IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME

Ibi bihe ni ibyo kwitondamo no kunyaruka mu bikorwa. Abantu nitumenye igikenewe. Kugeza ubu hari abagihwihwisa ko Diane yaba nawe ari mu itekinika rya FPR na Kagame: reka ibyo twoye kubitindaho muri uyu mwanya, buri wese atekereze uko ashaka cyangwa se uko ashoboye, ariko ntibitubuze kujya mbere no gutinda mu bitugaragarira kugeza ubu, kandi twiyumvamo ko nta cyaturindagiza ngo tubyemere.

Icyitonderwa: Iri gereranya turikoze mu buryo bwo kurigira n’isooko y’inama kuri buri wese muri aba bakandida, mu gihe yaba afite umutima umwemerera kwakira, kubabarana n’abanyagihugu benshi bababaye no kwifuza icyazanira abantu umunezero n’ineza cyose n’aho cyaturuka hose.

Pawulo Kagame Diane Rwigara
1. Kugeza ubu ntacyo yakoze uroye, haba mu mvugo cyangwa se mu igenamigambi, ngo ahindure, bitari impuha, imibereho ya mwarimu. Aratekereza cyane ku buryo umushahara wa mwarimu wazamurwa, bitari impuha, kandi mu buryo bwihuse
Kugeza ubu byaramunaniye kuba yagira imvugo nziza ihumuriza, kandi ibanisha abantu n’abandi, ibihugu n’ibindi, amadini n’ayandi, … Kugeza ubu avugana ikinyabupfura cyumvikanira buri wese, ari nawo muco twifuza ko wadukwiramo twese, imvugo ye ihumura (parfum) ihumure, ikaba itatse ukureshya ab’ahandi ngo baze basanga u Rwanda ko ari igihugu gikunda abagisanga. Aratanga icyizere cyo wifuza kubanisha abantu n’abandi, amadini n’ayandi, …
3. Imvugo yumvikanamo kwica, kwihorera, kurwana, kurasa no kwica abanyagihugu n’abandi, ikwirakwiza byacitse Imvugo yumvikanamo kunyuza ibintu mu mategeko, aho atari agashyirwaho hubahirijwe inyungu z’abaturage; imvugo yumvikanamo ukutihorera, ugukiza aho kwica, ukwirinda byacitse no kwimakaza ituze
4. Ashimangira gukomeza ibyiza byagezwe, ariko ntacyo avuga ku bibi byakozwe bikinakorwa Arashimangira gukomeza ibyiza byagezweho, ndetse agatera intambwe yo kongeraho guhagarika no kwirinda ibibi bikorwa byose kandi bizengereza igihugu n’abanyagihugu
5. Aratinda ku mashyi akomerwa n’amahanga mu gushyira abagore benshi mu myanya n’uko u Rwanda rwavugwa ko rufite abagore benshi mu nteko, kabone n’iyo nta mbaraga nta n’ijambo baba bafite mu by’ukuri. Kuvugwa neza n’abavamahanga yumva bimuhagije kuko aba ategereje ibyo bazamuha, akibagirwa guha icyizere n’imbaraga abanyagihugu Aratinda mu gukura abagore mu bukene no mu bwigunge, ku bo bireba, aratinda mu gushyigikira ko abagore bahabwa agaciro n’ijambo, kandi ko batagomba kuba ibikoresho cyangwa se imitako mu nteko z’abafata ibyemezo. Aha twavuga tuti: Ak’imuhana kaza imvura ihise, nta guharanira gushimwa n’abavamahanga gusa muri twe dushira.
5. Ubukene bw’abaturage ntacyo abukoraho, ahubwo akwirakwiza hose ko nta bukene buri mu gihugu, ibyo bigatuma indwara y’umuze w’ubukene idashobora kubonerwa umuti Avuga atabiciye ku ruhande ko abaturage benshi bugarijwe n’ubukene bukabije mu gihe amafaranga y’igihugu aganishwa mu bindi bidakomeye kurusha icyo kibazo. Arashimangira ko iki kibazo kimubabaje kandi kigomba gushakirwa umuti byanze bikunze
6. Aravuga ko hari abanyarwanda adashobora kuvugana nabo n’iyo Imana zaba amagana Aravuga ko mu migambi afitiye abanyagihugu harimo ko nta mwenegihugu n’umwe utagomba gushakirwa uburyo yabana n’abandi mu bwumvikane, ko imibanire no kubaka ubumwe ari ikintu gikomeye cyane
