Ijambo ry’umukuru w’umuryango ISANGANO-FPP mu muhango wateguwe na New RNC wo kwibuka abasirikare ba FAR na APR baguye ku rugamba

JMV Minani, umukuru wa ISANGANO FPP

Mwese abakoraniye mu cyumba cy’inama, mbanje kubasuhuza, reka kandi mbonereho n’akanya ko gusuhuza abanyarwanda bose muri rusange. Abo dusangiye ibitekerezo n’urugamba rwo kubohora abanyarwanda ku ngoyi ya Kagame na FPR-Inkotanyi, mukomere!

Mu izina ryanjye no mw’izina ry’umuryango mpagarariye ISANGANO-FPP (Force pour la protection du Peuple) ndashimira abadutumiye kugirango twifatanye hamwe n’abandi banyarwanda kwibuka no kuzirikana abasore n’inkumi b’u Rwanda bose baguye ku rugamba ku ruhande rwa Forces Armées Rwandaises (FAR) na Armée Patriotique Rwandaise (APR) guhera ku gitero cyabaye tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza magingo aya.

Abo twibuka uyu munsi bose ni abanyarwanda, ariko nkuko mbikomojeho harimo ibipande bibiri: uruhande rumwe rugizwe n’abasirikare ba FAR, barwanaga urugamba mu kizere n’ishyaka ryinshi baharanira ko igihugu cyabibarutse u Rwanda, kitaba ingaruzwamuheto. Abo kuri kuri twe ni intwari.

Ku rundi ruhande hari APR: turibuka cyane abana b’u Rwanda bahagurutse baturutse imihanda yose bakemera kwitanga no guhara ubuzima bwabo basanga APR ku rugamba bizezwaga ko ari urugamba rwo gucyura impunzi zari hanze zose zigataha mu gihugu cyazo maze zikabana mu mahoro n’abo zihasanze. Ariko siko byagenze kuko benshi muri abo basore n’inkumi b’u Rwanda bakirijwe ifuni ya Paul Kagame. Ku bwacu abo baAPR nabo n’intwari kandi bapfuye batamenye igishuko batawemo uko kimeze.

Ku munsi nk’uyu kandi tuzirikane n’iyicwa ridasobanutse ry’abayobozi bakuru bakomeye ba mbere b’ingabo za APR bari barangajwe imbere na Gen Fred Gisa Rwigema. Iyicwa ry’aba bose ritugaragariza neza ko gahunda za Paul Kagame mu by’ukuri zitari izo gucyura impunzi mu Rwanda ngo zifatanye n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.

Kagame kubwe yari afite indi migambi yumvikanyeho naba naba Mpatsibihugu ari nawo mugambi mubisha yashyize mu bikorwa atera igihugu cya Kongo yitwaje impunzi z’abanyarwanda zari zaramuhungiyeyo.

Abanyarwanda bapfuye ntabwo biyishe! Tugomba kuvuga amateka yacu uko ari kose. Iyo niyo nzira nyayo yo kwiyunga no kuvura ibikomere abanyarwanda basigiwe n’amateka y’intambara ya 1990.

Niyo mpamvu ku munsi nkuyu tunazirikana ko bamwe mu basirikare ku mpande zombi yaba urwa FAR yaba no ku ruhande rwa APR bishe abanyarwanda ku mpande zombi. Ntabwo ari Kagame wishe abantu wenyine n’akaboko ke cyangwa Leta y’abatabazi. Niyo mpamvu dusanga ko kumunsi nk’uyu w’amateka nk’aya tugaya cyane abahekuye u Rwanda ndetse n’abadashaka kugaragaza ukuri kose ku mabi yabaye.

Reka dusubize amaso inyuma gato twibaze:

Ese gutaha kw’impunzi z’abanyarwanda zari hanze zikagira uruhare mu butegetsi mu Rwanda ku ngoma ya Habyarimana byari ngombwa? Ariko se intambara yo kuwa 1 Ukwakira 1990 yari ngombwa?

Dukurikije uko umwuka n’inkubiri y’amashyaka menshi (Multipartisme) muri Afurika muri icyo gihe nyuma y’inama Sommet France-Afrique yari yabereye La Baule muri Kamena 1990 nta gihugu na kimwe muri Afurika uwo muyaga wari gusiga. Murabyumva nyine namwe ko FPR-Inkotanyi yari kubura urwitwazo rwa politiki kuko nk’uko mubizi FPR yaje ibeshya ko izaniye u Rwanda demokarasi. Ndetse ni nayo mpamvu urugamba rwayo rwahise rutangira huti huti batanguranwa na Habyarimana. Byumvikane ko Perezida Habyarimana iyo areba kure agahita atangiza Multipartisme, FPR yari kubura urwitwazo igasabwa gutaha ku neza, igakorera urugamba rwa politiki mu gihugu nk’andi mashyaka yose. Habyarimana yakinnye nabi FPR ibona urwaho iza iririmba Demokarasi kugirango ireshye amahanga. Ariko byose byari amacenga, kuko umugambi wa FPR utigeze uba Demokarasi kandi nta na rimwe uzaba Demokarasi.

