Ikibazo cya Safari na Kayitesi: Ikimenyetso simusiga cy’ubwoba Kagame afite bwo gutakaza Musoni

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’aho hasakariye inkuru y’ikibazo kiri hagati ya Rtd Captain Patrick Safari n’uwahoze ari umugore we Immaculate Kayitesi (bamwe bita Natacha) ndetse icyo kibazo kikaba kinavugwamo Ministre w’ibikorwa-remezo James Musoni, ubwanditsi bwa The Rwandan bwakoze iperereza kuri iki kibazo.

Duhereye kuri Rtd Captain Patrick Safari dore ko ari we nyirabayaza w’iki kibazo kuko yagiye mu binyamakuru kuvuga ibyo yita akababaro ke ndetse ibyo byose akabigereka ku wari umufashawe Immaculate Kayitesi ndetse na Ministre James Musoni, ibyinshi Rtd Captain Safari avuga bigaragara ko ari ibinyoma.

Rtd Captain Safari bivugwa ko ari umugogwe wavukiye muri Congo akaba yarasezerewe mu gisirikare mu 2005 kubera uburwayi ndetse n’umufasha we akaza kwitaba Imana nawe azize uburwayi.

N’ubwo ariko Safari yasezerewe mu ngabo yakomeje gukora mu iperereza n’ubwo yagiye ahabwa akazi mu nzego za Leta zitandukanye zirimo na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yategekwaga icyo gihe na James Musoni ndetse abamuzi neza bavuga ko yakomeje gutunga imbunda ya masotera (Pistolet) kugeza ubu ndetse ngo rimwe na rimwe arayigendana.

Mu gihe Safari yari yarapfushije umugore yabanaga n’abana be ndetse n’abandi bantu bo mu muryango we ahitwa mu Rwintare ku Kimihurura aho yari afite inzu. Amakuru twashoboye kubona avuga ko abo mu muryango we bagerageje kumushakira undi mugore ariko ntibyagenda neza kubera uburwayi bwa Safari uwo mukobwa atashoboraga kwihanganira.

Nyuma Safari yaje guhura na Kayitesi wakoraga muri Ministeri y’ubuhinzi maze barakundana bagera n’aho barushinga ariko muri ibyo byose hari byinshi Safari yahishe Kayitesi birimo ko yigeze umugore agapfa ndetse ko afite n’abana bane byumvikane ko n’iby’uburwayi yabimuhishe.

Nyuma yo kubana Safari yapangiwe akazi muri Uganda uwaduhaye amakuru akeka ko kari akajyanye n’iperereza ariko akabeshya abantu ko arimo kwiga. Hari n’andi makuru avugwa na Kayitesi n’abandi bantu ko yakoraga mu mushinga witwa Nile Basin bikaba binuganugwa ko ako kazi yagahawe biturutse kuri Ministre Musoni na Rtd Major Gen Jackson Nkurunziza (Jack Nziza).

Mu gihe Safari yabaga Uganda ataha mu Rwanda rimwe na rimwe abana be ndetse na bene wabo yari yarasize mu rugo bananiranywe na Kayitesi bivugwa ko yabafataga nabi cyane ndetse guhera mu 2012 abana na bene wabo wa Safari bimukiye ku Kabeza aho Safari yabakodesherezaga inzu.

Kwimuka kw’abana ba Safari bisa nk’ibyahaye rugari Kayitesi ashobora gukora ibyo yishakiye dore ko na Safari yabaga Uganda kandi ngo na mbere y’uko abana ba Safari bimuka, Kayitesi bivugwa ko yacyurwaga kenshi bwije n’imodoka z’amajipe zihenze.

Abantu bari hafi ya Kayitesi twashoboye kuvugana nabo batubwiye ko Safari nk’umuntu wari maneko wakoze kandi muri MInisteri y’ubutegetsi bw’igihugu yari afite nimero ya telefone ya Ministeri Musoni akaba yarayihaye Kayitesi wayishakaga ngo asabire murumuna we akazi aciye kuri Ministre Musoni.

Kayitesi amaze kubona inimero ya telefone ya Ministre Musoni ngo yashoboye kuvugana nawe bityo asabira murumuna we akazi waje no ku kabona muri Electrogaz n’ubwo bwose Kayitesi we avuga ko murumuna we yabonye ako kazi biciye mu ipiganwa.

