« Umwaka wo kubyutsa umutwe » no guharanira ishema rya buri mwene gihugu.

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

Dore umwaka wa 2016 urashize uwa 2017 uratashye.

1.Uwampa ububasha bwo kwita izina uyu mwaka mushya uje, nawita « Umwaka wo kubyutsa umutwe » no guharanira ishema rya buri mwene gihugu.
2.Nk’uko twese twabibonye kandi tukaba dukomeje kubizirikana mu mitima yacu, umwaka wa 2016 wabayemo ibyiza bitari bike byaduhaye icyizere cyo gukomeza kubaho ariko wanabayemo byinshi byagoye Abanyarwanda. Muri make habonetse ibibazo byinshi ,ibisubizo bike cyane.

Ushojwe :

(1) rubanda icyibuka « itekinika » rigayitse ryagaragaye muri gahunda yo guhindura ingingo y’101 Itegekonshinga ryo mu 2003 mu rwego rwo kuniga demokarasi burundu.
(2) havugwa inzara yiswe « NZARAMBA » ikomeje guca ibintu mu turere twose tw’igihugu, ikaba ahanini yaratewe na politiki mbi yo kurandura imyaka y’abaturage, kubambura  imirima y’ibishanga no kubabuza guhinga ibyo bashaka kandi bibafitiye akamaro.
(3) hari urubyiruko rutagira ingano rukomeje gutaka no guta icyizere cy’ejo hazaza, rukaba ruremerewe cyane n’ivangura rukorerwa, ubushomeri no kubuzwa ukwishyira ukizana.
(4) hari abaturage barira ayo kwarika kuko Leta yabasenyeye amazu hakaba n’abo yambuye amasambu yabo ntibahabwe ingurane ikwiye.
(5) hariho abenegihugu benshi baraswa n’ inzego zakagombye kubarindira umutekano.
(6) hagaragara iterabwoba rikaze mu Turere, mu Mirenge no mu Tugari riherekejwe no kweguzwa ku ngufu kw’abayobozi benshi b’inzego z’ibanze abasivili bagasimbuzwa abasilikari ku mpamvu zifitanye isano n’amatora yegereje .
(7) haganje ruswa, ivangura n’akarengane mu nzego zinyuranye.
(8) haradutse « inkongi z’imiriro »  zibasiye amagereza n’amazu y’ubucuruzi y’abatari abatoni b’Ishyaka riri ku butegetsi.
(9) hari ukurebana ayingwe n’ukwiteranya n’ibihugu by’abaturanyi gushobora gukurura intambara zisenya.
(10) N’ibindi bitari bike bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

3.Ku buryo bw’umwihariko ntitwabura kwibutsa uko uyu mwaka wa 2016 urangiye hagaragaye ikosa rikomeye kuri Leta iriho ryo kubangamira bikomeye uburenganzira bw’Abanyarwanda bari mu mahanga bifuza gutaha mu gihugu cyabo batubitse umutwe, ahubwo bafite ubushake bwiza bwo kugira uruhare rugaragara mu micungire iboneye y’ubuzima bw’igihugu no gutanga umuganda wabo mu gushyikiriza Abanyarwanda ubuyobozi bubanyuze.

4.Niyo mpamvu twifuriza Abanyarwanda ko umwaka mushya wa 2017 wababera muhire.

Umwaka mwiza wa 2017 ndawifuriza Abalideri bose ba politiki bifuriza igihugu cyacu impinduka nziza kimwe n’impirimbanyi za demokarasi zose bafatanyije.

Ndanawifuriza Perezida wa Repubulika , Imana izawumuheremo ubushishozi bukomeye , azashobore gukiranura Abanyarwanda nk’uko abifite mu nshingano .

Umwaka mwiza wa 2017 ndawifuriza Abanyarwanda bose muri rusange , cyane cyane abashavuye kubera impamvu zinyuranye. Uzababere umwaka w’ubutwari bubahagurukiriza guharanira uburenganzira bwabo mu bwitonzi no mu mutuzo .

5.Koko rero uyu mwaka wa 2017 uje ni umwaka udasanzwe . Turifuza ko waba umwaka w’impinduka zikomeye ariko nziza.

Umwihariko w’uyu mwaka wa 2017 ni uko uzaha abenegihugu ICYANZU cyo kwipakurura ubutegetsi bw’igitugu bakitorera Umukuru w’igihugu uzabubaha, akabakunda, akabafasha kurushaho kwiyunga no kwiyubakira iterambere rirambye kandi risaranganyijwe.

6.Ndasaba Abanyarwanda aho bari hose, mu mahanga cyangwa mu gihugu, KUBYUTSA UMUTWE , bakiyemeza kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe taliki ya 3 n’iya 4 Kanama (8) 2017, batitaye ku iterabwoba batazabura gushyirwaho . Nibimenyekane neza ko « Guhunga amatora »   ari ubundi buryo buhambaye bwo « guhitamo gushyigikira ubutegetsi bw’igitugu » buriho .
Gusa nanone nibyumvikane ko kugira ngo amatora ari imbere azagenda neza kandi azane impinduka ikenewe,  bizaba ngombwa ko  abenegihugu biyemeza gutsinda ubwoba , bakayitegura , bakayitabira, bagakurikirana uko amajwi abarurwa n’uko atangazwa.

