Ikiganiro umunyamakuru Amiel Nkuliza yagiranye na Padiri Thomas Nahimana, umuyobozi w’Ishyaka «Ishema-Party»

Mu mwaka wa 2017, abanyarwanda bazongera kwitorera umukuru w’igihugu, uzayobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi. Bamwe mu bakandida baziyamamariza uyu mwanya, baravugwa mo uwitwa Nahimana Thomas. Uyu akaba azaba ari umukandida udasanzwe mu Rwanda, kuko ni ubwa mbere uwihaye Imana azaba agerageje kwiyambura ikanzu y’ubupadiri, akinjira muri politiki.

Padiri Nahimana avuga ko yiyemeje gukora politiki, imirimo isanzwe ya paruwasi akayishyira ku ruhande, kuko itabangikanywa na politiki. Ati «Si ugusubira inyuma mu nshingano niyemeje yo kwitangira abantu, ahubwo  ni intambwe ndende nateye mu kwitagatifuza kuko bigaragara ko niteguye kuba namena n’amaraso yanjye, mparanira ubwigenge bwa rubanda, mu gihe kwibera padiri mu Bufaransa nta cyago na gito byajyaga kunkururira ! Ubu ndizera ndashidikanya ko Mutagatifu Thomas More, umurinzi w’Abanyapolitiki, amvuganira mu ijuru buri munsi !»

Padiri Thomas Nahimana ni umupadiri ukiri mutoya, ubarizwa muri Kiliziya Gatolika, muri Diyosezi ya Cyangugu. Ugereranyije na bagenzi be bashingiye amashyaka ya politiki mu buhungiro, Nahimana ni we muto cyane, mu myaka. Ntaruzuza na 45.

Aho atandukaniye n’uwo bazahangana mu matora, ushobora kuba uwari usanzweho, ni uko we yaminuje muri za kaminuza zitandukanye. Ntarangwa mo ibitekerezo by’ishyamba, nk’uyu mugenzi we. Aramutse atowe, akayobora u Rwanda muri Roho Mutagatifu, nta gushidikanya ko ari we Abanyarwanda, bagize umubare munini mu bemera Yezu Kristu, baba bakeneye muri iki gihe.

Mu rwego rwo kwimenyereza ikibuga azakinira mo, we n’Ikipe bazajyana mu Rwanda, igizwe n’abaturutse mu ishyaka rye ndetse n’andi mashyaka yemeye kwifatanya na we, ngo bazaba basesekaye i Kigali ku wa 28 mutarama 2016.

Aho abarizwa ubu mu mujyi wa Le Havre, mu gihugu cy’Ubufaransa, twaramwegereye, maze atumara amatsiko ku bibazo bikomeye agiye guhura na byo, ibibazo byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Amiel NKULIZAIshyaka ryanyu ryatangaje ko ryatanze umukandida, ari we wowe, mu matora y’umukuru w’igihugu, azaba mu mwaka wa 2017. Ni byo koko uzajya kwiyamamariza uwo mwanya ?

Padiri NAHIMANA Thomas: Ntawe ukwiye kubishidikanyaho, nzagenda. Abanyarwanda bari ku ngoyi y’iterabwoba, bakeneye kubona ko hakiri abasore n’inkumi bakwemera kwitangira guharanira kurengera uburenganzira bwa rubanda rugufi, ikomeje gukandamizwa bitavugwa. Akaga k’abaturage niko kanjye. Njyewe ubwanjye mvuka muri rubanda rugufi, umusonga wabo ukomeje kumbuza gusinzira. Nzajya mu Rwanda rero. Narabyiyemeje, narabyiteguye, nta kizambuza kujyayo. Kandi sinzagenda njyenyine.

A.NK: Waba warabitewe n’iki gutekereza kwiyambura umwambaro w’abihaye Imana, ugahita mo undi mwambaro w’abanyapolitiki ?

Padiri N.T: Mu by’ukuri sinavuga ko niyambuye umwambaro w’abihayimana. Ahubwo nahisemo kuwambariraho uwo guharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda. Kwiha Imana ni ugutanga umutima wawe wose, ubwenge bwawe bwose, n’umubiri wawe wose kugira ngo witangire umukiro wa rubanda, ubayobore inzira y’ijuru. Ku buryo bw’umwihariko, umupadiri akorera mu gace ka Kiliziya kitwa paruwasi bamuhaye gukoramo ubutumwa.

Muri iki gihe u Rwanda ruri mu bibazo bikomeye biterwa n’ingoma y’igitugu ikabije, ntibyoroshye kubwiriza abantu ibyerekeye ingoma y’ijuru mu gihe bicwa n’inzara, bafungirwa ubusa, bakubitwa, bacunaguzwa, bavangurwa, bicwa nk’ibisimba…..Abaromani babivuze neza ngo burya « roho nziza itura mu mubiri mwiza » (Mens sana in corpore sano) !

Niyo mpamvu kwitangira kurengera igihugu cyose nk’umunyapolitiki bitambukije agaciro kwitangira paruwasi imwe gusa nk’umupadiri. Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis aherutse kubishishikariza Abihayimana agira, ati « kwitangira gukora umurimo wa politiki ni yo nzira  isumba izindi yo kuba umuhamya w’urukundo rwa gikirisitu ».

Ndagira ngo byumvikane uko biri : mu kwiyemeza gukora politiki, imirimo isanzwe ya paruwasi nkaba nyishyize ku ruhande kuko itabangikanywa na politiki, si ugusubira inyuma mu nshingano niyemeje yo kwitangira abantu, ahubwo ni intambwe ndende nateye mu kwitagatifuza kuko bigaragara ko niteguye kuba namena n’amaraso yanjye mparanira ubwigenge bwa rubanda, mu gihe kwibera padiri mu Bufaransa nta cyago na gito byajyaga kunkururira ! Ubu ndizera ndashidikanya ko Mutagatifu Thomas More, umurinzi w’Abanyapolitiki, amvuganira mu ijuru buri munsi !

A.NK. : Mu mwaka w’1998, naganiriye n’uwitwa Bonaventure Ubalijoro, wahoze ari umuyobozi w’ishyaka MDR, ambwira ko icyo yari afungiwe icyo gihe byari ugusaba ko mu Rwanda habaho amatora. None nawe wagwa mu mutego nk’uwo Ubalijoro yaguye mo icyo gihe, cyane cyane ko byaje no kumuvira mo urupfu rudasobanutse ?

«Mu gihe tubona akaga Abanyarwanda barimo kubera ubutegetsi bwa Kagame bwitwara nka cyami, bukaba bwarimitse ivangura, iterabwoba, ikinyoma n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu, ntibikwiye ko twese « twahuukwa », tukazingira imirizo mu maguru,….tukemerera Kagame wenyine gukomeza kwishuka ko u Rwanda ari umunani yasigiwe na se, ngo awugenge uko abyishakiye !», P. Nahimana.

Padiri N.T: Politiki ni intambara nk’izindi. Kuyishoramo wibwira ko udashobora kuyikomerekeramo byaba ari ukujijwa bikomeye. Ukwitanga kwa Ubalijoro gufite agaciro gakomeye. Guharanira ko habaho « AMATORA » bivuga kurwanira gusubiza rubanda ijambo, kuko ubutegetsi bwose buturuka kuri rubanda, nk’uko ingingo ya 2 y’Itegekonshinga ryo muri 2003 u Rwanda rugenderaho, ibyemeza. Ntabwo u Rwanda rukiri ingoma ya cyami, rumaze imyaka irenga 53 ari Repubulika. Muri Repubulika ubutegetsi butangwa na rubanda, binyuze mu matora adafifitse. Nanone ariko tuzi ko guhera mu 1994, u Rwanda rwongeye kuyoborwa nka cyami na gihake, hagarutse abantu bibwira ko bavukiye gutegeka, abandi benegihugu bakaba bagomba kubabera abagaragu !

Ubusanzwe, indangagaciro y’ibanze itegerejwe ku munyapolitiki, ni UBUTWARI. Kandi ubutwari bivuga « gutinyuka ». Mu gihe tubona akaga Abanyarwanda barimo kubera ubutegetsi bwa Kagame bwitwara nka cyami, bukaba bwarimitse ivangura, iterabwoba, ikinyoma n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu, ntibikwiye ko twese « twahuukwa », tukazingira imirizo mu maguru,….tukemerera Kagame wenyine gukomeza kwishuka ko u Rwanda ari umunani yasigiwe na se, ngo awugenge uko abyishakiye !