Bivugwa ko kuva icyo gihe ari bwo Kayitesi yamenyanye cyane na Ministre Musoni wamuhesheje akazi ahubakwaga Kigali Convention Centre bityo ava aho yakoraga mbere muri Ministeri y’ubuhinzi.

N’ubwo Kayitesi yakomeje kubonana na Safari ariko yari amaze kugera ku rwego rwo hejuru ku buryo Safari yatangiye gukumirwa kwinjira kwa Kayitesi uretse ko n’ubundi umuryango we wari umumereye nabi umusaba kureka Kayitesi bavugaga ko ari indaya kandi yanga abana ba Safari.

Ubwo habaye kujya mu manza z’ubutane zaje kuvamo ko Safari afungwa azira inyandiko mpimbano kuko Kayitesi yamuregaga kwigana umukono we akajya kwaka inguzanyo muri Banki ariko abaduhaye amakuru batubwiye ko igitutu n’ingufu Kayitesi yakuraga kuri Ministre Musoni byagize uruhare mu mikirize y’urubanza uretse ko na Safari nk’umuntu wari Maneko atakurikiranwe bikwiye kuko atigeze afungwa imyaka 7 yari yakatiwe n’urukiko rwamuhamije gukora inyandiko mpimbano.

Ubwo rero habayeho gutandukana byemewe n’amategeko ndetse Safari ategekwa kujya atanga indezo y’umwana. Hagati aho Kayitesi yari yarabyaye üretse ko Safari we yemeza ko uwo mwana ngo ari uwa Ministre Musoni ndetse Kayitesi arega Safari kuba yaranze kumuha indezo yategetswe n’urukiko.

Hagati aho ubuzima bwarakomeje Kayitesi ashaka n’undi mukunzi ariko ntitwashoboye kumenya niba uwo mukunzi bivugwa ko bakoranaga kuri Kigali Convention Centre barihuriye ubwabo cyangwa yaramuragijwe na Ministre Musoni kugira ngo abantu bereke kwibaza cyane ku migenderanire ya Kayitesi na Ministre Musoni.

Muri make iki kibazo cy’imbonezamubano cyari gisanzwe kizwi n’abantu batari bake cyaje guhinduka icya politiki ubwo bamwe mu bafitiye ishyari Ministre Musoni bashyize ingufu nyinshi mu kumucongera kwa Perezida Kagame wageze aho ararambirwa yemera gutanga Ministre Musoni ngo akubitwe iminyafu nyuma yo kubanza kumutsibagura mu mwiherero wa 15 we ubwe.

Rero iki kibazo cya Kayitesi, Safari na Musoni cyazamuwe mu gutesha agaciro Ministre Musoni kubera ko nicyo cyonyine bashoboraga gukoresha ntikigire ibindi bibazo bikomeye gitera. Nta gushidikanya ko Safari yashinje Ministre Musoni abitegetswe kuko nta kuntu umuntu nka MInistre Musoni yakwandagazwa mu binyamakuru biri hafi ya Leta nka Rushyashya n’igihe bidaturutse ibukuru.

Mu isesengura n’iperereza twakoze twabonye amakuru yemeza adashidikanya ko James Musoni ari umuntu ukomeye muri Leta y’u Rwanda ku buryo benshi batabikeka ndetse arusha ingufu Perezida Kagame ubwe! Kwigizayo Musoni ni ibintu bishobora kuzatwara igihe naho ubundi gushaka kubikora vuba vuba bihubukiwe nko kumufunga byagwa nabi ubutegetsi bwa Kagame kandi nawe arabizi.

Umwanya wa Ministre w’ibikorwa-remezo James Musoni afite ni nk’agakingirizo kuko mu by’ukuri niwe iyoboye igihugu biciye mu kuba amaboko, amatwi n’amaso bya Perezida Kagame, kuko ibintu hafi ya byose mu gihugu bimucaho kuko Perezida Kagame ari iyo mu bushorishori ntaho ahurira n’abantu.

Abafite ibyo bavuga cyangwa ibindi bikorwa mu gihugu Perezida Kagame abicisha muri James Musoni nawe kugeza ubu agerageza kubikora neza ku buryo Perezida Kagame abyishimira. Uko kuba umuntu wishyikira kuri Perezida Kagame kandi wizewe niho hari ingufu ze zikomeye.

