Ijambo rya perezida w’igihugu kuri koronavirusi: ni iki ategerejweho mu by’ukuri?

Ijambo Nyakubahwa perezida wa repubulika yavuze, ku bigaragara, umuntu yitegereje neza asanga risa n’iryagiye rifatwa mu byiciro, cyangwa mu bice, noneho uduce twinshi tukagenda twomekanywa. Mbese nk’uwavugana impumu cyamgwa umunaniro, umwuka wajya guhera bagakupa, nyuna akongera, bityo bityo. Ikindi umuntu yabonaga ko uvuga atari concentré ku byo avuga, asa n’uri kuvugira mu nzozi, asa n’udahari. Byagaragarga nk’aho asoma ijambo yateguriwe atabigizemo uruhare kandi atabanje kuryitoza igihe gihagije, ndetse ritarimo ibitekerezo bye by’umwimerere. Yasaga n’uri mu kizamini cyo gusoma.

Ni ibihe bibazo perezida yagombye kuba adatindaho? 

Ukwigisha abantu gukaraba. Ibyo ni iby’abakangurambaga b’ubuvuzi, Kubitindaho ni nko kuba perezida yaharanira igikombe cyangwa se umudari ngo kuko imihanda y’umujyi ikoropye cyangwa ikubuye neza! Perezida si planto ushimirwa gukoropa neza imihanda! Ibikombe byo gukubura no gukoropa ntiyagombye kubirwanira na ba ”cleaners” babihemberwa. Inshingano za perezida mu by’ukuli si izo. Icyo ategerejweho kandi si ukubwira abantu ko bagomba kugana no kumva abayobozi n’abajyanama b’ubuvuzi muri ibi bihe bikomeye, nk’aho mu bihe bisanzwe batagomba kubisunga no kubagana, babasuzugara. Nk’aho basanzwe batabizera, batabemera, batabiyambaza mu bindi bihe. Ni byinshi twavuga atagombye gutindaho. 

Perezida yagombye kuba atinda ku bintu bikurikira:

▪gukora ibishoboka byose buri munyarwanda akaba afite inzu araramo, ye cyangwa se ya rusange ifite ibyangomvwa byose ubuzima buzira umuze busaba. Yagombye gutanga igisubizo cyihuse ku basenyewe no ku batagira icumbi. Noneho akabona gushyiraho amabwiriza yo kudasohoka. Ibyabaye ni agahomamunwa kuko byakozwe macuri. Habanje itegeko ryo kudasohoka kandi hari abari ku gasi bariho basenyerwaho amazu badafite aho bifungirana hari amazi, ubwiherero, agasabune, akaradiyo ko gukurikira amabwiriza ya leta n’amasengesho y’abafasha ba roho, n’ibindi;

▪amafunguro. Perezida yagombye gutanga ingamba zihamye zo kugaragaza ingengo n’uburyo bizakoreshwa mu gutuma abahagaritse imirimo batazahungabana byatuma barwara cyangwa se batakaza ubuzima biturutse kuri virusi cyangwa bitayiturutseho. Abakoresha na ba rwiyemezamirimo batazagira icyo binjiza nabo bakabwirwa icyo bagenerwa mu guhangana n’ibihe. Ba nyakabyizi, ba mayibobo basanzwe bagotewe mu kutabona ibyangombwa by’ubuzima, n’abandi. Abarwara indwara zihoraho zisaba imiti ihenze cyangwa za buri gihe kandi zisaba ko umubiri ukomera, baramutse batabonye amafunguro byagenda bite? abatwite badafite ubushobozi buhambaye bazabigenza bate ko batabonye amafunguro ahagije byaba bibi? 

▪ibibazo by’indwara zitari koronavirusi. Abafite n’abafatwa n’izindi ndwara zitari korona batabarwa bate mu bihe byo kudasohoka?

▪ ugutangaza ingamba zo kugira za maske zihagije, ugukwirakwiza za maske. Gusaba abashinzwe ubuvuzi (n’iyo ibi byaba mu ibanga) kubwiriza abaturage badashoboye kubona izo maske ziva mu nganda gushaka agatambaro keza bagapfuka ku munwa no ku mazuru, ababishoboye bakadoderaho ka lastike n’ubwo lasitike itari ngombwa. Icyiza ni uko ako garambaro nijoro gashobora gushyirwa mu mazi abira kakamaramo nk’iminota itanu, maze ejo kakazongera gukoreshwa, mu gihe maske akenshi zikoreshwa zikajugunywa. Ariko ibyo bisaba ko umuturage aba afite ayo mazi n’uwo muriro cyangwa inkwi, amakara, …

▪ugushakira abantu bose akaradiyo nibura gatoya (one house one radio) kandi byihuse; kugirango amabwiriza yose n’amagambo ya perezida n’abandi bayobozi bose agere ku baturage bose badasohotse. TV nini zo ku mihanda akenshi zigenewe kwamamaza ntacyo zimaze muri ibi bihe kuko nta usohoka, zaba zifunze n’uwo muriro zatwaraga n’ingufu zatwaraga bigakoreshwa mu kurwanya icyorezo. Imodoka z’ubukangurambaga zivuga ku ngamba za buri munsi zikongerwa zigenda mu mihana yose kuva my gitondo kugera mu ijoro isaha yo kuryama, zisubiramo ingamba n’uburyo bwo kwitwara, ndetse zitanga n’amakuru ya gombwa ajyanye n’ibihe. Ingobyi z’ubutabazi (ambulances, amafarasi, ingobyi z’abahetsi, …) zigashakwa zikongerwa. Ambilansi zikongerwa ku buryo buri kagari nibura kaba gafite ambilansi imwe cyangwa se ubundi buryo bwihuse bwo guheka abarwayi kandi abahetsi batandujwe indwara. 

▪igihe ubushobozi bubuze bwo gufasha abaturage gukomeza kubaho badasohoka, perezida ategerezwaho gutekereza no gutangaza ubundi buryo bwakwiyambazwa mu guhangana n’icyorezo abantu bataretse imirimo yabo, gukuraho amabwiriza (amategeko) ya hutihuti cyangwa se y’amavamahanga yo kudasohoka. Hagatekerezwa byihuse uko abantu bakomeza kwihahira bafashwa kumenya uko bakwirinda kwandura no kwanduza koronavirusi igihe bafashwe nayo. Kuko kwandura izindi ndwara mbi cyangwa se gupfa bazize kubura ibikenerwa by’ibanze nabyo ari bibi nko kwandura virusi ya korona.

Umusomyi wa TheRwandan, Werurwe 2020