Njye rero n’Abataripfana dusanga natwe dukwiye kwitanga nka Ubalijoro, tutirengajije ko uwo duhanganye yagaragaje ubugome bukabije mu gihe cyahise. Gusa mu gihe tuzi neza ko turwanira ukuri kwakiza Abanyarwanda bose, tuzi neza ko ukwiyemeza kwacu ariko kuzafasha  rubanda kwibyaramo ingufu zashyigura ingoma y’igitugu, nk’uko byagenze no mu yandi mahanga, mu minsi ishize.

A.NK : Nyuma ya Ubalijoro hari abandi banyapolitiki bashatse guhirika ubutegetsi bwa FPR bakoresheje amatora, birananirana. Aba bari mo Faustin Twagiramungu wabigerageje mu matora yo muri 2003, na madame Victoire Ingabire mu mwaka wa 2010. Twagiramungu, bivugwa ko yari yatsinze ayo matora, nyuma yayo gato yavuye mu gihugu shishi itabona kuko ubutegetsi yashakaga guhirika bwari bugiye kumuhitana. Madame Ingabire na we, urabizi ko nta kindi azira muri iki gihe uretse ayo matora yashakaga guhangana mo na Kagame, muri 2010. Ni iki gishya wowe ufite gituma utahura n’ibibazo bagenzi bawe bombi bahuye na byo ?

Padiri N.T: Burya rero ishingiro rya politiki ni UKWEMERA. Iyo ntacyo wemera nta n’icyo ugeraho.  Njye nabaye mu Rwanda ruyobowe na FPR kuva mu 1994 kugera mu 2005. Njye mbabwiye ko impinduka ishoboka muri ruriya Rwanda. Abantu ibihumbi bibiri gusa  babyumvise nk’uko mbyiyumvamo, ruriya Rwanda twarwambura FPR, indangare ntizisobanukirwe.

Uragira uti Nyakubahwa Faustin Twagiramungu yari yatsinze amatora yo mu 2003. Nibyo rwose. Kandi narabikurikiranye bya hafi kuko icyo gihe nari nyoboye ikipe y’indorerezi mu rwego rwa Kiliziya gatolika. Nzi neza uko byagenze. Twari dufite raporo y’uko byagenze mu gihugu cyose.  Icyo gihe (2003), abaturage bashoboye gusuzugura iterabwoba rikaze ryari ribari hejuru, bitorera Twagiramungu ! Iryo ni isomo rikomeye kuri ba bandi bishuka ngo mu Rwanda abaturage ntacyo bishoboreye, ngo ntacyo bakora, ngo bakutse umutima, ngo ntibatinyuka kwivumbura….Barihenda ni umwana w’umunyarwanda ! Ahubwo se Twagiramungu yakoresheje iki iyo ntsinzi rubanda yari imuhaye ? Icyo ni ikindi kibazo kijyanye na « organisation » y’umukandida n’abo bafatanyaga. Yenda koko aho niho hakwiye kunozwa.  Njye mfata ko amatora yo muri 2003 ari ikizami cyari gihawe abaturage, kandi baragitsinze : abaturage barahari, baracyahumeka, kugezwa kure siko gupfa ! Rubanda irahari kandi  yiteguye kugira icyo yakora iramutse ibonye abalideri bitanga kandi « bazi gupanga ibintu  neza ». Kwibwa amajwi nabyo bishobora kubonerwa umuti !

«Victoire Ingabire yabaye nka wa mugabo umwe ugerwa kuri nyina ! Ntiyafashijwe bihagije (..). Hakwiye kuboneka abakomeza ikivi cyatangiwe na Faustin Twagiramungu na Victoire Ingabire. Ubutegetsi bwubakiye ku iterabwoba buhimwa n’ikintu kimwe gusa : KUBUTINYUKA.», P. Nahimana.

Ku byerekeye amatora yo muri 2010, twe dusanga ari ikizami cyari gihawe abalideri ba Opozisiyo kandi uwagitsinzwe si Victoire Ingabire. We yaratinyutse, aritanga, kandi ukwitanga kwe ntikwapfuye ubusa. Ubu ndahamya ko mu rwego rwa politiki Victoire Ingabire afite agaciro gakubye incuro 20 ako yagiye mu Rwanda afite ! Ahubwo ikibazo ni ukumenya ngo ako gaciro tukabyaze uwuhe musaruro ? Aha nyine ntitwakwirengagiza ko Victoire Ingabire yabaye nka wa mugabo umwe ugerwa kuri nyina ! Ntiyafashijwe bihagije. Abashaka kumva neza igikorwa cyacu bahera aho ngaho. Hakwiye kuboneka abakomeza ikivi cyatangiwe na Faustin Twagiramungu na Victoire Ingabire. Ubutegetsi bwubakiye ku iterabwoba buhimwa n’ikintu kimwe gusa : KUBUTINYUKA.

Umwaka wa 2017 uzazana ibyawo. Ubu Kagame afite ibibazo bye bitamworoheye, atari afite muri 2003 no muri 2010. Manda yemererwa n’Itegekonshinga zararangiye, ubu agomba gukora ibidakorwa kugira ngo akunde yongere yiyamamaze. Muri 2017, iminsi izaba yararangije kumugaragaza ! Rubanda nayo ifite uko yakomeje kwihanganira AKARENGANE igirirwa, ariko kwihangana bigira iherezo. Igihe kirageze ngo abamaze imyaka isaga 20 ku butegetsi bibutswe ko u Rwanda atari akarima k’ « Agatsiko gato k’indobanure z’ Abassajya » bibwira ko aribo banyarwanda bonyine.  2017  izababera ihurizo ritoroshye.

A.NK : Twagiramungu na Ingabire si bo bonyine bagerageje guhirika ubutegetsi bwa FPR bakoresheje inzira ya demukarasi. Perezida Pasteur Bizimungu na mugenzi we Charles Ntakirutinka, na bo bashinze ishyaka PDR-Ubuyanja, bashaka kuzaryihisha inyuma mu matora yo muri 2003. Pasteur Bizimungu ibyo yabifungiwe imyaka itanu, naho Ntakirutinka abifungirwa imyaka icumi. Ntitwakwibagirwa na Maitre Bernard Ntaganda ndetse na Déo Mushayidi na bo bazize amashyaka bashinze, Ntaganda nyuma yo gufungurwa akaba atemerewe gusohoka mu gihugu, naho Mushayidi we bikaba byaramuviriye mo gufungwa ubuzima bwe bwose. Mukeka ko iyi nzira y’amatora bagenzi banyu bose bagerageje ikananirana, ishoboka mu gihugu kiyobowe n’intagondwa z’abatutsi ba FPR ?

Padiri N.T: Uburenganzira buraharanirwa. Nta hantu na hamwe ku isi abaturage baba bahabwa uburenganzira bwabo batabuharaniye, ndetse byaba ngombwa bagatanga n’ibitambo. Ubutegetsi bw’intagondwa ntibuba mu Rwanda gusa. Imiterere yabwo n’imikorere yabwo irazwi. Intege nke zabwo nazo zirazwi, si ibanga. Kuba abategeka u Rwanda muri iki gihe badashaka amatora bizamara igihe kingana n’ukwihangana kw’Abanyarwanda. Umunsi abaturage babirambiwe bakiyemeza kubihindura, bizahinduka. Twe turifuza ko amatora yo muri 2017 yakwandika indi taliki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda, italiki yo guhangamura ingoma y’igitugu, igasimburwa n’ubutegetsi bwubakiye ku mahame ya demokarasi.

Naho abo uvuga bitanze barwanya politiki y’igitugu ya FPR, lisiti yabo iracyiyongera, ariko abo bose ni ibitambo bidateze gupfa ubusa. Rubanda ijya imenya kugororera abayirwanyeho, mu gihe gikwiye.

A.NK: Abanyapolitiki bashaka guhirika FPR ku butegetsi umuntu ashobora gukeka ko hari ibihugu by’amahanga biba bibashyigikiye, cyane cyane ko abenshi muri mwe muba muturutse hanze y’u Rwanda. Nyuma y’imyaka 10 uri mu gihugu cy’Ubufaransa, hari icyo icyo gihugu cyakwijeje, kiyongera ku majwi y’abazagutora ?