Izindi ngufu za James Musoni zishingiye ku kuba ari we wubatse inzego z’ubuyobozi bw’igihugu kuva hasi kugera hejuru afatanije n’inzego z’iperereza cyane cyane na Rtd Major Gen Jack Nziza agihari. Abaministre, abasenateri, abadepite, abayobozi b’ibigo bikomeye, abaguverineri b’intara, ba Meya, ba Gitifu, abapolisi, abasirikare ….. abageze kuri iyo myanya bidaciye kuri James Musoni ngo abihe umugisha ni mbarwa. Kandi  n’abagiye muri iyo myanya bitamuciyeho abo yashaka kwigizayo byaba byoroshye nk’ubufindo.

Kuba aba bayobozi bose bazi ingufu za James Musoni nibyo bituma haba bya bindi byasajije Perezida Kagame agatangira kubaza uburyo umuntu yiremereza kugeza ubwo agera ku kibuga cy’indege abantu bose bagata akazi kabo bakaza kumwakira, yavuga ngo harashyushye abantu bakarwanira kumutwaza ikoti cyangwa yakenera intebe abantu nka 5 bakarwana bagonganira gutanguranwa kuyimuzanira.

Ibi byose byageraga kuri Kagame ntabyiteho kuko yabaga ashimishijwe n’uburyo James Musoni amukorera akazi ke neza kuko aba muri rwinshi iyo ari mu Rwanda ubundi akaba yifatiye rutemikirere yigiriye mu mahanga. Uretse ko ibyamugeragaho ari bike kubera ibyo twavuze mbere ko yibera mu bicu ntaho agihurira n’abantu n’abagize amahirwe bakamubona baba bakoma amashyi bati Nyagasani cyangwa bikomanga ku gatuza ngo baracumuye ngo barebe ko barebwa neza.

Uko kuzamuka mu bushorishori kwa James Musoni kwateye ishyari benshi cyane cyane ababona bagenda bigizwayo ku buryo ibirego byabaye byinshi na Perezida Kagame atangira kugira impungenge ku ngufu James Musoni yaba afite.

Kuba abitse amabanga menshi kandi agategekera igihugu Perezida Kagame nk’uko abishaka bituma Perezida Kagame yibaza yitandukanije na James Musoni undi cyangwa abandi yizeye bamusimbura bagakora ibyo akora neza.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko mu gihe Perezida Kagame yakiraga Perezida wa Zambia wari mu ruzinduko mu Rwanda ntashobore kujya mu nama ya 19 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC) yaberaga i Kampala muri Uganda akoherezayo James Musoni, uko kwicara kuri taburedoneri (table d’honneur) kwa James Musoni wari kumwe na ba Prezida Museveni, Kenyatta, Magufuri, na Salva Kiir byatumye hari abahekenya amenyo bayamarira mu nda.

James Musoni muri iyo nama y’i Kampala yabaye muri Gashyantare 2018 yayoboye intumwa zirimo Ministre w’ubutabera Johnston Busingye (ubundi mu bihugu byinshi Ministre w’ubutabera aba arusha agaciro Ministre w’ibikorwa-remezo), umunyamabanga ba Leta Olivier Nduhungirehe n’abandi…

Mu gihe James Musoni we yari yahawe ibyubahiro bimeze nk’ibihabwa abakuru b’ibihugu abandi bari bamuherekeje bari aho bareba nk’abatangajwe n’ibyo bintu bishya babonye ubundi batamenyerereye kubona kuko cyari ikimenyetso cy’uko koko James Musoni ari Super Minister atari Ministre usanzwe nkabo. Wenda ntihabuze ukeka ko hari n’icyo Musoni yongoreranye na Museveni.

Ntibwakeye kabiri nyuma y’iminsi itarenze 3 hahise haba umwiherero wa 15 w’abayobozi i Gabiro. Ku munsi wa mbere w’inama uretse gutukana ngo abana barwaye bwaki cyangwa kuvuga ngo ararwana n’abaministre, uwo munsi Kagame ntacyo yavuze kiganisha kuri James Musoni, bishatse kuvuga ko bari bataramujya mu matwi ngo bamuteze James Musoni.

Ku munsi wa kabiri w’umwiherero byabaye ibindi bindi Perezida Kagame yaje yariye umwanda yibasiye abayobozi ngo biremereza nk’aho hari ubimurusha ndetse yanashyize mu majwi James Musoni atumva ukuntu agera ku kibuga cy’indege abantu bagata akazi bakajya kumwakira.