7. Nta gisubizo kiboneka ku bana abo ku mihanda (mayibobo), dore ko banatwikirwa mu mugi rwagati Aratekereza ku bana abo ku mihanda kandi abafitiye impuhwe n’umutima/ubushake bwo kubona igisubizo ku mibereho mibi yabo, no ku mutekano wabo muri rusange
8. Abaturage barasenyerwa nta kindi, bagatabwa ku gasi kandi ari imiryango Abaturage bagomba kubahirizwa ntibapfe kwimurwa, kandi bibaye ngomwa ko bibaho, bagaherekezwa bikwiye muri ibyo bihe byo kwimurwa, ntibatereranwe bagahabwa uko babyivanamo nta uhungabanye
9. Abaganga, abasilikali, abarimu, … bari mu bahembwa nabi cyane mu gihugu ukurikije akazi bakora n’ukutaruhuka bagira n’ubwitange bahorana Abaganga, abasilikali, abarimu, … bagomwa guhembwa bijyanye n’akazi bakora n’ukutaruhuka bagira n’ubwitange bahorana, kandi n’abandi banyarwanda bose batirengagijwe
10. Amashyaka ajyanwa muri forum, bituma agenzurwa n’ishyaka rimwe muri yo, rikayatsikamira, agatakaza ubwisanzure. Urubuga rwa politiki rurafunze cyane kandi nta gahunda yo kurufungura ihari Urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa byanze bikunze, noneho igihugu kigatera intambwe mu miyoborere, hakabaho n’impaka zubaka no kuzuzanya muri byinshi
11. Nta tangazamakuru ryigenga riboneka mu gihugu Itangazamakuru rigomba kuvanwa ku biziriko rimazaho imyaka, rigatezwa imbere, ubwisanzure rikabuhabwa, abarikora bagahugurwa, ubunyamwuga mu itangazamakuru bugatezwa imbere atari mu magambo gusa
12. Kunenga, kuvuga ibitagenda, byahindutse icyaha gihanirwa bikomeye Kunenga, kuvuga ibitagenda, ni imwe mu nkunga ubuyobozi bw’igihugu buba bukeneye kugirango bukomeze kugenda burushaho gutungana no gutunganya ibintu
13. Nta yubahirizwa ry’amategeko, kandi inteko ishinga amategeko ntiyigenga AMategeko agomba kubahirizwa, kandi inteko ishinga amategeko igomba kwigenga
14. Nta ugomba kugenzura ibikorwa by’Ubutegetsi Nyubahirizategeko (guverinoma) n’umwe, kuko ubigerageje yabizira Inteko ishinga amategeko igomba guhabwa ububasha bwo kugenzura ibikorwa bya guverinoma mu nyungu z’abaturage ibereye ijambo
15. Ikibazo cy’amazi, ikibazo cy’ingufu/energie (harimo n’amashanyarazi, amavuta atwara ibinyabiziga, …), cyarananiranye kugeza ubu. Gukwirakwiza amashanyarazi n’amazi byaranze kugeza ubu n’ubwo bivugwa mu nama gusa ariko ntihagire igikorwa Ikibazo cy’amazi, ikibazo cy’ingufu/energie (harimo n’amashanyarazi, amavuta atwara ibinyabiziga, …), kigomba gushakirwa inzira yo gukemurwa byanze bikunze. Ingufu (energie) n’amazi bibuze ubuzima burahagarara. Amashanyarazi agomba gukwirakwizwa mu buryo bushoboka ndetse aho uburyo ari buke hagashakishwa uko bwakwiyongera, kandi birashoboka. N’amazi ni uko.
16. Ubutegetsi aho kubuvaho habaho gusubira mu ishyamba (mu ndaki). Muri make agaragaza ko yabwifatiye. Ubutegetsi uko abaturage bagennye ko buhindurwa bigomba kubahirizwa. Avuga ko yemera ko atsinze amatora ataba abwifatiwe ahubwa yaba abuhawe n’abaturage, maze akagomba kubahiriza inyungu n’ugushaka kwabo, ndetse igihe cyagera akaborohereza anabafasha  mu guhitamo uko bongera kubutanga. Avuga ko ibyo azakora byosa ari ku neza y’abaturage.
