ijambo ryuzuyemo ubwoba bwinshi,rishimangira ko nta tegeko na rimwe ryubahirizwa mu gihugu cyacu cyane cyane itegeko nshinga aho ritemera igihano cy’urupfu niyo waba warenze amategeko,amabwiriza niyo asumba amategeko aha rero abanyarwanda bagomba kumva ko amazi yamaze kurenga inkombe kuko ubu bamaze guteguzwa ko utazahuza ibitekerezo na FPR  agomba kurasirwa ku karubanda. Bibaye mahire ubwo byavuzwe na perezida w’igihugu kuko twabivugaga ko leta ya Kigali ifunga,ishimuta,ikarenganya ndetse ikanica,ariko kuko bivuzwe natwe abanyarwanda bakabishidikanyaho,ariko ubu biyumviye ko perezida abyigamba ubwe,ubu rero mwese muhumuke atarabarasa ngo abarangize nk’uko abyibeshya. Mu magambo make ubwoba FPR ifitiye abayinenga butumye itangaza intambara ititeguye gutsinda.”

    sixbert (2)Sixbert Musangamfura, umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi yagize ati:

    ”Kuba Prezida Paul Kagame abwira Abanyarwanda n’isi yose ko bazajya barasa ku manywa y’ihangu Abanyarwanda batavuga rumwe ni agahomamunwa! Aciye agahigo mu bami n’ingoma zose zabaye mu Rwanda yemeza kumena amaraso y’abana b’igihugu ku gasozi, nk’uhiga ibiharango. Yibagiwe ko igihugu ugisasira imigozi kikayiguhambiriza. Agaragaje icyo ubutabera bwe buri cyo. Yemereye ufite imbunda guhita acira urwo gupfa uwo yise umwanzi w’igihugu nta mucamanza n’umwe ageze imbere. Arangije impaka ku iraswa ry’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana, wishwe ku wa 16 Gicurasi 2014 ari mu maboko y’abashinzwe umutekano. Ikibazo cy’ubutegetsi bwica abenegihugu kimaze kurenga igaruriro. Ukunda igihugu wese akwiye guhaguruka, agatabara abanyarwanda. Impyisi n’iyo utayiteye icumu ukayiha induru, uyitesha intama. Kwirirwa dutabaza abanyamahanga, bimaze kurambirana. Ahasigaye ni ahacu.”

    jean paulJean Paul Turayishimye, ushinzwe itumanaho mu Ihuriro Nyarwanda RNC yagize ati:

    Ijambo rya Kagame riteye impungenge ku muntu wese ushakira abanyarwanda amahoro. Mu bintu by’ingenzi numvise muri ririya jambo rya Kagame i Nyabihu, navuga ibi bikurikira

    1. impamvu yarivugiye i Nyabihu: Nyabihu hari hamwe mu bice by’ u Rwanda FPR ivugako hari abo bita ibipinga. Ko ndetse benshi mubatuye mu burengerazuba, aribo bafite abavandimwe babo benshi muri FDLR. Muribuka ko abayobozi batandukanye, barimo Ministre James Musoni n’umukuru wa polisi y’igihugu, Emmanuel Gasana bari bakivayo mu rwego rwo gutegura uru rugendo rwa president Kagame. Kagame rero yashakaga aho avugira ibigwi bye, by’ uko adatinya kwica, kandi Nyabihu, cyangwa se uburengerazuba, icyahoze ari Gisenyi, mu mateka yabo bazi ubwicanyi bwa Kagame.

    2. Ijambo ubwaryo kubijyanye n’ umutekano: Abanyarwanda barabizi neza ko leta ya Kigali yitera amagrenades iyo ifite uwo ishaka kwikiza. Iyo bashaka gufunga umunyapolitiki runaka barabanza bagategura abatanga buhamya, noneho bakitera grenades maze bakarigisa uwo bashatse. Biteye agahinda gusa kubona uwo abanyagihugu baba bategereje gutanga ihumure ariwe ubimburira abandi kubwira abaturage ko azabiyicira. None se Ubwo umukuru w’ intara cyangwa uyoboye ingabo muri ako karere murumva azakora iki?  I Nyakinama, mu kigo cya gisirikare ho yanavuze ko igihano cy’Urupfu, kitakibaho mu mategeko y’ u Rwanda, we ubwe ashobora gusaba ko gisubizwaho. Ngo kandi ni mu kanya nk’ako guhumbya.