Kagame uzi ko ari we ukwiriye ibyubahiro wenyine yagaragaje uburakari bukabije atiyumvisha ukuntu hari undi muntu mu Rwanda wahabwa ibyubahiro n’iyo byaba atari byinshi nk’ibye. Uwavuga ko Perezida Kagame yagize ubwoba ko izamuka rya cyane rya Musoni ryatuma agira ingufu zatuma amusimbura ntiyaba ari kure y’ukuri.

Abakora isesengura twaganiriye bavuga ibyabaye kuri James Musoni ukurikije akamaro afitiye Perezida Kagame ari nko kumukubira akanyafu bakamwereka ko byose bishoboka kandi ako kanyafu Perezida Kagame yagahaye umugisha kuko nta wundi muntu wari gutinyuka kwandikisha James Musoni mu binyamakuru ngo aramuke.

Kuba inkuru zibasira James Musoni zarasohotse mu binyamakuru biri mu kwaha kwa Leta kandi bikorana hafi n’inzego z’iperereza bifite icyo bivuze cyatuma umuntu yemeza adashidikanya ko iki gikorwa cyo gukubira akanyafu James Musoni cyateguwe n’inzego z’iperereza kandi ku rwego rwo hejuru ni ukuvuga Gen Joseph Nzabamwita.

Mu isesengura uyu munyafu wakubiswe James Musoni washobotse kubera ko abarwanya Musoni bashoboye kumvisha Perezida Kagame ko Musoni ari ikibazo nawe yemerera Gen Nzabamwita gukosora gato Musoni nka bya bindi byo mu gitabo cya Yobu aho Imana yemereye Shitani gutoteza Yobu ariko itagomba kumwica.

Uko bigaragara iki kibazo ntacyo kizatwara James Musoni kuko Perezida Kagame akimukeneye ngo amufashe kuyobora igihugu kandi n’iyo yava ku mwanya wa Ministre yakomeza gukora akazi yakoraga n’ubundi kuko umwanya w’ubuministre w’ibikorwa-remezo ubundi ni agakingirizo.

Ikigamijwe muri uku kwibasira James Musoni ni nko kumutesha agaciro mu bantu no kwereka buri wese mu Rwanda cyane cyane abafataga James Musoni nk’Imana yabo ko atakiri umutoni bityo abataga akazi bakajya kumwakira avuye mu ndege cyangwa abamutwazaga amakoti babireke ndetse bamwe bajye bamubona bakizwe n’amaguru bumva ko ari umuntu utarebwa neza ibukuru bityo ntazongere kwisumbukuruza ashaka kureshya na Rudasumbwa rwa Rutagambwa.

Ikindi twavuga ni uko abateguye bakanigisha Safari ibyo agomba kuvuga bahisemo umuntu twavuga ko ari rubanda rwo hasi udashobora guhungabanya ubutegetsi kuko byashobokaga no kuba bari gukoresha umugabo ufite umugore w’umuyobozi mukuru mu gihugu (dore ko hari benshi bagize icyo bapimira Musoni).

Ese ibi Musoni yarezwe ni we ubikora wenyine mu bayobozi bo mu Rwanda? Ese Kayitesi ni we wenyine wabaye ihabara ya Musoni? Ese abagabo bahemukiwe muri kiriya gihugu bagasenyerwa ingo bangana iki buriya batse ijambo Rushyashya n’Igihe byaribaha?

Ese nyuma y’iminyafu James Musoni yakubitiwe mu mwiherero n’indi yakubiswe hakoresheje ibinyamakuru hari indi minyafu imutegereje? Twizere ko atateguriwe inkoni ijana nka za zindi z’abayisiramu.

Mu gusoza twavuga ko ubu ikivugwa na benshi ari ubwoba bufitwe ubu n’imandwa za James Musoni nka ba Ladislas Ngendahimana, Aimable Bayingana n’abandi… Kandi ni mu gihe kuko Musoni ahirimye hari benshi bamushingiyeho nabo bashobora kwisanga mu manegeka. Hagowe abashyuhijwe n’inkuru za Safari na Kayitesi bagashyanuka ntibihishire kuko James Musoni namara gushira impumpu ashobora kubagwa nabi.