Padiri N.T: Nta banga ribirimo, ibihugu byose byo ku isi biharanira inyungu zabyo mbere y’iz’Abanyarwanda, kandi ni uburenganzira bwabyo. Muri iki gihugu kiducumbikiye abategetsi bacyo banyuranye turaganira, yewe si nabo bonyine kuko hari n’ab’ibindi bihugu tuganira. Bazi neza ibibera mu Rwanda kurusha uko tubitekereza. Bahora bacunga uko tuzamuka mu ngufu, bagakenera no kumenya neza icyo duteganya gukora. Nzi neza ko bakurikira. Ntibashobora kuzaba indorerezi ubuziraherezo, mu gihe gikwiye nabo bazerekana aho bahagaze. Nabo bafite inyungu bakeneye kurengera. Ngayo, nguko.

A.NK: Turi  mu kwezi kw’icyunamo twibuka mo imyaka 21 génocide ibaye mu gihugu. Kubera iyo génocide ubutegetsi bwa FPR bwita génocide yakorewe abatutsi gusa, igihugu cyuzuye mo inzibutso ziri mo ibisigazwa by’imibiri yitwa ko ari iy’abatutsi bishwe muri mata 1994. Ama raporo menshi yakozwe n’impuguke yemeza ko mu Rwanda hatapfuye abatutsi gusa mu gihe cya génocide, ko n’abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, bayiguyemo. Izi mpuguke zinemeza ko génocide yabaye mu Rwanda itari ikwiye kwitwa génocide y’abatutsi gusa, ko ahubwo yari ikwiye kwitwa génocide nyarwanda. Wowe wemera génocide ifite iyihe nyito ?

«Kwibuka abacu BOSE niryo jambo rubanda ikeneye kubwirwa kandi niryo rikwiye kuba ishingiro ry’ubwiyunge bw’Abanyarwanda (…). Kwibuka Abatutsi bishwe nta cyaha kirimo ndetse rwose birakwiye. Ariko gufata ingufu z’igihugu cyose zigashyirwa mu kwibuka no gufasha Abatutsi BONYINE ndetse hakemezwa ko nta bihumbi amagana by’Abahutu n’Abatwa bishwe, niho hari ubushake BUBI bwo gukomeza guteranya Abanyarwanda, hagamijwe gusenya igihugu. Icyo cyaha kirakomeye cyane, ntabwo Kagame ateze kukibabarirwa na rubanda. Umunsi umwe azabyumva, kandi azicuza», P. Nahimana.

Padiri N.T: Aha ntabwo ari ikibazo cyo kwemera. Ntabwo ntegetswe kwemera inyito iyi cyangwa iriya mu gihe nzi neza n’ibindi bitarahabwa inyito kandi nyamara biriho. Hari ukuri tuzi kandi twiboneye n’amaso yacu, hari n’inyito abantu bagerageza kubiha mu nyungu za bamwe. Abishwe bose ni Abanyarwanda kandi ntibagombaga kwicwa. Ababigizemo uruhare BOSE bagomba kubibazwa, haba ejo cyangwa ejobundi. Icyakora ibyabaye mu Rwanda ntibyakwirwa mu nyito ya « Jenoside yakorewe Abatutsi ». Ibyiswe gutyo ni igice kimwe cy’ishyano ryashyikiye Abanyarwanda. Reka twongere tubyiyibutse.

Uko umutwe wa FPR wateye u Rwanda taliki ya 1/10/1990 ushaka kwifatira ubutegetsi bwose, hari ubihakana ? Uko Inkotanyi zaje zisogota Abanyarwanda uhereye ku mupaka wa Uganda ukazageza i Cyangugu, hari ubiyobewe ? Uko Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe mu ndege bahanuwe taliki ya 6/4/1994, bikaba intandaro yo kurimbura ibihumbi amagana by’Abanyarwanda b’inzirakarengane, hari utabizi ? Uko abiswe « Interahamwe » bahutse mu bana, abakecuru n’abasaza b’Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi, bakabatemagura ku manywa na nijoro, hari uwabihakana ? Uko Kagame n’ingabo ze bishe abihayimana i Gakurazo, bakarimbura abari mu nkambi ya Kibeho, bakambuka umupaka bakarimbura impunzi z’Abahutu zari mu nkambi muri Repubulika iharanira demokarsi ya Kongo, hari ugikeneye kubibarirwa ?….

Kwibuka abacu BOSE niryo jambo rubanda ikeneye kubwirwa kandi niryo rikwiye kuba ishingiro ry’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Gusa uko Paul Kagame na FPR babyitwaramo, birimo ikibazo gikomeye. Kwibuka Abatutsi bishwe nta cyaha kirimo ndetse rwose birakwiye.  Ariko gufata ingufu z’igihugu cyose zigashyirwa mu kwibuka no gufasha Abatutsi BONYINE ndetse hakemezwa ko nta bihumbi amagana by’Abahutu n’Abatwa bishwe, niho hari ubushake BUBI bwo gukomeza guteranya Abanyarwanda, hagamijwe gusenya igihugu. Icyo cyaha kirakomeye cyane, ntabwo Kagame ateze kukibabarirwa na rubanda. Umunsi umwe azabyumva, kandi azicuza.

A.NK : Kuri iki kibazo kijyanye na génocide, ndashaka kugaruka kuri iriya mibiri ishinyagurirwa mu nzibutso z’u Rwanda. Mu muco wacu, iyo umuntu yitabye Imana arashyingurwa, aho kwanikwa ku gasozi. Ukudashyingura abo bantu Leta y’u Rwanda ibyita kubibuka. Uko kwibuka kwa buri mwaka wowe ukubona ute, kugamije iki ?

«Abantu ku giti cyabo bazahabwa uburenganzira bwo gushyingura ababo no gukora imihango yo kubibuka uko babyifuza. Ubutegetsi buvangura abapfuye ntacyo bushobora kumarira abazima», P. Nahimana.

Padiri N.T: Uko bikorwa na FPR, ukwibuka kwa buri mwaka, kumara iminsi IJANA YOSE, nta kindi kintu kizima kugamije uretse gucirira iterabwoba, guhembera umujinya no gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwangana. FPR ikeneye gukomeza gukura umutima Abanyarwanda bose no gupyinagaza abo yita ba Nyamwinshi kugira ngo ibone uko yihambira ku butegetsi. Ingengabitekerezo ya FPR ni aha yubakiye.

Umunsi Ishyaka Ishema ryahawe icyizere na rubanda, rikagera ku butegetsi, ikibazo cyo kwibuka kizakemurwa mu ikubitiro. Hazubakwa Urwibutso rumwe rukumbi rushyingurwemo (mu butaka) ibisigazwa by’Abanyarwanda bose bazize uriya mwiryane, bakaba banamye mu nzibutso no mu mashyamba. Urwo rwibutso ruzitwa « Ingoro y’Ubwiyunge bw’ Abanyarwanda » cyangwa« Temple de la Réconciliation ». Kwibuka mu rwego rw’igihugu bizakorwa ku italiki imwe ngarukamwaka, izagenwa n’inzengo zibishinzwe. Abantu ku giti cyabo bazahabwa uburenganzira bwo gushyingura ababo no gukora imihango yo kubibuka uko babyifuza. Ubutegetsi buvangura abapfuye ntacyo bushobora kumarira abazima.

A.NK: Bimwe mu byaha bihejeje madame Ingabire muri gereza, ni uko yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi ko ari byiza ko igihugu kibuka génocide yakorewe abatutsi, ariko anibaza igihe hazibukirwa n’abahutu bishwe muri iyo génocide. Wowe waba uteganya kuzasura inzibutso z’u Rwanda nugera mu gihugu, mu mwaka utaha ? Icyo kibazo Ingabire yibajije, nawe waba uteganya kuzakibaza muri mitingi zawe zo kwiyamamaza ?

Padiri N.T: Mu by’ukuri ntabwo Ingabire Victoire azira iriya mvugo cyangwa kuba yaribajije kiriya kibazo ! Kubyemera gutyo byaba ari ukwirengangiza kamere nyakuri ya Paul Kagame n’imikorere ya FPR Inkotanyi ! Ingabire Victoire arazira ubutwari yagize bwo gutinyuka kujya mu gihugu guharanira uburenganzira bwa rubanda ikandamijwe n’Agatsiko kibwira ko u Rwanda ari umunani wako konyine. Icyo cyaha cya Victoire kirakomeye mu maso ya FPR.

Mu kwiyemeza kugera ikirenge mu cya Victoire Ingabire tukajya mu Rwanda umwaka utaha, birumvikana ko tudategereje kwakiranwa ubwuzu na Kagame n’agatsiko ke. Nyamara ibyo ntibishobora kuduca intege, natwe twiteguye kujyayo kuko ari cyo gikorwa gikwiye muri iki gihe. Nicyo cyemezo cyonyine FPR itinya kandi amaherezo nicyo kizayihenangura, ni ukuri kw’ Imana ! Haba ejo, haba ejobundi, FPR izatsindwa ruhenu.