7.Guhitamo kwituramira no kwiturira mu gice cy’abanyabwoba na bantibindeba nta musaruro bitanga kuko bitabuza akarengane gusagamba no kuzagera kuri buri wese umunsi umwe .

8. Ibibazo nyakuri Abanyarwanda bafite twese turabizi. N’ibisubizo byatanga amahoro kuri bose , nta munyarwanda ubiyobewe.
Abanyarwanda barambiwe « politiki y’ibipindi » y’ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi, politiki  yo kubashinyagurira ngo bavuye mu bukene kandi inzara yenda kumarira abana babo ku icumu ! Ngo u Rwanda ni intagereranywa mu miyoborere myiza kandi iterabwoba rivuza ubuhuha, abaturage b’inzirakarengane bakomeje kuraswa ku manywa y’ihangu! Ngo demokarasi yashinze imizi mu Rwanda  kandi urubuga rwa politiki rudanangiye , imfungwa za politiki nka Victoire INGABIRE , Deogratias MUSHAYIDI, Kizito MIHIGO, Padiri Édouard NTULIYE, Padiri MATEGEKO Aimé  n’abandi …batarenganurwa kandi aribyo bikwiye .

9.Nyamara twese tuzi neza ko icyo Abanyarwanda bakeneye mbere na mbere ari ukwicarana nk’abareshya, bakaganira nta buhendanyi, bakumvikana ku nzira zo guca burundu ivangura rishingiye ku irondakoko , gusaranganya neza ibyiza by’igihugu no gufatanya kurwanya akarengane aho katuruka hose .

10.Nk’umuyobozi mukuru w’ISHYAKA ISHEMA ry’u Rwanda nkaba n’umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe, nongeye kwizeza Abanyarwanda bose ko twiteguye gutaha mu mahoro mu gihugu cyatwibarutse taliki ya 23 Mutarama 2017 kugira ngo twandikishe ishyaka ryacu nk’uko biteganywa n’amategeko, twitabire amatora  bityo tuzabone uko dutanga umuganda wacu mu kubaka igihugu gitekanye kandi giha abana bacyo bose « AMAHIRWE ANGANA ».

11.Sinasoza ntongeye gushimira mbikuye ku mutima Abanyarwanda benshi badutabaye, bakatwereka urukundo mu bihe bikomeye, ubwo guhera taliki ya 23 Ugushyingo 2016 twari nk’imfungwa mu kibuga cy’indege cya Nairobi, twambuwe uburenganzira bwacu bwo kwinjira ku butaka bw’uRwatubyaye . Igihe kirageze ngo twese duhagurukire guharanira ko hatazongera kugira undi mwenegihugu ukorerwa igikorwa nk’icyo cy’urugomo n’agasuzuguro.

Mbifurije mwese Umwaka w’ibyiza gusa , « Umwaka wo kubyutsa umutwe tugaharanira ishema ryacu ».
Harakabaho Repubulika y’u Rwanda
Harakabaho Abenegihugu batewe ishema no kwitwa Abanyarwanda .

Padiri Thomas Nahimana , Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA
Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2017

logo

1 COMMENT

  1. Padri wacu Thomas NAHIMANA na mwe mwese Abataripfana aho mwaba muri hose kuri iyi si ya Nyagasani mbaramukije mbifuriza Umwaka mushya muhire wa 2017 n’imigisha itagabanyije ituruka ku Mwami n’Umucunguzi wacu Yesu Kristo.

    Umugambi abataripfana bafashe wo gutaha bakajya gukorera politiki imbere mu gihugu ni uwo gushimwa cyane no gushyigikirwa na buri wese wifuriza abanyarwanda Ubwiyunge nyakuri (Genuine social reconciliation), isanamitima rirambye (definitive psychological healing), n’iterambere risaranganijwe (risangiwe na bose – equitable socio-economic development).

    Nk’umunyarwanda w’inararibonye kandi wahisemo gutanga inkunga yanjye nyinyujije muri “Civil Society Activism” mboneyeho umwanya wo gushishikariza abanyarwanda bose biyita aba “Politicians”, nk’uko bigaragazwa n’amashyaka y’uruhuri (mushrooming so-called political orgnisations) akomeje kugenda avukira hanze y’u Rwanda, na twe abanyarwanda tuba hanze (mu buhungiro) tukaba tuyafata nka “opposition political organisations/parties”:

    Abayobozi bayo mashyaka bose basabwe kugera ikirenge cyabo mu cya Padri Thomas Nahimana, bose bagatahira mu Rwanda icyarimwe, bakajya kwandikishayo ayo mashayaka yabo, kugirango haboneke opposition nyayo (genuine opposition), itandukanye na ziriya zindi za “RPF proxies” (udukingirizo twa RPF), bitarenze Werurwe 2017, kuko n’ubundi politike nyayo izabohoza u Rwanda n’Abanyarwanda igomba gukorerwa mu Rwanda imbere,ntabwo abanyapolitiki u Rwanda rukeneye kugirango ruve ku ngoyi ya RPF rumazemo imyaka irenze 20 ari abirirwa badushyushya imitwe (baducunga mu bigare – wheelchairs) bibereye muri za Scandinavia, European Union, U.S.A, U.K, Canada, n’ahandi hose, dore ko byatangiye kugaragara ko mu gihe twebwe (bamwe) intambara ya 1990-1994 yatuvanye mu byacu, mwebwe (abandi) yabashubije mu byanyu iyo za Europe, U.S.A, Canada, n’ahandi nk’aho.

    Banyarwanda, Banyarwandakazi, ntabwo Politiki izabohoza u Rwanda ari iy’ibi bipindi by’abirirwa badushyushya imitwe kuri internet, haba kuri za blogs zitandukanye cyangwa se kuri za Radios zumvikanira kuri internet, zirirwa ziyobya uburari.

    Tuzi neza ko abenshi muri aba twita abanyapolitiki, bakorera hanze y’u Rwanda, kandi kugeza ubu bakaba bakomeje kuduhamiriza ko bari muri opposition, abenshi muri bo babaye muri Government ya RPF, kuva aho ifatiye ubutegetsi mu Rwanda muri Nyakanga 1994.

    Kubera impamvu zitandukanye, aba banyapolitiki bahoze ari abambari ba RPF bagiye bava mu Rwanda bagenda badusanga aho twari twarabahungiye, hirya no hino kuri uyu mugabane w’isi. Bahageze icyo bikora baturushije ubugabo kuko aribo batinyutse gushinga ibyo ubu twita amashyaka ya opposition akorera mu buhingiro. Rwose kuri iyi ngingo, amashyi n’impundu ni ibyabo pe (nibo babikwiriye)!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    None rero burya ngo “amaherezo y’inzira ni mu nzu”, kandi ngo “Uwakozeyo arangirizamo ukuboko”: igihe kirageze ko amashyaka yose ya opposition ajya gukorera politiki mu Rwanda,kugirango amatora ya 2017 azorohere abanyarwanda bamaze kwicwa n’intimba kubera ingoyi y’ubukene nihahamuka bamaze imyaka irenze 20 bafungiwemo na RPF.

    Amashyaka yose ya opposition naramuka agereye mu Rwanda icyarimwe, bitarenze Werurwe 2017 kugirango ashobore kwiyandikisha kuzapinganirirwa mu matora ya Prezida wa republika muri Kanama 2017, “liberation” struggle izaba irangiye, kandi hazaba habayeho “Social revolution” izahindura amateka y’u Rwanda ubuziraherezo, kandi u Rwanda ruzaba rubaye urwa mbere mu mateka y’isi, ruzaba rushoboye guhirika ingoma y’igitugu, bikozwe n’abaturage ubwabo, kandi nta maraso y’umuntu n’umwe agombye kumeneka.

    Banyarwanda , Banyarwandakazi, tuzi neza ko abenshi muri aba ba nya Politiki bivugira ko bari muri opposition, rwose babaye mu butegetsi bwa RPF, kandi kugeza ubu abenshi muri bo tuzi neza ko nta n’umwe RPF yaba itunga agatoki ngo ni “umu -jenocidaire”, ubwo rero ntabwo byumvikana impamvu batajya gukorera politics mu Rwanda, ngo baharanire impinduka muri aya matora ya 2017.

    Uwo twumva adakwiriye kujyayo (mu Rwanda) kuko byaba ari ukwiyahura ni nka General Faustin Kayumba Nyamwasa, kimwe n’undi wese bizwi ko yakatiwe “in absentia” n’ubucamanza bwa RPF, aha twavuga nk’abayobozi bamwe na bamwe ba RNC , ndetse n’aba FDLR…

    Abandi mwese muzi ko ntacyo RPF ibashinja (uretse kwigumura), nimumanukane na Padiri Thomas Nahimana,mujye guha rubanda nyamwinsi (Rwandan common peoples) amahirwe (opportunity) yo kwibohora ingoyi ya RPF nta maraso agobye kumeneka.

    Kwibohoza “is now or never”. Nyuma ya Kanama 2017 nta “so-called oppositon politics” zizaba zigikenewe mu buhungiro (hanze y’u Rwanda), cyane cyane ziramutse zikomeje gukorwa n’amashyaka ariho ubu hanze y’u Rwanda, yiyita ko ari muri opposition.

    Bavandimwe, njye uko niko mbibona, kuko burya ngo “izabwagura ibihumye uyibona ikibwegetse”, kandi na none ngo “akaburiye mw’isiza ntikaboneka mw’isakara”.

    Umwaka wa 2017 uzatuzanire ibyiza byose twifuza gusangira n’abacu turi mu Rwatubyaye.

    Inararibonye Albert GIRANEZA

Comments are closed.