Ikibazo cy’aho Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa kimaze kuba agatereranzamba!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aravuga ko hari ikibazo gikomeye cyo kutumvikana hagati y’abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, ku ruhande rumwe hari abiganjemo abaturutse mu Rwanda barangajwe imbere na Spéciose Mukabayojo,

(mushiki w’Umwami), Christine Mukabayojo, (Umwami amubereye sewabo), Pasiteri Ezra Mpyisi n’abandi. Abaturutse mu Rwanda bo biragaragara ko bafite intego idakuka yo kujyana umugogo w’Umwami kuwutabariza mu Rwanda kubera impamvu bigaragara ko zishobora kuba zihishe politiki, twavuga ko ari igitutu cyashyizwe kuri bamwe na Leta y’i Kigali. Mbese muri make abo bantu barireba bakareba ubuzima bwabo bafite mu Rwanda cyangwa indi mibanire basanzwe bafitanye na bamwe mu bari muri Leta i Kigali. Bisa nk’aho babwiwe ko nibadatahukana Umugogo w’Umwami nabo bagomba kwihamira ishyanga!

Ku rundi ruhande hari abasanzwe baba mu mahanga nk’impunzi bavugirwa cyane n’uwahoze ari umukarani n’umuvugizi w’Umwami, Boniface Benzinge. Ukurikije uko bigaragara mu badashyigikiye ko umugogo w’umwami ujyanwa mu Rwanda harimo n’umuryango wa Rwigemera nawo watangije igikorwa cyo gushaka inkunga yo kwishyura umunyamategeko watambamira icyo cyemezo. Nabibutsa ko Rwigemera yari mwene Yuhi V Musinga akaba mwene se wa KIgeli V Ndahindurwa.

Aba mu mahanga biganjemo impunzi ndetse badakozwa itabarizwa mu Rwanda ry’umugogo w’Umwami, benshi muri bo bafite impamvu zibibatera zivanze n’umujinya w’uko Umwami yarinze atanga adashoboye gutaha mu Rwanda mu byubahiro bye nk’Umwami cyangwa nk’undi munyacyubahiro wo mu rwego nk’urwo Umwami yarimo.

Abenshi muri bo harimo abarwanye intambara, abafashije cyane bibwira ko FPR nifata ubutegetsi izasubizaho ubwami hakaba n’abahunze mu minsi yashize bahunze itotezwa bakorewe mu myaka y’intangiriro ya 2000 ubwo mu Rwanda hari itotezwa ry’abakekwaga gukunda Umwami.

Kuri bamwe ni nk’aho intambara yo ku Rucunshu yubuye ku buryo ngo hari abavuga ko biyemeje kurwana ku mugogo w’Umwami ntujyanwe mu Rwanda mu maboko y’umwega w’Umwakagara (Perezida Paul Kagame).

Hari n’abavuga ko Kigeli ari izina ry’Umwami w’Intambara ko kugwa ishyanga bishobora gutera ibyago n’amakuba igihugu bamwe bakavuga ko kumutabariza mu Rwanda byatuma ayo makuba ataba!

Igisobanutse kandi kigaragagarira amaso ni uko Umwami natabarizwa mu Rwanda bizaca intege abashyigikiye ubwami ariko bihe ingufu Leta iriho mu Rwanda, ibyo bikaba byanatuma uwakwimikwa nk’Umwami atagira ingufu n’abamwemera benshi cyane cyane ko atakwimikirwa mu Rwanda ngo bishoboke.

Ariko mu gihe umugogo w’Umwami watabarizwa mu mahanga byatuma habaho ubwisanzure ku bashyigikiye ubwami ubusanzwe batajya imbizi na Leta ya Kigali, ni ukuvuga ko n’uwakwimikwa nk’Umwami azima mu gihe cy’itabarizwa rya Kigeli azaba ari hagati y’ingabo ze kandi yisanzuye ku buryo n’abayobokaga Kigeli V nawe bamuyoboka nta shiti.

Ibi bikiyongeraho ko na Kigeli V ataratanga yari yarananiwe kumvikana na Leta ya Kigali ngo abe yatahuka, ku buryo nta gitangaza cyaba kirimo ibyavuzwe n’umukarani we Boniface Benzinge bibaye ari byo aho yagiraga ati:” Umugogo w’Umwami uzatabarizwa hano muri Amerika uzatahukanwa mu Rwanda igihe hazaba hari umutekano kandi utahukane n’impunzi zose igihe zizaba zitashye! Ngo nicyo cyari icyifuzo cy’Umwami”.

Ukurikije umwuka uri mu banyarwanda cyane cyane hanze y’igihugu urabona ko abashyigikiye Leta ya Kigali bari ku ruhande rw’icyifuzo cy’uko Umwami yatabarizwa mu Rwanda ariko atari urukundo ahubwo ari ukugira ngo bazabone uko baririmba imyato Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe.

Ku rundi ruhande abatavugarumwe na Leta nabo ntabwo bashaka ko Perezida Kagame yitwaza itabarizwa ry’Umwami mu Rwanda ngo abikuremo ingufu za politiki, mbese barabirwanya nk’uko barwanya gahunda zose za Leta y’u Rwanda zaba inziza cyangwa imbi dore ko kuri benshi muri bo nta cyiza babona cyava muri buriya butegetsi.

Abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda bakaba bemeza ko Umwami kuba yaraguye ishyanga ari nk’ikosa ryashyizwe ku butegetsi bwa FPR, kutamutabariza mu Rwanda byaba ari ikindi gitego FPR yaba itsinzwe mu izamu ryayo kuko iki kibazo cy’itanga ry’Umwami Kigeli kigiye kongera gucamo ibice abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi n’ubundi bari basanzwe baracitsemo ibice byinshi.

Ku ruhande rw’abahutu cyane cyane abahunze igihugu bo barasa nk’abareba ibirimo kuba nk’ikinamico badasobanukiwe neza ibyo bibazo byo muri iyo miryango y’ibwami, ariko kuri benshi gushyira umugogo w’Umwami ubutegetsi bwa FPR bumva byaba ari ukubutiza ingufu dore ko bamwe muri bo ubwo butegetsi babuzinutswe n’ibyabwo byose.

Marc Matabaro

Email: [email protected]

1 COMMENT

  1. Comment:Nyabuneka Bwana Boniface komerezaho turagushyikiye rwose umwami wacu umugogo we ntuzajyanwe murwnda ntakuntu irinyenzi YUMWEGA ngo ni Kagame itakeirata ibonye umwami atabajijwe murwanda kuko batangiye kwivugako ABANYIGINYA bacitse burundu rwose muramenye Banze kwataha arimuzima none barashaka Umugogowe ikindi mugomba kumenyako aribo bamuhitanye baramuroze ntakubishidikanyaho ari Abanyiginya shobarihose muhumure tuzataha uko tuzaba tungana kose irimbwa igiye kumaramara abana babantu nubundi byari bizwi ko ntamutegetsi uvuka mubega rero ntabwo uwiyiciye nyina nabandi yabareka ahubwo Mr Bonifase urabemaso ujye urya ibyowitekeye inzoga uyinywe uyifunguriye kuko nawe araguhitana itonde cyane naho Pasteur Ezira mumureke ni mushake ukuntu Mutabaza Umwami wacu kandi muzatumenyeshe umunsi kugitango tuzifayanye namwe ahomuri aho muramerika nahundi agahinda nikenshi kuritwese rwose iyonzakugira ubushobozi mbanaraje nange kwifatanya namwe imana imuhe iruhuko ridashira

Comments are closed.