A.NK : Mu nyandiko ye yo muri gashyantare 2008 (Le peuple rwandais crie justice) yashyikirije Umuryango w’Abibumbye, Déo Mushayidi yemeje ko génocide yabaye mu Rwanda yateguriwe muri Uganda, mu mwaka w’1989. Ibyo byongera kwemezwa n’undi mwanditsi, Noheli Ndanyuzwe, mu gitabo cye cyitwa La guerre mondiale africaine. Ko ubutegetsi ugiye guhangana na bwo mu matora yo muri 2017 bwo bwemeza ko génocide yateguwe n’abahutu, abenshi bakaba bakinabifungiwe, wowe génocide yo mu Rwanda wemeza ko yateguwe na nde, gute, ryari, kubera iki ?

Padiri N.T: Déogratias Mushayidi yagize neza gutanga ubuhamya bw’ibyo yahagazeho. Noheli Ndanyuzwe na we akwiye gushimirwa ko yakoze ubushakashatsi bushobora kumurikira Abanyarwanda.

Gusa rero, « Jenoside » ntabwo ariyo « programme politique » y’ishyaka Ishema ry’u Rwanda. Hari ibikorwa byinshi duteganya gukora bwangu mu rwego rwo kuzahura igihugu, kurenganura abarenganye no guha Abanyarwanda bose amahirwe yo kwibagirwa imyaka isaga 25 bamaze mu iterabwoba, agahinda n’umujinya ukururwa n’Akarengane. Ibyo nibyo Abanyarwanda bategereje ko mbagezaho kandi nibyo nzakora.

Muri ibyo,  bazaba bakeneye ko tubabwira ko nituramuka tugeze ku butegetsi tuzakora ibishoboka byose ubutabera bw’inkiko bukagirwa ishingiro ry’ukwiyunga kw’abanyarwanda. Abagize uruhare mu kwica abanyarwanda bakazagira uko babibazwa. Byumvikane ko kugeza ubu hari igice kimwe gusa cyaryojwe ibyabaye byose, mu gihe abaturutse Uganda bo bigaramiye ! Twese Imana yaturemye tureshya kandi abanyarwanda nyine bagomba kureshya imbere y’amategeko y’igihugu. Buri wese azabazwe ibyo yakoze. Nibwo butabera. Niwo muti w’ikibazo cya Jenoside.

A. NK: Aba banditsi bombi (Déo Mushayidi na Noheli Ndanyuzwe) bemeza ko abateguye génocide yo mu Rwanda bashakaga guhanagura icyitwa umuhutu mu karere k’ibiyaga bigari, bagashyiraho ibyo bitaga «Empire Hamite», ni ukuvuga agahugu k’abatutsi gusa. Byumvikane neza ko hari ibihugu bifite ijambo ku isi byari inyuma y’iki cyifuzo, ibi kubera inyungu byabonaga mu karere k’ibiyaga bigari. Nujya mu Rwanda ko uzaba ukomotse muri kimwe muri ibyo bihugu bifata ibyemezo bikomeye ku isi, hari icyo waba waremereye bamwe mu bayobozi b’aho uvuye, nuramuka ugeze ku butegetsi ?

Padiri N.T: Uko ibitabo byandikwa hari icyo mbiziho. Umuntu agira igitekerezo cy’ingenzi (thèse) yubakiraho ubutumwa ashaka kugeza ku bantu. Nk’umunyapolitiki ndasoma, ndetse cyane. Gusa ibyo dusoma byose, si amahame adakuka, nta n’ubwo ari ubuhanuzi bujya mu bikorwa byanze bikunze. Niba hari abanyapolitiki bafite umushinga wo kubaka Empire hamite, iyo nyine ni gahunda yabo. Icyaba kibabaje ni uko habura abandi Banyapolitiki babona ko uwo mushinga ari « dangereux » noneho ngo nabo bahaguruke bitangire kuwuhagarika no  gutanga undi mushinga utarimbura abenegihugu.

Mvugishije ukuri, ntabwo nemera  ibyo bita « théories du complot » ! =Guhora abantu baririmba ngo TWARAGAMBANIWE ! Icyo abakwiza « théories » nk’izi bageraho  ni uguca abaturage intege, bumvishwa ko bo ntacyo bishoboreye kubera ko bagambaniwe n’abanyamaboko.

Erega bariya ba Kagame si ibimanuka nk’uko bamwe bashaka kubitwemeza, ni abantu tuzi amavu n’amavuko ! Ni abanyarwanda nka twe. Bigiriye ingorane zo kuvuka mu gihe cy’impinduka zikomeye no gukurira mu nkambi z’impunzi. Kandi noneho ubu twese tuzi neza icyo bisobanura kuvukira no gukurira mu mashyamba no mu nkambi ! Babyirutse bicengezamo urwango rukomeye rw’abo bafataga nk’«abadamaraye », ni ukuvuga abahutu n’abatutsi biberaga mu Rwanda. Akaba ari nayo mpamvu mu by’ukuri ukurimbuka kw’Abahutu n’Abatutsi bagumye mu Rwanda, nta mpuhwe kwigeze gutera  Kagame n’agatsiko ke.

Ba Kagame abo, babayeho mu buzima bugoye bw’ubuhungiro, bamaze kuba ingimbi, batangira gushakisha ubundi buryo babaho. Ni muri urwo rwego, bafashe icyemezo cyo kwishora mu ntambara zinyuranye zari mu bihugu duturanye. Benshi muri urwo rubyiruko bahasize ubuzima ntibavugwa kuko amateka yandikwa n’abarokotse kugira ngo biyite ibihangange ! Ba Kagame bagiye gutera u Rwanda batabibwirijwe n’Abanyamerika cyangwa Abongereza ! Nibo babyitekerereje, barabipanga neza, barabyitegura, barangije  bishyira ku isoko. Kuba barabonye inkunga y’ibihugu by’amahanga si uko byari bibaciye urukundo cyangwa ubundi bumanzi. Inkunga bahawe bayikesheje ya « principe » twavuze haruguru y’uko ibihugu by’amahanga biharanira inyungu zabyo mbere y’iz’Abanyarwanda. Ayo mahanga yarapimye asanga kurekura Habyarimana wari umaze imyaka hafi 20 ku butegetsi no gufasha ba Kagame, aribyo bibafitiye urwunguko nibura mu myaka 25 yari igiye kuza. Ni uko byagenze. Abashyira imbere «théories» za «twaragambaniwe», bityo akaba nta kindi cyakorwa, ni abanditsi b’ibitabo gusa, si abanyapolitiki !

Igikwiye ni uko twakwicara tugatekereza bihagije, tugahaguruka, tugashyira mu bikorwa ibyo twapanze bigamije kuzahura igihugu cyacu n’umuturage wacu akagira icyo yinjiza, aho kwirirwa mu marira ngo TWARAGAMBANIWE ! Uwafashije Kagame ntacyo bapfana, nta n’icyo apfa na Padiri Thomas Nahimana. Gusa tumenye ko nta cy’ubu cy’ubusa ! Umuzungu azagufasha kubera ko na we yabonye ko hari icyo azakuramo ! None se ibyo Kagame aha uwo muzungu hari ubwo abikura mu isambu ya se ?! Iyaba Kagame yibukaga rubanda rugufi, nta mahane twakwirirwa tumuteraho. Icyo dupfa ni icyo, nta kindi.

A.NK: Igihugu cy’Ubufaransa uzaba uvuyemo ugiye kwiyamamaza mu Rwanda, kiregwa na Leta y’u Rwanda gutegura, gufatanya, no gufasha abahutu bakoze génocide mu mwaka w’1994. Nta mpungenge ufite z’uko na we wazaregwa ko ushyigikiwe n’Ubufaransa mu gushakisha uburyo wahirika ubutegetsi bwa FPR, wihishe inyuma y’amatora ?

Padiri N.T: Ukubaho kw’imishwi ntiguturuka ku mpuhwe z’agaca ! FPR ifite uburambe mu gutekinika ibyaha, n’abatavuye mu Bufaransa irabibabonera. Twabonye ko ishoboye gushinja ibyaha bya jenoside n’abari baripfiriye mbere y’1990 !

