IJWI RY’IMPUNZI – INTABAZA Y’ABACU AB’IWACU MURAHO?

Tubasuhuze mwese ab’iwacu, iwacu mu Rwanda igihugu cyatwibarutse. Turabaramutsa aho muri hose, muri iki kiganiro cy’ikondera libre, ikondera ryigenga, ikondera rirwanya ubucakara ubwo ari bwo bwose. Wowe wavukijwe uburenganzira bwo kuba iwawe, kubana n’ababyeyi bawe cyangwa uwo wikundiye, wowe wabujijwe kwisanzura iwanyu Shyikira ijambo, fata ikondera.

Wowe wahunze urupfu rwakugeze amajanja, haba mu gihugu cyawe u Rwanda, haba no mu bindi bihugu wari warahungiyemo bikaba ngombwa ko wongera guhahunga utazinze uturago, utaraze abana ndetse ntugire n’uwo uramura kubera abagome, abagambanyi n’abicanyi, fata ijambo, humura ntucumura mwana w’iwacu.

Mwese abatwumva,,cyane cyane mwe muri mu Rwanda, ubuhungiro murabuzi, si intango batereka bakarara inkera. Si ubukerarugendo ni ugukiza amagara utitaye ku magana.

Intabaza ya none, iragaruka ku cyemezo cyafatiwe impunzi z’abanyarwanda zahunze hagati y’umwaka wa 1959 n’1998, ko izo mpunzi, zitagikwiye kuvugirwa no kurengerwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye HCR rishinzwe impunzi.

Twibuke ko benshi muri izo mpunzi cyane cyane iziba muri Afurika yo hagati, ari abarescapé, abacikacumu barokotse mu Rwanda, abicanyi babakurikirana muri Repubulika iharanira demukrasi ya Kongo n’ahandi ndetse na n’ubu bagihigwa mu buryo bunyuranye.

Iyo utereye ijisho muri raporo yitwa mapping report yakozwe n’intumwa z’umuryango w’abibumbye Loni ikayitangaza mu mwaka w’2010, ntiwarenga n’umurongo umwe gusa hatavuzwe iyicwa rubozo ry’impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, abarokotse muri bo, bamwe bagumye iyo muri RDC, abandi bahangana n’ imivumba n’ingona bambuka uruzi rwa Congo bagana muri Kongo Brazzaville.

Dufashe nk’abahungiye muri Kivu y’Amajyepfo, mu mwaka w’1996, HCR ishinzwe impunzi yabaraga impunzi zikabakaba ibihumbi 250 muri iyo ntara.

Mu ijoro ryo kuwa 13 rishyira uwa 14 z’ukwa cumi mu mwaka w’1996, ngo abanyamulenge bateye inkambi y’impunzi ya Runingu bica abantu babarashishije imbunda za rutura;

Kuya 21/10/muri uwo mwaka w’1996, abasilikare ba APR y’uRwanda, AFDL ya Laurent Désiré Kabila na FAB b’I Burundi, barashe inkambi ya LUBARIKA ngo bica umubare utabarika w’impunzi z’abanyarwanda n’abarundi. Abasilikare bategeka abaturage gucukura ibyobo binini bine ari nabyo babajugunyemo. Ngo kuri uwo munsi kandi abo basilikare batwitse impunzi 30 ahitwa KAKUMBUKUMBU, aho hegereye iyo nkambi yari imaze kuraswaho.

Ngo kuri uwo munsi kandi abo basilikare bateye inkambi y’impunzi ya LUBERIZI na MUTAKULE bicamo impunzi 370, imirambo ngo bayijugunya mu misarani. Ngo imponoke zageze Tingitingi ziracyabitsemo ubwoba n’ubwo ubutwari bwarushije imbaraga ubwoba zigakomeza kubaho. Ngo ubara ijoro ni uwariraye.

Urwo rwari urugero rw’amarorerwa impunzi z’abanyarwanda zasimbutse. None abo barescapés, izo mponoke, abo bacikacumu izo nkire zakize ubwo bwicanyi babaye utunyoni twaritse ku nzira cyangwa inyama ya nyamunsi, ngo ntibakwiye kwitwa impunzi!

Mu kiganiro cya none, Ikondera ryigenga ryateye umutonzi I Maputo muri Mozambique no muri Congo Brazzaville. ​

Ikondera libre, 17/01/2018.