Ikiganiro n'impunzi z'abanyarwanda muri Zambiya

Muri mata 2016, ahagana mu matariki 18 kugeza kuri 20, impunzi z’abanyarwanda ziba muri Zambiya zarahohotewe zirasahurwa. Abibasiwe muri ubwo busahuzi, ni abanyarwanda b’abacuruzi.

Ibikorwa by’ihohoterwa nk’ibyo ntisanzwe mu gihugu cya Zambiya kuko ubusanzwe abanyarwanda bari babanye neza n’abenegihugu.

Abanyarwanda n’abanyamahanga bibajije imvo n’imvano y’uko kwibasirwa.

Muri iki kiganiro, umunyamakuru Tharcisse Semana araganira na bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda batuye muri Zambiya. Barasobanura uko babona ikibazo cyifashe aho bari muri icyo gihugu.

Baragaruka ku burenganzira bw’impunzi by’umwihariko n’ubw’ikiremwamuntu muri rusange. Impunzi zirashimangira ko zifite uburenganzira bwo kuba aho zumva zitekanye. Zirasobanura ko impunzi isubira mu gihugu ikomokamo iyo ubwayo yumva koko ifite icyizere ko umutekano n’uburenganzira bwa muntu butahungabana.