Kubyerekeye n’uburenganzira bwo gutaha iwabo ku mpunzi z’abanyarwanda zari hirya no hino kw’isi, ngirango benshi bahera kw’ijambo Perezida Habyarimana yavuze ko u Rwanda ari ikirahuri cyuzuye amazi kuburyo wongeyeho ibitonyanga amazi yameneka: Iri ni ijambo ntawarishyigikira kandi ryarimo guhubuka kwinshi ariko na none ntabwo ariryo ryonyine washingiraho utangize igitero. Uyu munsi wa none amagambo mabi ava mu kanwa ka Kagame buri munsi Impunzi ziri hanze iyo zigira agatege ziba zarafashe u Rwanda kera.

Ariko rero iyo dusubije amaso inyuma mu mateka dusanga koko ko impunzi z’abanyarwanda zari Uganda zaragiriye ibibazo byinshi bikomeye ku butegetsi butandukanye muri Uganda cyane cyane igihe cya Idi Amini ari nayo yaje kuba intandaro kuri bamwe mu mpunzi z’abatutsi kwijira mu mutwe wa NRM (National Resistance Movement) ya Museveni yaje gufata ubutegetsi muri Uganda mu mwaka wa 1986.

Ariko rero duhereye kuri ayo mateka twavuga ko guhera mu mwaka wa 1986 impunzi z’abanyarwanda zariruhukije Museveni afashe ubutegetsi bikumvikana ko batari bagihigwa mu gihugu. Wahera kuri izo mpinduka zabaye Uganda icyo gihe dutekereza ko umugambi wa FPR wo gucyura impunzi za 1959 washoboraga gukorwa mu bundi buryo.

Urugero: Bisunze Perezida Museveni, Fred Rwigema na bagenzi be bari gushyiraho igitutu ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bukemera ko impunzi zitaha ku kandi bamwe mu batutsi bakinjizwa mugisirikare.

Indi nzira yari kugeragezwa ni uko ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda cyashoboraga kubonerwa umuti biciye mu biganiro mu miryango yo mu karere na mpuzamahanga u Rwanda rwarimo ariko izo nzira zose ntizakozwe. Uko byagenze ntawe utabizi.

Igitero cyarabaye, inkotanyi zirinjira ubutaka bumwe bw’uRwanda burafatwa, imishyikirano nayo iraba. Ibi nabyo sinabitindaho Siko byagenze kuko amacenga yabayemo yose ntawe utayazi nuko amasezerano ya Arusha yahindutse umuyonga maze ikizere cy’amahoro ku banyarwanda benshi kigasimburwa n’imivu y’amaraso.

Ibyo byose byaganishaga nyine ahantu wa wundi nyine wagambaniye abanyarwanda ariwe Paul Kagame agezwa ku butegetsi kabone niyo abanyarwanda bose bari kurimbuka ariko inyungu ze na ba Mpatsibihugu zikagerwaho.

Ayo mateka yose nyuzemo mu ncamake niyo atuma iriya ntambara ya 1990 tuyifata nka “contre-révolution” ni ukuvuga igitero cyaje kigamije gukuraho ibyo u Rwanda rwasigiwe na Revolusiyo ya Rubanda igizwe n’Abahutu Abatutsi n’abatwa yo mu 1959-1962.

Ku munsi nkuyu twibuka ayo mateka mureke tuzirikane abasirikare ba APR na FAR kuko bose ni abana b’u Rwanda. Abashutswe na nubu bagishukwa muri RDF aho umwicanyi Paul Kagame yirirwa ababyinisha muzunga bazerera muri Kigali nk’abaragiye ibitungwa. Ndabasaba abo bose muri RDF niba bashobora kunyumva kureba kure inzira zikigendwa bakitandukanya n’agatsiko ka Kagame.

Ku munsi nk’uyu twunamire kandi duhe icyubahiro kibakwiye, inzirakarengane zose z’abanyarwanda n’abanyamahanga bazize amahano yose yakurikiye intambara ya 1990 twibuka uyu munsi: Jenoside yakorewe Abahutu twe twise special cg supe genocide, ikinakomeza magingo aya mu buryo bwa bucece igomba guhagarikwa, jenoside yakorewe Abatutsi yo yaremejwe. Twibuke kandi abaperezida bane bamaze guhitanwa naya mateka y’iyi ntambara yashojwe na FPR Inkotanyi.

Politiki y’u Rwanda yapfuye kera, uyu munsi se isomo twakuye muri ayo mateka nirihe, Birabaje kubona benshi mu banyarwanda bamwe bakigendera kuri idéologia ya Hutu Tutsi mu gihe politiki y’isi usanga yo ifite ibindi ishingiraho nibwira bitarenze bibiri bijyanye n’imibereho n’ubukungu no kwiteza imbere. Ndasaba abo bose bagishingira idéologie yabo kuri Hutu Tutsi kubireka tukareba ibibazo by’abana bacu n’abazabakomokaho.

Ararekwa ntashira! Reka mpinire aha nsaba buri munyarwanda aho ari hose ndetse n’umunyamahanga ukunda uRwanda gukora icyo bashoboye kugirango uru rugamba turiho rwo gukuraho umwicanyi Kagame n’agatsiko ke rushoboke.
Murakoze

Jean-Marie Vianney Minani

Umukuru w’ISANGANO-FPP