17. Abantu baricwa, inzego zibishinzwe ntizikore igenzura n’iperereza (investigation), ngo ukuri kugaragazwe n’ibindi bigomba gukurikira bikurikire. Habaho ko inzego za polisi n’abashinzwe umutekano bahimba ibitari ukuri ku rupfu abantu baba bapfuye. Ukwicwa mu gihugu bigomba kurwanywa, bikavaho rwose, kandi byaba bibayeho inzego zibishinzwe zigakurikirana bitari ukwikiza, amakuru y’ibyabaye akamenyekana. Ntabwo ibyo abyemera, ndetse n’iyo atewe ubwoba ku byabaye ku we, agaragaza ko uwe yazize ubugizi bwa nabi ababishinzwe ntibagaragaze inyungu mu gufasha umuryango gusobanukirwa. Ntatinya kuvuga koi bi byabaye ku banyagihugu benshi. Umwe mu migambi afite ni ugukora ibishoboka byose ibi bintu bigacika burundu.
18. Harabaho gusebya umugore mu gihugu inzego za leta ayoboye zikicecekera, ahubwo hakabaho igisa no gukwirakwiza ingeso nk’iyo bikozwe na bamwe mu bakorera ubutegetsi by’umwihariko. Ibi birasa nuburyo bwo guhatanira kuyobora igihugu. Ntiyemera ihohoterwa iryo ariryo ryose, ntiyemera ko umugore ahohoterwa, byaba mu gutonekwa hakwirakwizwa amagambo n’amafoto cyangwa se mu bundi buryo. Aragumana ikinyabupfura, kandi ntagire uwo asebya, ahubwo agakomeza umugambi we wo guharanira ko ibintu byahinduka bikaba byiza uko abantu babyifuza.
19. Hari ivangura rikabije kandi ry’ingeri nyinshi mu gihugu. Amoko, uturere, amadini, n’utundi dutsiko duto duto cyangwa tunini tunini tubangamira imigendekere myiza y’imiyoborere y’igihugu…  Ibi bituma abantu batareshya imbere y’amategeko ABantu bagomba kureshya bose imbere y’amategeko, kandi bakarengerwa nayo kimwe. Umuco wo kudahana ukwiye gucika kandi nta muntu ugomba gusumba amategeko n’umwe.
20. Ibigo bya Leta byinshi ntibikora umurimo byagombye kuba bikora uko bikwiye, ibi bikadindiza igihugu cyose. Hagomba kubaho ivugurura ry’ibigo bya Leta, hakarebwa impamvu nta musaruro/umukamo abaturage babikuramo, ibivanwaho bikaba byavanwaho, ibivugururwa bikavugururwa, ibyongerwaho bikongerwaho. Aha birumvikana ko n’imiterere y’inzego n’ibigo muri rusange bishobora kuba imbogamizi, bityo byose bikaba byagombye kongera kunozwa.
21. Ibidukikije no kubungabunga ibidukikije biracyafite ikibazo cy’uko intambwe iterwa ari ntoya cyane Avuga ko azakora ibishoboka byose, ibirebana n’inyungu z’abaturage byose bikitabwaho, byumvikane ko harimo n’ibidukikije (by’umwihariko)
22. Hari agahinda k’abaturage katajya kagera ku buyobozi bukuru bw’igihugu, gahera iyo hagati mu nzego zuzuyemo abakaniga. Cyangwa se kakamenyekana byararenze igihe. Hazashyirwaho uburyo bwo gutuma ubuyobozi bukuru bw’igihugu kandi bw’abaturage, bugezwaho agahinda n’igiteye impungenge uwo ariwe wese mu baturage nta handi binyujijwe ku buryo hatazabaho ababuza umuturage gushyikirana n’abayobozi bakuru b’igihugu. Urugero ni nk’uburyo bwa  uburyo bwa mudasobwa. Aha byumvikane ko atayobewe ko abanyarwanda bo hasi benshi batabasha gukoresha za mudasobwa ku mpamvu zitari imwe, bikaba bitabuza ko hashyirwaho nk’umurongo wa telefoni uzwi n’abaturage bose kandi wo muri perezidansi y’igihugu, ushatse wese yahamagaraho nta handi anyuze, amakuru ikibazo cye kikagera aho kigera nta handi kinyuze. Ubu bushake bushobora gutuma hashyirwaho na radiyo y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu aho abaturage bazajya bahamagara bakinigura bibaye ngombwa kandi ubuyobozi bukuru bw’igihugu ntiburangarane gukurikirana ibyavuzwe no gushaka ibisubizo. Birumvikana kandi byanoroha kurushaho hashyizweho ikiganiro cya buri minsi n’itatu mu cyumweru cyamara nk’iminota 45 cyangwa se isaha, kuri radiyo y’igihugu-Rwanda, kibereyeho kuganira n’abaturage ku bibazo bumva bageza ku mukuru w’igihugu baramutse bamubonye. N’ibindi byinshi byakorwa.