Icyo mbivugaho ni uko ibyo byo gutekinika amadosiye ataribyo byazimya ikibatsi twiyumvamo cyo guharanira ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu. Umucamanza ungenga ni umutimanama wanjye wonyine : nta maraso y’abanyarwanda anjejeta ku biganza kandi nta bya rubanda nasahuye. Abahimba ibyaha ni akazi kabo, si akanjye. Ariko hari igihe nyine amanyanga azabashirana, nta gahora gahanze. Amaherezo ukuri kuzatsinda ikinyoma.

A. NK: Hari ababona ko ukwiyemeza kujya guhangana na Kagame mu matora yo muri 2017 ari ukumushyigikira. Hari n’ababona ko ari uburyo bwo kubaka «carrière politique» yawe yo mu gihe kizaza, kuko ibyo gutsinda amatora yo muri 2017 ngo biri kure nk’ukwezi. Wasubiza iki kuri ibi bibazo byombi abantu benshi bakwibazaho muri iki gihe ?

Padiri N.T: Kwiyemeza kujya guhangana na Kagame si ibintu bisanzwe, niyo mpamvu abantu batabura kubyibazaho. Gusa tujye tureka kwigiza nkana. Kagame ntakeneye gushyigikirwa na Padiri Thomas Nahimana muri 2017 kugira ngo akunde ayobore u Rwanda, kuko amaze imyaka isaga 20 ku butegetsi ! Kureka Kagame ngo akine wenyine byavugwa n’abatazi ibya politiki cyangwa abikunda bikabije, kuko mu by’ukuri guhunga ikibuga twabiterwa no kwitinyira ngo tutagirirwa nabi. Ibyo rero bifite icyo bipfana no kugambanira abaturage mu gukomeza kubagabiza uriya munyagitugu wenyine ngo akomeze abacure bufuni na buhoro. Nibura iyo hagize n’ukangara,  hari igihe ubutegetsi bw’igitugu bworoshya ingoyi, abaturage bagahumekaho nibura icyumweru kimwe. Nabyo si ubusa rero. Ntabwo abanyapolitiki bafasha rubanda iyo bari ku butegetsi gusa. N’iyo bari muri opozisiyo (contre-pouvoir) baba bafite ubushobozi bwo kuvuganira rubanda bikomeye. Niyo mpamvu abitanze kugeza ubu ari abo gushimwa, n’ubwo umusaruro wabo utagaragarira bose.

Naho ku byerekeye gutsinda amatora yo muri 2017, byo ndabona abemeza ko bidashoboka,  baba bihuse cyane ! Kuki se bidashoboka ? Nanone kandi amatora aramutse abayeho, akaba mu mucyo, tukayatsindwa, ikibazo cyaba kiri he ko rubanda yaba yakoze akazi kayo ko kwerekana uwo yishakiye ko ayiyobora ? Icyo turwanira ubu ni uko habaho amatora adafifitse. Ayo nabaho, umurimo wacu w’ingenzi tuzaba tuwutunganyije.

A.NK: Uramutse ugize ibyago ugatsinda aya matora, wamenya utegekana ute n’agatsiko k’abasirikari b’intagondwa z’abatutsi zibona ko nta muhutu uzongera gutegeka u Rwanda bibaho ? Ibi ndabivuga kubera ko ubwo Twagiramungu yiyamamazaga, Général Ibingira yamubwiye ko natorwa, azamwiyicira. Witeguye kuba igitambo cya demukarasi ukiri mutoya ?

Padiri N.T: Wowe uti gutsinda amatora ni ibyago. Bene ibyo byago birakampama ! Erega politiki niyo ibanza, ibindi bigakurikira. Abasore n’inkumi bari mu ngabo z’u Rwanda bose si ba IBINGIRA. Barimo ab’inyangamugayo. Dufite amakuru y’uko babayeho, ntituyobewe ko akaga k’itererabwoba ry’agatsiko nabo kabaremereye, nk’uko karemereye abaturage b’abasivili.

Muri make rero nagusubiza ngira nti ingufu zizaba zatumye dutsinda ayo matora kandi bikemerwa, nizo zizanadufasha gukora « réformes » zose zikenewe kugira ngo igihugu kibe « gouvernable ». Erega abo ba IBINGIRA barazwi, n’amahano bakoze ntawe uyayobewe.  Nta we bakwiye gutera ubwoba kuko nta kindi baricyo uretse kuba ibiremwa bya « système » izaba icyuye igihe ! Ubundi kandi ba IBINGIRA abo ngabo bakagombye kuba bari mu kiruhuko cy’izabukuru. Nidutsinda amatora bitarakorwa,  tuzabibafashamo bidatinze.

A.NK: Ubwo Twagiramungu yajyaga kwiyamamaza muri 2003, bagenzi be bo muri opposition ntibashyigikiye icyemezo yari yafashe. Wowe waba waramaze kuvugana n’abagize iyo opposition iba hanze ? Aha wenda navuga nka Twagiramungu wakunze kukujomba ibikwasi ko ibyo urimo ari amaraso ya gisore, asa wenda n’ushaka kuvuga ko utazi urugutegereje nugera mu Rwanda.

Padiri N.T: Byaba byiza kurushaho Opozisiyo yose ishoboye kumva ko, muri iki gihe,  nta yindi nzira ifatika dufite yo guhangana n’ubutegetsi bwa FPR, bityo ikakira neza umushinga wo kugira uruhare mu matora yo muri 2017, ikawugira uwayo, ikawushyigikira, ikawitabira. Mu rwego rw’Ishyaka Ishema, twatangiye gahunda yo kuganira n’andi mashyaka kandi tuzakomeza kuvugana nayo. Kugeza ubu hari amashyaka agera kuri abiri yarangije kwemera ko twafatanya urugendo ndetse yamaze no kugena abantu bazajya mu Ikipe tuzajyana mu Rwanda.

Nanone ariko byumvikane neza ko kuganira n’andi mashyaka kuri uyu mushinga bidakuraho ubwigenge bwa buri shyaka  muri gahunda zaryo. Nibisobanuke ko Ishyaka Ishema ntawe ritegetswe gusaba uruhushya rwo kujya mu matora no gutanga umukandida. Kandi nta n’irindi shyaka rikeneye uruhushya rw’Ishyaka Ishema kugira ngo naryo ryiyemeze kuzagira uruhare mu matora.

Burya rero politiki nayo ikoresha imibare cyane. Ishyaka rizumva ko riramutse ryisunganye n’Ishyaka Ishema muri iyi gahunda y’amatora byagirira benshi akamaro, ntirikazuyaze kubitumenyesha. Tuzicara tubiganireho birambuye, tugire icyo twumvikanaho.

Birashoboka kandi ko hagira amashyaka yiyemeza kutadushyigikira na gato. Bibaho, ni uburenganzira bwayo. Hari n’azihitiramo gushyigikira FPR, ibi tukaba nta kibazo dukwiye kubibonamo.

Birashoboka ndetse ko hagira abanyapolitiki bafata icyemezo cyo kuturwanya. Icyo gihe ntibatangazwa n’uko twakwirwanaho twivuye inyuma.

Muri make ni uko bihagaze. Ariko nyine  inkunga y’Abanyarwanda benshi bashoboka yo irakenewe kugira ngo tuzashobore kugira  icyo tugeraho.

A.NK: FPR yafashe ubutegetsi ikoresheje intwaro. Bamwe mu bayirwanya, nawe urimo, umurongo wabo ni uw’ibiganiro, mu gihe Kagame we avuga ko amakaramu akora amaraporo y’ibyo biganiro adafata ubutegetsi, na rimwe. Mu by’ukuri aba ashaka kuvuga ko kugera ku butegetsi bivuga gukoresha intwaro. Ibi na none yigeze kubyemeza ubwo yari akiri mu ishyamba, ubwo yasubizaga abanyamakuru ko ibiganiro bya Arusha ntacyo bivuze, ko icyo we areba ari uruhembe rw’umuheto (Kalachinikov). Ukeka ko Kagame wo mu mwaka w’1993 n’uwo muri 2017, hari icyo yahindutseho mu rwego rwa demukarasi?