    3. Kugundira Ubutegetsi: Irijambo kandi rijyanye no gutegura mandat ye ya gatatu. Aho mwiboneye ko n’abaturage batazi na mandats president agenerwa, ariko bakamushishikariza kutazava ku butegetsi. Abateguwe kubaza ibibazo bose bagombaga gushyiramo imvugo ishimira umukuru w’igihugu, n’ubwo ibyo yabasezeranyije mu mwaka wa 2011, Ubwo yaherukaga yo, atabishyize mu bikorwa. Bashakaga kwerekana ko nta wundi wabarenganura uretse we wenyine uvuga rikijyana. Kandi ko umutekano ariwo ashyize imbere hazaza, kuruta gusimburanwa ku butegetsi. Guteza umutekano muke kuri Kagame ni ukuvuga ko akwiye gusimburwa, ko ubutegetsi bwe ari ubw’igitugu, cyangwa ko unenga imiyoborere y’u Rwanda, ibyo birahagije kugushyira ku rutonde rw’ ibyihebe (terrorists). Ikindi navuga nuko, igihugu nk’u Rwanda, batemerera ubwisanzure mu guhitamo uwo ubana nawe ( freedom of association), ijambo nkaririya ridatera impungenge abatavuga rumwe na Leta gusa, ahubwo n’inshuti zabo, Kagame yerekanye ko abashyira mugatebo kamwe kabone niyo baba badahuje ibitekerezo bya Politiki. Iri jambo ni iryo kwamaganwa na buri munyarwanda, yaba ari hanze cyangwa se imbere mugihugu.”

    FCLR-ubumweIgnace Ntirushwamaboko, umuvugizi wa FCLR-Ubumwe muri Amerika yagize ati:

    ”President Kagame yibagiwe ko u Rwanda ari Repubulika, igomba kugendera ku mategeko. Agomba kwibuka ko atari umwami utanga ubuzima bw’abantu ngo bicwe ku manywa y’ihangu. Niba adahagaritse iyi myumvire y’ibintu, abanyarwanda bagomba kumwibutsa ko uburenganzira bwabo bwo kubaho butavogerwa, bakoresheje ubushobozi bwose bifitemo.”

    agnes murebwayireAgnès Murebwayire, umunyamakuru w’umunyarwandakazi yagize ati:

    “Aya magambo yuje urwango kandi arahahamura abasanzwe n’ubundi umutima waravuye mu gitereko kubera amateka mabi y’igihugu cyacu. Ni ah imana!”

    munyampetaJean Damascène Munyampeta, umuyobozi wungirije w’ishyaka PDP-Imanzi yagize ati:

    “Icyo twavuga ku magambo ateye isoni yavuzwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame ku itariki 5 Kamena 2014, imbere y’imbaga y’Abanyarwanda i Nyabihu, ni ukwibutsa abo yabwiraga bose n’amahanga ko iyi mvugo atari ubwa mbere umukuru w’igihugu ayikoresheje. Buri gihe iyo amahanga cyangwa Abanyarwanda ubwabo bamaganye amarorerwa ubutegetsi bwe bukora, aho gutanga ibisobanuro aratukana, akerekana ko ari indahangarwa, agatera Abanyarwanda ubwoba, akabasaba kwihigamo umwanzi. Nyamara aya magambo si Paul Kagame wenyine uyakoresheje. Buri gihe iyo ingoma zigeze mu marembere, zigakomeze kwizirika ku butegetsi, niko bigenda haba gushaka gusubiranyamo abaturage. Ibi byabaye ubwo intambara yatangiraga mu Rwanda muri 1990, ubwo ubutegetsi bwari buriho bwahize abana b’Abanyarwanda bubita ibyitso. Ibi rero Paul Kagame arimo gukora, si ubwa mbere bibayeho kandi n’ingaruka zabyo twarazibonye. Icyo PDP-Imanzi ihora isaba Abanyarwanda ni ukwanga kuba ibikinisho, bakanga kumva abategetsi bababibamo urwikekwe, inzangano n’ibindi bishobora gutuma bahemukirana kuko iyo intambara zitangiye, abategetsi bafata amadege yabo bakabata, bagahungisha imiryango yabo. Rubanda akaba aribo basigara bishyura ingaruka z’amagambo rutwitsi nk’ariya. Ikindi nibutsa Paul Kagame n’abo bafatanije kuyobora, ni uko abandi bavuze amagambo nk’ariya aribo ba Ngeze, Kantano, Kambanda n’abandi, ubu bakurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga ndetse abandi bahanwe n’inkiko z’u Rwanda. Paul Kagame na bagenzi be rero bibuke ko nabo bazisobanura igihe nikigera kandi ntabwo biri kure. Imana irinde u Rwanda n’Abanyarwanda kandi ibahe ubwiyunge nyakuri bitandukanya na munyangire.”

