Ijambo rya Padiri Nahimana nka Perezida wa Repubulika ya Leta ikorera mu buhungiro

1 COMMENT

  1. Yego Nyakubahwa Padri Nahimana hamwe n’abo mufatanije Imana ibakomereze umugisha mu bikorwa byanyu byiza, benshi twifuza kubashyigikiramo ngira nti:

    Duharanire u Rwatubyaye

    Ndashishikariza abagishayaya
    Mu ngendo idashamaje
    Ngo bareke kwagaza ikibyimba,
    Bashikame bagikande bakimene
    Bameneshe abo bashimusi,
    Dutarame mu nteko y’u Rugwiro.

    Muzi ko urugiye kera
    Ngo ruhinyuza intwali.
    Ubwo se abigize zo
    Kandi ali abishi ba Rubanda
    Tuzabakanira uruhe?

    Nimuvuze urwamu
    Mwerure murwane
    Urugamba murwinikize
    Twarure uRwatubyaye
    Ishema ryacu turyisubize.

    Ukubaho kwacu dufite
    Tugukeshe Rurema
    N’isuka yacu Rushegesha-mishike
    N’inka yacu Inshoza-mihigo
    N’ubupfura bwacu bw’inyabutatu

    Mu bwuzuzanye,
    mu bwubahane,
    mu bworoherane
    Mu bumwe,
    mu Mahoro
    No mu bwigenge.

    Dr A. Gasarasi 170222.

Comments are closed.