Padiri N.T: Uko Kagame yumva ibintu, ni akazi ke. Yahinduka, atahinduka, ibyo niwe bireba, sinjye ushinzwe kumuhindura. Birashoboka ko inzira y’intambara isesa amaraso yanyuzemo kugira ngo afate ubutegetsi ari yo ashobora kuba azi yonyine. Icyakora habaho n’izindi nzira. Niba koko yibwira mu mutima we ko Abanyarwanda yabahinduye ingaruzwamuheto bidasubirwaho, ko bazakomeza kumubera abagereerwa n’inkomamashyi ubuziraherezo, ashobora kuzatungurwa. Ibyo ari byo byose na Kadafi yumvaga ko we ubwe ari Imana yigize umuntu muri Libiya, abandi banyagihugu akabita imbeba ! Na Mubarake yumvaga ko Misiri ari akarima ke wenyine. No muri Tuniziya na  Burkina Foso…. abategetsi baho bibwiraga ko ari ibigirwamana. Ubu se bari he ? Byabagendekeye bite ? Tugomba kumenya ko mu mateka y’isi imbunda itigeze itsinda abaturage bariye karungu !

A.NK: Ikibazo gishingiye ku butabera: Imfungwa za génocide zari zifungiwe Arusha, zimwe zararekuwe, zinahanagurwaho ibyaha zari zikurikiranyweho. Leta ya Kagame yo ivuga ko yiteguye kuzakira kugirango izijugunye mu mva zidapfundikiye z’amagereza yo mu Rwanda. Mu bihugu byo hanze aho imiryango yazo iri, ibyinshi byanze kuzakira n’ubwo zagizwe abere. Ni iki mubona kihishe inyuma y’aka karengane k’izi mfungwa, zishobora no kwisanga mu magereza yo mu Rwanda, niba ibihugu byo hanze bikomeje kwanga kuzakira? Mutekereza iki ku rukiko rwa Arusha, ruteganya ibihano ku bo rufunze, ariko ntiruteganye aho ruzashyira abo ruzagira abere ?

Padiri N.T: Iki kibazo ubajije kiduhaye uburyo bwo gusobanura ibanga rikomeye Abanyarwanda barambiwe ingoyi bagomba kumva neza. Iryo banga ryihishe mu mvugo ya kinyarwanda igira iti “Umwanzi aragatsindwa”. Icyaha cy’abakomeje gufungirwa Arusha nyamara baragizwe abere n’urukiko, ni ukuba bari abayobozi bagatsindwa urugamba, Inkotanyi zikabafatana igihugu. Umusaraba bahetse ni aho ukomoka. Inkiko zo kuri iyi si zigengwa n’abatsinze, zikazengereza abatsinzwe. Ubutabera mpuzamahanga nabwo niko bukora, bukunze kubogamira ku banyembaraga, abanyantege nke imbwa zikabarya. Umwanzi nyine aragatsindwa!

Ishyaka Ishema niriramuka rifashijwe n’Abanyarwanda TUGATSINDA, tuzakora ibishoboka byose abafungiye Arusha no mu bindi bihugu, bimurirwe mu Rwanda, bagengwe n’ubutegetsi bushya bw’u Rwanda. Naho abahanaguwe ho icyaha bo bazatahuka mu gihugu cyabo, batubitse umutwe. Naho ubundi ak’imuhana kaza imvura ihise.

A.NK: N’ubwo ushaka kuyobora u Rwanda, abantu benshi turacyakwita Padiri kuko utigeze usezera kuri uwo murimo w’Imana. Bivuga ko ukibarizwa mu muryango wa Kiliziya gatolika. Nyakwigendera Padiri Andereya Sibomana, mbere y’uko yitaba Imana mu mwaka w’1998, Leta ya Kagame yari yaramwimye pasiporo kugira ngo ashobore kujya kwivuza mu Busuwisi indwara yamuhitanye. Kiliziya gatolika na Diyosezi ya Kabgayi yabarizwagamo, ntacyo byashoboye gukora kuri ako karengane. Ni iki ukeka Kiliziya gatolika cyangwa Diyosezi ya Cyangugu uturuka mo bizakora uramutse ugeze mu kaga kenda gusa nk’ako mugenzi wawe Padiri Andereya Sibomana yahuye na ko?

Padiri N.T: Diyosezi ya Cyangugu ntacyo nyitegerejeho, nta n’icyo nyisaba. Ubutumwa bwa politiki niyemeje gukora ntabwo nabwoherejwemo na Diyosezi ya Cyangugu cyangwa Kiliziya gatolika y’u Rwanda. Gusa muri politiki nshaka gukora, ikintu gikomeye cyane mbona kimpuza na Kiliziya gatolika ni inshingano Kiliziya isanganywe yo kwita mbere na mbere kuri rubanda rugufi (Option préférentielle pour les pauvres). Abandi Bihayimana ntibashobora kwirengagiza iyo ndangagaciro dusangiye. Naho ubundi, uwo nkeneye ko dufatanya ku buryo bufatika (politique active) uru rugamba rwo guharanira uburenganzira bwacu nk’abenegihugu, ni umunyarwanda uwo ariwe wese, yaba umugatolika, umupoloso umuyisilamu cyangwa umupagani. Nemera ndashidikanya ko uwiyumva muri Rubanda rugufi wese azi uburemere bw’igitugu gikabije cya FPR, bityo akaba yibona mu byo tuvuga n’ibyo tugamije gukora. Uwo niwe mpaye “Rendez-vous”, ngo tuzahurire ku itabaro mu mezi make ari imbere.

A.NK: Ugiye kwiyamamariza kuyobora igihugu cyakataje mu bikorwa bigayitse byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu : gufunga abanyapolitiki, abanyamakuru, kwica inzirakarengane, ababurirwa irengero, gucira abantu i shyanga, n’ibindi bibi ubutegetsi bwa FPR bwimakaje kuva bwajyaho mu mwaka w’1994. Ku bwawe wumva u Rwanda ari igihugu ugiye mo cyangwa ni mu rwobo rw’intare zishonje ushaka kwiyahuramo?

«…Ibyemezo byose byahinduye ibihugu bigateza imbere iyi si, byagiye bifatwa n’abantu bashoboraga kwicwa. Hera ku bafashe icyemezo cyo gushinga igihugu cya Amerika, ukomereze ku bakoze Revolisiyo yo mu Bufaransa, usozereze kuri Geregori Kayibanda na begenzi be bitangiye gusezerera ingoma ya cyami na gihake…. Abo bose bahanganye n’urupfu,  nyamara ntibyababujije kugera ku ntego», P. Nahimana.

Padiri N.T: Ibibazo igihugu cyacu gifite ni byinshi, birakomeye cyane kandi byose bikomoka ku butegetsi bubi bwa FPR. Niyo mpamvu u Rwanda rukeneye abagabo n’abagore b’intwari, kandi benshi barwitangira. Ntabwo ndaryama na rimwe ngo ndote ko nitugera mu Rwanda ibintu bizatworohera. Iyo mba nireberaga inyungu zanjye gusa, nakwigumira i Bulayi, nkareka abapfa bagapfa! Gusa gukora politiki ni ukurenga utunyungu twawe bwite, ugaharanira inyungu za benshi bashoboka.  Nanone bijye bisobanuka neza: gukora politiki mu gihugu nk’u Rwanda rw’iki gihe twese tubona, ntabwo ari ibyo umuntu yihangishaho ! Bisaba impano irenze ubushake bwa kamere-muntu yonyine. Nanjye rero niyumvamo ko nta mahoro nshobora kugira ndamutse mpisemo kwiryamira mu Bufaransa, nkituriza mu gihe abana ba rubanda rugufi bakomeje kugongerezwa amanywa n’ijoro, kandi bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro n’umunezero.

Niyo mpamvu niteguye no kuba natakaza ubuzima ngerageza kugira icyo nabafashaho. Nta burenganzira ngifite bwo gukomeza kwituramira. Byararangiye, nzajya mu Rwanda, ikizaba kizabe. Ntabwo ndiho mvuga ko kwiyahura ari byo bikwiye. Kwiyahura ni ukwiyambura ubuzima ubitewe n’uko warambiwe kubaho cyangwa biturutse ku burwayi bwo mu mutwe.

Njye nkeneye kubaho ariko nkanifuza ko n’abandi benegihugu bafashwa kubaho. Aha niho hari ishingiro ry’ukwitanga kwacu. Reka mbonereho kwibutsa ibanga rya politiki abanyarwanda badakwiye kuyoberwa: “ibyemezo byose byahinduye ibihugu bigateza imbere iyi si, byagiye bifatwa n’abantu bashoboraga kwicwa “ (Toutes les décisions qui ont changé le monde ont été prises par des hommes qui risquaient la mort). Hera ku bafashe icyemezo cyo gushinga (founders) igihugu cya Amerika, ukomereze ku bakoze Revolisiyo yo mu Bufaransa, usozereze kuri Geregori Kayibanda na begenzi be bitangiye gusezerera ingoma ya cyami na gihake…. Abo bose bahanganye n’urupfu, nyamara ntibyababujije kugera ku ntego.