 

23. Urubuga rwa politiki rurafunze cyane kandi nta gahunda yo kurufungura ihari Urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa byanze bikunze
24. Ubutegetsi bw’igihugu uko ari butatu ntibwigenga, bubohewe mu gushaka k’umuntu umwe gusa wica agakiza muri byose. Ubutegetsi bwose bw’igihugu ni ubw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage kandi bugomba gukurwaho n’abaturage. Bugomba kwigenga rero kugira ngo habashe kubaho ubwuzuzanye n’imikoranire inoze itagendeye ku gahato ako ariko kose.

 

Bamara

2 COMMENTS

  1. Ku ngingo ya 17, Polisi izakomeza kubeshya ryari? One day umugore w’umuvugizi wa polisi nawe bazamwica nuko uwo muvugizi ahimbe ko umugore we yari arwaye malaria!!!!!!!!!!!!!!!! Ariko Mana, koko watabaye u Rwanda? Abanyarwanda bamaze kuzinukwa kubaho pe. Aho umuntu bamutwara ibye, nka Sina Gerard, yihangiye imirimo none FPR imaze kugezamo 70% z’imigabane nkaho idea yari iyabo. Rujugiro wabatunze mu ishyamba baramwangabaje kandi ari umusaza wakabaye yubashywe. Dr Gasakure wabavuye indwara baramwishe, Rwigara bamugongesha ikamyo, Karegeya bamunigira muri Afrika y’epfo, Nyamwasa we bamuhinduye akayunguruzo kubwo kumurasa inshuro zirenze enye, Rusagara, Byabagamba, Karenzi Karake wabahaga amakuru yose, LT Joel, n’abandi ntarondoye bose bashyizwe hasi abandi barafungwa, ese aba bagenerali bo ubundi ko nta kintu bakora ngo bigobotore ubu butegetsi? njye nemera Generali Godefrey wo mu Burundi wagerageje gukuraho Nkurunziza nubwo yananaiwe ariko ni intwari kuri njye. Reba Madame Aloyisie Inyumba wikoreye amasasu mu buhungiro, reba Mucyo babeshye ngo yaguye ku ma escaliers, n’ababndi n’abanadi bishwe imfu zidasobanutse hanyuma kagame akiriza ngo abuze intwari ye!!!!!!!!!!!! Byose bizashira Kandi Diane nubwo atayobora ubu azatuyobora ikindi gihe, niyo bamwica Roho ye izatuyobora nk’uko Grace Mugabe yavuze ngo nubwo Mugabe yapfa, umurambo we uziyamamariza kuba President muri 2018! Natwe rero nta bwoba, Diane humura ntacyo uzaba Imana iri kumwe nawe.

Comments are closed.