Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Igikoresho cya FPR mu gupfobya abakandida bahanganye  na Kagame

Arthur Asiimwe, umuyobozi w'Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA)

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuva igihe cyo kwiyamamaza cyatangira,Ofisi y’igihugu y’Amatangazo ya Leta ORINFOR, ubu isigaye yitwa Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), ntiyahwemye gusebya mu buryo bwose bushoboka abakandida bahanganye na Pawulo Kagame uhagarariye ishyaka FPR-Inkotanyi.

Mu minsi yabanjirije itangwa rya kandidatire, abateganyaga kuba abakandida bose nta n’umwe TVR, Radio y’u Rwanda n’ibindi bigo bishamikiye kuri ORINFOR/RBA byigeze bikurikiranira amakuru ngo biyatangarize Abanyarwanda, ariko ntibyanahwemye gutumira abiyita impuguke n’inzobere bakorera amaco y’inda ngo bajye gukerensa imigabo n’imigambi, imishinga n’ibyifuzo abo Bakandida bifuzaga kugeza ku Banyarwanda.

Ni muri uru rwego nta gikorwa na kimwe cya Dr Frank Habineza (DGPR), Diane Shima Rwigara (MSP), Mwenedata Gilbert na Mpayimana Philippe iki kigo cya FPR mu mwambaro wa Leta cyigeze gitangariza amakuru.

Mu gihe cyo kwakira kandidatire zabo, nabwo RBA yahageraga nk’irangiza umuhango wo kubitangaza mu izina rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabaga yabatumiye, ariko mu gutangaza ko batanze kandidatire zabo, bakabikurikiranya n’abavuga amagambo asesereza abakandida cyangwa se ay’ababita “Abataye umutwe”,  abatekamutwe, abashonji, ibipinga, n’ayandi nkayo.

Ibi kandi ni nako byakorwaga n’ibindi bitangazamakuru bya FPR, nka IGIHE.com, New Times, Izuba Rirashe, Kigali Today, KT Press, n’amaradio yose y’icyama.

Aho ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye, nubwo itegeko risaba itangazamakuru rya Leta guha abakandida bose umwanya ungana n’amahirwe angana byo kwiyamamaza, siko byagenze, kuko n’ibyo RBA yakomeje gukora byagaraga mu murongo wo kubapfobya no kubatesha agaciro kuruta uwo kubamamaza nyirizina koko.

Ingero ni nyinshi, nko kuba hari abatanze Video zibamamaza kandi zishyuwe, ariko ntizitambutswe, ubuyobozi bwa Green Party ya Dr Frank Habineza bwo bukaba bwarategereje igisubizo cya RBA ku mpamvu yo kudatambutsa publicité yishyuwe yo kwiyamamaza kwabo, amaso yaheze mu kirere, none iminsi yo kwiyamamaza irinze irangira batayitambukije.

Umwe mu bayobozi ba Green Party yadutangarije ko bakeka ko FPR yanze guseba RBA igaragaza iyamamaza ririmo abayoboke ibihumbi bakurikirana kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza, mu gihe yo idahwema kuvuga ko aba yitabiriwe n’abantu babarirwa ku mitwe y’intoki. Ku ruhande rwa Kandida Mpayimana Philippe, Video ye yarakiriwe, ariko ngo yongewemo umwijima, ngo igaragare itanogeye amaso, ijye itera ubute bwo kuyikurikira.

Ibi bigahura no kuba iyo RBA ikora inkuru ku kwiyamamaza kwa Kagame, ikoresha amafoto meza ashoboka, igahitamo kandi agaragaza ahatsindagiye abantu benshi.  Ku rundi ruhande, iyo RBA ikora inkuru z’umukandida utari Kagame, igaragaza amafoto aba yafashwe kare abantu batarahagera ngo igikorwa nyirizina gitangire, cyangwa se igahitamo aharunze abana bato biganjemo abazereraga, ngo igaragarize Abanyarwanda n’Isi yose ko gahunda z’abandi bakandida zititabirwa kandi  rubanda rutazitayeho.

Umu-Cameraman umwe wa RBA waganiriye na The Rwandan ariko ntiyifuze ko izina rye ritangazwa, ubwo twahuriraga hamwe mu  ho abakandida bahanganye na Kagame biyamamariza yatubwiye ko bategekwa gufata amashusho y’urucantege, akaba ari yo akoreshwa mu nkuru. Ati: “Nk’ubu nibeshye nkajyana ariya mafoto  y’ikivunge cyangwa se y’aba bose bafite morale, ntibayakoresha, ahubwo nanjye nasabwa ibisobanuro, mbazwa niba naje muri gahunda yo kumwamamaza aho gukora inkuru!”

Uyu munyamakuru kandi yatubwiye ko mu gihe kandidatire zari zitaremerwa, ibiganiro byose byakoreshwaga n’abateganyaga kuba abakandida, uretse no kuba bitaratambutse kuri RBA, n’umunyamakuru wa RBA wari guhirahira akahagera yitambukira cyangwa se by’amatsiko, ngo yari guhita asezererwa nta zindi mpaka. Ati: “Bari baraduhaye briefing ikomeye man, nta wari kwibeshya ngo abirengeho, kuko akazi karanabuze, bakwirukanye wahobagira”.

Hejuru y’ibi byose hiyongeraho ikindi gikorwa cy’urugomo RBA ikorera abakandida batari Kagame, kuko iyo we yiyamamaje bamuvuga ibigwi n’imyato, ntihagire icyo babaza abaturage, banagira uwo babaza bagahitamo uvuga ko ari Kagame bazatora nta wundi, cyangwa se abavuga ko bari barapfuye Kagame akabazura.

Nyamara iyo bakoze inkuru y’undi mukandida, ya minota agenerwa yitwa ko ingana n’iya FPR, igikorwa cye kivugwa mu masegonda make, undi mwanya wose ugahabwa intore ziba zatumweyo zikavuga zibasebya, zibapfobya, zivuga ngo barizeza abantu ibidashoboka, ngo amafaranga yo gukoresha gahunda zabo bazayavana he, bakaniyibagiza ko na Kagame adakoresha ayo avana mu mufuka we, ahubwo akoresha ava mu mitsi ya Rubanda.

Tubibutse ko iyi ORINFOR /RBA igaraguza agati abakandida Frank Habineza na Mpayimana Philippe iyoborwa na Arthur Asiimwe, Umugande ufite ubumenyi buke cyane mu itangazamakuru, ariko akaba ari n’umukada ukomeye cyane muri FPR-Inkotanyi, igisata gishinzwe itumanaho n’isakazamakuru.