Muri iki gihe, imirambo y’abanyarwanda ireremba mu biyaga n’inzuzi, abakubitwa udufuni buri joro, abamburwa amasambu n’indi mitungo yabo buri munsi, abasenyerwa amazu buri cyumweru, abatorongezwa buri kwezi, urubyiruko rwahinduwe mayibobo n’abashomeri buri mwaka, abafunze imyaka irenga 20 batagira amadosiye…..abo bose baradusaba kwitanga ngo imibereho yabo ibe yahinduka. Nta kindi kizabavana muri uko kuzimu uretse ubwitange bwa bamwe mu banyarwanda. Nanjye niyemeje kuba umwe muri abo bemera guhara amagara yabo kubera umukiro wa bagenzi babo. Byumvikane neza rero ko KWITANGA bidakwiye kwitiranywa no kwiyahura.

A.NK: Ubutegetsi bwa FPR, kuva bwabaho, bwaranzwe n’ivangura ku buryo buvangura n’abapfu babwo. Bwashyizeho ibigega byo kwishyurira amashuri abana b’abatutsi gusa, ab’abahutu bahezwa muri ibyo bigega. Ibi bivuga ko umwana w’umuhutu adashobora kwiga niba adafite mwene wabo uzamurihira. Iri vangura rirangwa n’ubutegetsi ushaka guhangana na bwo mu matora, urarivuga ho iki ? Muri gahunda yawe yo kwiyamamaza hari icyo uteganya kuzabwira urubyiruko rwavukijwe kwiga kubera ko ruturuka gusa mu bwoko bw’abahutu ?

«Twarangije gufata icyemezo cyo kubegera tugafatanya urwo rugamba turi mu Rwanda. Amatora ya 2017 nimuyahindure ”ICYANZU” cy’impinduka ya karahabutaka. Nimufate ubutegetsi, igihugu mucyambure abategetsi b’abicanyi, mugishyire mu maboko y’abaharanira ubuzima buzira umuze ku banyarwanda bose. Niyo mpinduka nyakuri ikenewe muri iki gihe», P. Nahimana.

Padiri N.T: Leta idaha abenegihugu bose amahirwe angana ntikwiye no kwitwa Leta. Ntikwiye kubahwa no kuyobokwa.  Uvangura urubyiruko aba arimo guhembera umwiryane n’intambara. Ibyo nibyo FPR isa n’iyanditse muri “ programme politique’” yayo  nyakuri !

Icya mbere nkeneye kubwira abasore n’inkumi ni uko batinyuka kubumbura amaso bakamenya IMPAMVU nyakuri ituma batareshya, bakaba barimo Banyagupfa na Banyagukira. Biraterwa n’impamvu imwe rukumbi: ubutegetsi buriho bwa Kagame na FPR ye nibwo bwabigennye butyo.

Icya kabiri mbwira urubyiruko ni uko rudakwiye gukomeza kwituramira ngo rwishuke ko hari undi ubibabereyemo cyangwa ko hari ikindi gitangaza kizaturuka mu ijuru, kije kurukiza ingoyi ruriho.

Gukomeza gucungira ku butegetsi bwa Kagame ngo nibwo buri kubategurira ejo hazaza heza ni nko gufata abana b’intama ukabaragiza ikirura wishuka ko gishobora kuzabakurerera, kikabakuza. Gutegereza kuzacungurwa n’abasaza n’abakecuru bari barengeje imyaka 30 mu 1994, ni ukwishuka cyane. Iyo «génération» niyo FPR yihatiye gutsemba cyane, abarokotse akandoya ibabika mu magereza, abashoboye gusohoka mu gihugu yababitsemo ubwoba bupima amatoni! Kwizera ko impinduka ishobora kuzaturuka kuri abo ngabo ni ukwiringira baringa. Niyo mpamvu hakenewe «génération» nshya” y’Abarevolisiyoneri.

Icya gatatu mbwira urubyiruko ni uko baramutse bishatsemo abagera ku bihumbi 2000  b’ABIYEMEZIbashobora gutinyura abandi, ubwo butegetsi bw’agatsiko kimitse ivangura, twabutumura izuba riva, kandi bitadusabye gusesa amaraso y’inzirakarengane. Iyo mpinduka ishobora kunyura mu matora cyangwa muri Revolisiyo ya rubanda. Niyo nzira ishoboka muri iki gihe, nta yindi.

Icya kane mbwira urubyiruko ni uko njyewe n’abo tubyumva kimwe tudateganya gukomeza kubabwira amadisikuru twibereye i Bulayi. Twarangije gufata icyemezo cyo kubegera tugafatanya urwo rugamba turi mu Rwanda. Twe turahari,  mwebwe nimubura, ni akazi kanyu. Yenda bizabasaba indi myaka 25 kugira ngo mwongere kubona “opportunité” yo kugira icyo mwakora ngo mushobore kwibohoza. Amatora ya 2017 nimuyahindure ”ICYANZU” cy’impinduka ya karahabutaka. Nimufate ubutegetsi, igihugu mucyambure abategetsi b’abicanyi, mugishyire mu maboko y’abaharanira ubuzima buzira umuze ku banyarwanda bose. Niyo mpinduka nyakuri ikenewe muri iki gihe.

A.NK: Nkiri kuri iki kibazo, Leta ya Kagame nanone ishishikariza uru rubyiruko rw’abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha ba Se bakoze mu gihe cya génocide. Abenshi muri rwo basabye izo mbabazi atari uko babishaka, ahubwo ari ukugirango barebe ko bwacya kabiri. Ko icyaha cyose ari gatozi, iyi politiki ya Leta ya FPR irusha ubukana iy’abanazi, uyivuga ho iki ?

Padiri N.T: Iyi politiki ruvumwa ya FPR, idatandukanye cyane na « Apartheid », yakorwaga na ba gashakabuhake bo muri Afurika y’Epfo, ifite “logique” yayo: abo Bahutu bitwa ba Nyamwinshi bagomba guhozwa ku iterabwoba n’ihagarikamutima ridahuga kugira ngo bahorane ipfunwe, babeho bubitse umutwe, bahore bigura, babure umwanya wo guharanira uburenganzira bwabo. Ariko mu gutera Abahutu ubwoba n’ipfunwe, harimo no gushukashuka Abatutsi bahoze mu Rwanda, hagamijwe gukomeza kubagira ingaruzwamuheto n’ibikoresho by’inyungu z’Agatsiko-Sajya. Mu by’ukuri, mu maso ya Kagame n’abasangirangeso be bavanye Uganda, ubuzima bw’abahoze mu Rwanda bose, igihe we yari mu kambi z’impunzi, nta gaciro na gake bufite. Guhera taliki ya 1 ukwakira 1990, umukino wo gushyamiranya Abatutsi n’Abahutu babyirukanye, bakigana mu ishuri rimwe, bagasengera mu matorero amwe, bagashyingirana, bakagabirana, bagasangira akabisi n’agahiye ….niwo wonyine ufitiye Kagame akamaro, kuko wakomeje kumufasha kwigaragaza nk’umucunguzi n’umurinzi w’Abatutsi. Abatutsi barokotse 94 bo rero bafite n’umwihariko w’uko Kagame agomba kujya aniga uwo ashatse kandi ntibakopfore, bimeze nk’umushumba ubaaga mu ntama ze.  Hari ibyo ureba ukumva agahinda karakwishe: buriya koko nk’uriya mwana Kizito Mihigo arazira iki? Déogratias Mushayidi, akatirwa igihano cy’urupfu, yarakoze iki ….! Ese urupfu rwa ba Rwigara Asinapoli n’abandi nka we, hari icyo rushobora kwigisha Abatutsi bahoze mu  Rwanda ?

A.NK: Filimi yitwa Rwanda’s Untold story, yakozwe na BBC, yashyize ahagaragara ukuri kose kuri génocide yabaye mu Rwanda, muri 1994. Iyi filimi yerekanye ko imibare itangwa na Leta y’u Rwanda y’uko abatutsi ibihumbi magana inani ari bo bishwe n’abahutu, ari ikinyoma cyambaye ubusa, ko ahubwo iyi mibare y’abishwe irimo n’iy’abahutu. Ni iki wemera muri iyi filimi, ni iki uyigayamo ?