    akishuliAbdallah Akishuli, umukuru w’ishyaka FPP-Urukatsa yagize ati:

    “Ni ryari ishyaka FPP-URUKATSA ryahwemye kubabwira ko ururimi Kagame yumva ari ururimo urusaku rw’Imbunda? Niba atarigeze agira ubushake bwo gushyikirana n’abitwaje intwaro imyaka makumyabiri yose ni iki cyemeza koazashyikirana nabo mugihe bazirambitse hasi. Muri politiki mpuzamahanga Kagame ameze nka wa mwana uvuna umuheha akongezwa undi. Raporo nyinshi zagiye zigaragaza ko ari umwicanyi nyamara ba Shebuja birirwa bamagana abayobozi batwaza abaturage babo igitugu ariko we ntawe umutunga agatoki cyangwa ngo amwamagane. Abarwanya ubutegetsi nabo ntibazamutera ubwoba mugihe cyose bakomeje kugaragaza ko badashobora gufatanya urugamba kandi binagaragara ko abashaka kurwiharira batabasha kurutsinda bonyine ahubwo usanga ibikorwa byabo bisa nko gushyushya imitwe gusa kuko bitarenga umutaru.Cyakora na none kuba Kagame akoresha amagambo nk’ariya y’ubwihebe bigaragaza ko ubutegetsi bwe bumaze kujrgera ahubwo bwabuze abagabo bazi icyo gukora ngo baburandure. Ikibabaje ni uko abo bagabo nibatinda kuboneka bushobora kongera bugashinga imizi.”

    ambrose-nzeyimanaAmbrose Nzeyimana, umunyarwanda utuye mu Bwongereza we yagize ati:

    “Mukuvuga ariya magambo y’urukozasoni ku mukuru w’igihugu, umuntu yakwibaza icyatumye ayavuga. Nabonye afite ubwoba. Kubera ubwoba rero akaba nawe asa nuwihagararaho nawe akabutera. Ariko muri uko gutera ubwoba, ntitwakwibagirwa ubugome bwe busanzwe bw’indengakamere. Ntabwo yabeshye rero koko, buriya agiye kujya arasa abaturage ku mugaragaro si n’ubwa mbere. Na Muhura kuya 26/04/1994 we ubwe yirasiye 600 na machin gun! Abaturage yababuriye. N’aho gushaka uko bahungira kure abicanyi be. Dore ejo bundi James Musoni yivugiye ko abantu 16000 baburiye irengero muri kariya karere. Ubwo nyine noneho bagiye kujya babarasa ku manywa y’ihangu. Abanyarwanda, mu Rwanda no hanze, ndetse n’amahanga, bakwiye kumwamagana bivuye inyuma. Dore ntasiba kwigamba ubwicanyi. Kutamwamagana no kutamurwanya nibyo bimwogeza mu bugome bwe.”

    claude MugenziRene Claude Mugenzi, Impirimbanyi mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yagize ati:

    “Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko nta bwubahe na buto afitiye amategeko. Birababaje kuba umutegetsi w’igihugu wumva ko abakekwaho ibyaha byo guhungabanya ubutegetsi bwe bagombwa kuraswa!! Aho kujyanywa imbere y’ubutabera bugakora akazi kabwo.”

    bamara1Prosper Bamara, umunyarwanda ukurikiranira politiki y’u Rwanda hafi yagize ati:

    “Ili jambo muli make rirababaje cyane kuko rigaragazako nta cyizere Ubuyobozi bw’igihugu buli gutanga cyo gushaka umuti w’ibibazo byugarije abanyarwanda mu mahoro. Perezida Kagame aribagirwa ko Leta ayoboye yakuyeho igihano cy’urupfu, none aravuga ko abantu bazicwa? Agishubijeho se? Ikindi kibabaje ni uko ali Inteko ishinga amategeko icyumba cy’abadepite ali n’icyumba cy’abasenateri  ali na Ministri w’Intebe nta rwego na rumwe rwatinyutse kugaya amagambo y’umukuru w’igihugu. Ibi bigaragaza ko nta kwigenga k’ubutegetsi mu gihugu, ko inzego zose ali nka za balinga ziyoborwa n’umuntu umwe gusa utagira umuvuguruza. Icyo abanyarwanda bakeneye ubu ni uko ubutegetsi buliho bwarekera aho kubakura umutima, bugatangiza ivugurura mu nzego zose z’imiyoborere n’iz’iterambere, kandi iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rigahabwa agaciro. Ibi byazatuma amashyaka aharanira impinduka yinjira mu gihugu mu mutuzo kandi imyigaragambyo ikemerwa mu Rwanda. Abaturage bagomba kwemererwa kwigaragambya no kugaragaza ibyo batishimiye. Kurasa abanyagihugu ni amahano mu miyoborere, nta n’ubwo umukuru w’igihugu yagombye kubyigamba, ibi nta kindi byazanira abanyarwanda uretse kubinjiza mu bihe bibi bitazagira n’umwe ubyungukiramo, n’umwe. Abarwanya Leta nabo kugira ngo babashe kurwanya ibintu nk’ibi bibera mu gihugu, bagomba kwinyara mu isunzu bakareka amakimbirane akabije hagati yabo, no guhimana mu mashyaka yabo imbere cyangwa se hagati ya buli shyaka n’irindi, bagomba gufatira ingamba zikomeye ikibazo cy’amakimbirane y’amoko hutu-tutsi, kuko nta mugabo umwe.”

    Nadine-Claire-Kasinge2Nadine Claire Kasinge, umwe mu bayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda yagize ati:

    “FPR ni urupapuro rumwe gusa ku mpapuro amagana  z’amateka y’u Rwanda. Abanyarwanda twese ntabwo turi inkotanyi kandi ntibishoboka. Kudakunda cyangwa kurwanya imikorere mibi ya RPF ni uburenganzira bwacu kandi dufite impamvu ntakuka. Kuturasa sibyo bizatuma duhinduka cyangwa dushire. Ingabo za FPR zimaze imyaka 24 muri songamane ariko ubwoba zitera abaturage ntiburasimbura ubwenge bavukanye. Iyo Kagame avuze ngo agiye gutangira kubarasira ku manywa  y’ihangu bibaza niba ahubwo uyu mu Perezida atarimo gufatwa na Alzheimer ku buryo yibagirwa ibyo yaraye akoze. Abibwira ko ngo bafashe igihugu nabibutsa ko bibeshya kuko igihugu kidafatwa kivukanwa naburi mwenegihugu. Agastiko akari ko kose kibwira ko gashobora kubuza abandi benegihugu ubwo burenganzira kakumva ko gashobora guheza mu buhungiro cyangwa kakabagira abagererwa batagira ijambo, ako kazarwanywa igihe cyose kugeza igihe kazatsindwa.”

    manziAloys Manzi, Visi Perezida w’ishyaka RDU/UDR yagize ati:

    “Umuntu uwo ariwe wese ushaka kongera kumena amaraso y’abana b’abanyarwanda, agomba kwamaganwa, amategeko arengera abanyarwanda agomba guhabwa agaciro, Perezida wa Repubulika yakagombye gushishikariza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, aho kwirengangiza nkana uburenganzira bw’ ikiremwa muntu, no guhamagariza abashinzwe kurinda umutekano kutubahiriza inshingano zabo, zo kujyana abakoze ibyaha imbere y’ubutabera. Niyo mpamvu muli CPC tubona ko igihe cyo guhuza abanyarwanda bakigira hamwe ibibazo byabo binyuze mu mishyikirano, no mu nzira y’amahoro, icyo gihe kirageze, kandi umuco wo guhangana tukawushyira hasi, ahubwo tukimakaza ubwuzuzanye, uburinganire n’ubwiyunge mu banyarwanda.”

    gallican GasanaGallican Gasana, umwe mu bayobozi b’ishyaka AMAHORO yagize ati:

    “Biragaragara kandi birunvikana kuri buri wese ko president Kagame yabaye igikange kikanga umuhisi n’umugenzi uwo ariwe wese. Mu kwerura akavuga ku manywa y’ihangu ko azarasa abantu ku manywa y’ihangu, yerekanye ko kuri we intambara yayitangiye.”

    minaniJean Marie Vianney Minani, umukuru w’ishyaka ISANGANO-Abenegihugu yagize ati:

    “Jean Marie Vianney Minani: Nta byinshi navuga ku magambo ye yuzuye urwango n’iterabwoba kuko nta gihe atigambye kurimbagura abanyarwanda. Gusa icyo twasesengura neza n’igihe ayavugiye n’aho yahisemo kuyavugira (mu majyaruguru y’u Rwanda i Rambura en plus). Abanyarwanda bose bamenye ko Kagame na FPR ye batajya bahinduka. Niyo bamukomera amashyi kajana: abanyarwanda nibo baca umugani ngo uhongera umwanzi amara inka cyangwa akamara ibinombori mu murima. Ubutwari bw’abanyarwanda bo mu majyaruguru bwo kurwanya ikibi dusanzwe tubaziho mu mateka yacu iki ni igihe cyo kubugaragaza bigana abantu batabaye ibigwari imbere y’akarengane bagirirwaga ndavuga nka BASEBYA ba Nyirantwari, NDUNGUTSE, RUKARA rwa Bishingwe, n’abandi. Mu kurwanya ingoma zikomoka kuri SEKIBI twabwira abanyarwanda mu magambo make tuti :. icyuya, amarira n’amaraso y’abanyarwanda baharanira impinduka ntibizapfa ubusa. Vive la résistance du Nord et des Rwandais en général!”

    twagiramungu (2)Faustin Twagiramungu, umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza akaba n’umukuru w’impuzamashyaka CPC yagize ati:

     

     

    PDRIshyaka PDR IHUMURE muri Afrika y’Efo ryanditse ku rukuta rwa Facebook rwaryo riti:

    “Mu rwego rwi ishyaka PDR ihumure tiboneyeho akanya ko kwamagana iterabwoba umukuru wi igihugu kagame aherutse gushyira kubanyarwanda ubwo yasuraga abaturage ba nyabihu akabizezako agiye kujya arasa abanyarwanda kumugaragaro ko kandi abarigiswa yaba afitemo uruhare akaba azi ibyabo . Iri terabwoba rero tugasanga hari ikiryihishe inyuma . turasaba abanyarwanda guhaguruka tukarwanya uyu munyagitugu twivuye inyuma.”

    gatsimbazi

    Nelson Gatsimbazi, umunyamakuru w’umunyarwanda wahungiye muri Sweden yanditse ku rubuga rwa facebook aya magambo:

    “Ni igisebo gikomeye kugira umukuru w’igihugu ukangisha kwica abantu kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza kandi ntihagire umwibutsa ko ibyo akora bidashobora kwihanganirwa. Nta n’umunyamakuru wagerageje gusesengura cyangwa ngo abaze abantu icyo batekereza kuri ririya jambo. Dutege ko Kagame adakeneye umuganga wo mu mutwe!”

     

    Logo_of_the_FDLRColonel Wilson Irategeka, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo wa FDLR yagize:

    “Biratangaje kuba uwagombye gufatwa nk’umubyeyi w’igihugu abwira abana be ngo azabarasa ku manywa y’ihangu! Perezida Kagame yagombye guhitamo inzira y’amahoro abanyarwanda twese tugashyirahamwe tukubaka u Rwanda.”

     

    salehSaleh Karuranga, umwe mu bayobozi n’ishyaka UDR/RDU nawe ati:

    “Ni agahomamunwa imvugo nkiriya ku muntu uyobora igihugu, mu mateka y’u Rwanda nibwo bwa mbere imvugo nk’iyi yakumvwa ku mukuru w’igihugu avuga ko azarasa abaturage be ku manywa izuba riva. Niba hari umuntu uhungabanya umutekano w’abanyarwanda wa mbere ni Bwana Paul KAGAME igihe yanga kumvikana n’abatavuga rumwe nawe ngo barebere hamwe kandi bakemure ibibazo by’igihugu. Twe muri RDU twemera ko ibiganiro ari yo nzira yonyine yakemura ikibazo cy’umutekano ku buryo burambye, kuko turebeye no ku mateka yacu ya vuba aha, icyabaye intandaro y’intambara ya 1990 yaje kuvamo genoside muri 1994, ni ukubera ko hatigeze habaho ibiganiro nyabyo mbere ya 1990 byagombaga kurangiza ikibazo cy’impuzi zo muri 1959, none dore nyuma y’imyaka 20 Paul KAGAME nawe aho kugirango akemure ikibazo cy’impunzi zo 1994 ahubwo aratera ubwoba abanyarwanda akeka ko hari icyo bizahindura mugukemura ikibazo cy’abanyarwanda bakabakaba ibihumbi magana bakwiriye isi yose, bahunze ingoma ye. Yagombye kwigira ku mateka agacisha make akaganira n’abanyarwanda batavuga rumwe nawe amazi atararenga inkombe, amateka mabi twanyuzemo tukayasezerera burundu.”

     

     

    Ubwanditsi 
    The Rwandan