Padiri N.T: Ni iki se ahubwo iriya filimi ivuga Abanyarwanda batari basanzwe bazi ? Yenda igishya kiyirimo ni uko yateguwe kandi igatangazwa na BBC, bikaba nk’ikimenyetso cy’uko noneho igihugu cy’Ubwongereza kirambiwe ibinyoma n’ubwicanyi bya Kagame, n’agatsiko ke. Ikindi ni uko abahoze ari abafasha ba hafi ba Paul Kagame batinyutse gutanga ubuhamya bugamije kwambika Kagame ubusa mu maso y’amahanga. Tuzi twese ko hari byinshi bazi batarashobora kuvuga kandi bishobora kwihutisha ugusenyuka kw’ingoma yubakiye byose ku kinyoma, ubwicanyi n’iterabwoba. Niyo mpamvu Kagame na we abahigira kubamara. Hakwiye indi filimi ivuga n’ibitaravuzwe, ikagaragaza n’ibikorwa by’abiteguye gushyiraho ubutegetsi buzima buzasimbura ubwa Kagame, bwananiwe kuyobora igihugu no guha Abanyarwanda ihumure.

A.NK: Amashyaka amwe mu yaba hanze, yifatanije na FDLR, mu gihe uyu mutwe ufatwa n’amahanga nk’umutwe w’iterabwoba. Kuba hari amashyaka yifatanije na wo nuko wenda abona ko inzira yo gufata intwaro ari yo yonyine isigaye mu gufata ubutegetsi mu Rwanda ? Watubwira impamvu ishyaka ryawe ryo ritahisemo uyu murongo wo gufatanya n’umutwe wa FDLR ?

«Nta mutwe wa gisilikari tuzi waba urwanya u Rwanda, yenda ngo dushinjwe kuba tutawushyigikiye. Niba hari abashoboye kurwana gisilikari na Kagame, ndibwira ko batazavuga ko bafashwe amaboko n’abataripfana bo mu Ishyaka Ishema», P. Nahimana.

Padiri N.T: Nibyo koko gufata intwaro bishobora kuba imwe mu nzira zishobora guhirika ubutegetsi bw’igitugu nka buriya bwa Kagame. Gusa hari impamvu zitari nke zaduteye kudahitamo iyo nzira.

Icya mbere ni uko intambara isenya byinshi, ikubaka bike cyane. Intambara ni icyanzu cyo kurema abanyagitugu nka ba Kagame bifatira ubutegetsi mu nyungu zabo bamaze kwisasira ibihumbi amagana by’abenegihugu.

Icya kabiri ni uko inzira y’intambara isesa amaraso, ikanasaba ubushobozi bwinshi, butoroshye ikusanya. Muri make irahenda cyane.

Icya gatutu gikomeye kurushaho ni uko inzira y’intambara ihindura abenegihugu indorerezi, bagahora bumva ko hari abandi babibabereyemo, ko hari abazabarwanirira. Iyo abo bategerejweho  kubarwanirira bananiwe…..hakurikiraho iki ?

Icya kane ni uko twebwe nta mutwe wa gisilikari tuzi waba urwanya u Rwanda, yenda ngo dushinjwe kuba tutawushyigikiye. Niba hari abashoboye kurwana gisilikari na Kagame, ndibwira ko batazavuga ko bafashwe amaboko n’abataripfana bo mu Ishyaka Ishema.

Icya nyuma ni uko dusanga ikibazo kinini Opozisiyo nyarwanda ifite muri iki gihe ari ugushobora kubanza gutsinda ibitego mu rwego rwa politiki na diplomasi. Uwatsinze aho ngaho, n’iyo byagera aho akenera kwitabaza urugamba rwa gisilikari, yaba afite aho arwerekeza. Ni uko twe tubyumva.

A.NK: Wigeze gutangaza ko abashinze umuryango wa RNC biruhije kwemeza ko bavuye burundu muri FPR bahozemo. Nyamara ubutegetsi bwa Kagame bushakisha uruhindu uwo ari we wese ushaka kwinjira cyangwa uri muri RNC. Colonel Karegeya, umwe mu b’ibanze bawushinze, abicanyi ba Kagame bamunigiye muri Afurika y’Epfo, mu ntangiriro z’umwaka ushize. Niba abayoboke ba RNC bashobora kuba bakiri muri FPR, hanyuma igahindukira ikanabica, ikabahusha, abandi ikabafunga, wasobanura ute kiriya gitekerezo cyawe abantu benshi bakunze gushyira mu majwi ?

«Kubagiraho impungenge ntibyabura kuko babarirwa mu bashinze umutwe wa FPR-Inkotanyi (twe turwanya), bakaba barayikoreye imyaka myinshi, mu gihe yariho ihekura Abanyarwanda. Bo na Kagame bahujwe na byinshi, uhereye ku mateka yo mu nkambi, ugakomereza ku ngengabitekerezo, ugasozereza ku macuti bizera, dore ko ari nayo yoherezwa kubagirira nabi», P. Nahimana.

Padiri N.T: Ntabwo nibuka ko ari kuriya naba narabivuze ! Gusa hari icyo nabivugaho kindi.

Icya mbere, ni uko dukwiye kumenya gutandukanya ibintu. Kuba umwanzi wa Kagame ntibivuga guhinduka umukunzi w’inyungu rusange z’Abanyarwanda. Kuba wari incuti ya Kagame hanyuma mukaza gushwana mufite ibyanyu mupfuye, ntibihagije ngo umuntu afatwe nk’umunyapolitiki ugamije kubaka u Rwanda twese twakwisanzuramo.

Icya kabiri ni uko twese dushobora kwitegereza tukabona ingorane abashinze RNC bafite !

*Kimwe n’abandi banyarwanda bahoze mu butegetsi kuri Leta zabanje, abashinze RNC bafite BILAN. Kuyisobanuraho ntibikunze kuborohera.

*Kubagiraho impungenge ntibyabura kuko babarirwa mu bashinze umutwe wa FPR-Inkotanyi (twe turwanya), bakaba barayikoreye imyaka myinshi, mu gihe yariho ihekura Abanyarwanda. Bo na Kagame bahujwe na byinshi, uhereye ku mateka yo mu nkambi, ugakomereza ku ngengabitekerezo, ugasozereza ku macuti bizera, dore ko ari nayo yoherezwa kubagirira nabi.

*Nanone kandi kugeza ubu hari abanyarwanda batari bake bavuga ko batarumva neza UMUSHINGA w’abashinze RNC mu bijyanye n’inzira yo kugera ku butegetsi, baba bashyira imbere, n’uburyo baba bateganya kuyoboramo igihugu, butandukanye n’ubwa FPR, babayemo.

Icya gatatu ni uko hari ikimenyetso kigaragara, tudakwiye kwirengagiza : abashinze RNC bagize uruhare rukomeye mu guca intege Paul Kagame no kumwambika ubusa mu ruhando rw’amahanga.  Kubihakana byaba ari ukwigiza nkana.

Icyo mbona rero dukwiye kwihatira kugeraho nk’Abanyapolitiki ni ukuubahana no gukomeza gushyira imbere inyungu rusange z’abenegihugu bose. Niyo mpamvu nyuma yo kubona urwo Patrick Karegeya yapfuye, abasigaye nabo Kagame akaba akomeje kubahigisha uruhindu, ntazuyaza KUGANIRAn’Abayobozi ba RNC, cyane cyane ku byerekeye amatora yo muri 2017.

A.NK: Ubona habura iki kugira ngo amashyaka avuga ko arwanya ubutegetsi bwa Kagame ashyire hamwe, akorere hamwe, niba koko umwanzi wayo yose ari umwe rukumbi: ubutegetsi bw’igitugu, ubutegetsi bw’abicanyi, buyobowe na perezida Kagame n’agatsiko ke ?

Padiri N.T: Ibikorwa amashyaka ya Opozisiyo yakorera hamwe birakenewe cyane kandi ntawe utabona ko byatanga ingufu zisumbuyeho. Nanone ariko burya amashyaka ya politiki ntapfa kwihuza gutyo gusa hatari umushinga ufatika yahuriraho. Umwe muri iyo mishinga yabyara ubufatanye,  ni amatora. Nizeye ko ubu noneho hariho impamvu ifatika yo kuganira no gushyira hamwe. Amatora yo muri 2017 nataduhuza, tuzahuzwa no ”gucuruza amateke”?!

amiel-nkuliza

Amiel Nkuliza, wateguye iki kiganiro, ubu ni umunyeshuri mu Ishami ry’Indimi na Média muri Université ya Dalarna/Sweden

Tel : 0046 60 617 769, 0046 70 877 54 24.