IKINYARWANDA : Gusaba imbabazi bisobanura iki ?

  1. Ese byaba bivuga kwemera icyaha, no kwemera ko ingaruka zacyo zikugeraho?
  2. Ese bivuga kwemera icyaha ariko usaba ko ingaruka zacyo zitakugeraho?
  3. Ese byaba bivuga gutakambira ababishoboye ngo bakuvane mu kangaratete uba urimo ku mpamvu ziguturutseho cyangwa zitaguturutseho?
  4. Cyangwa byaba bivuga ibyo byose icyarimwe cyangwa kimwe ku kindi bitewe n’ibiba byabaye?

Abashaka kunsubiza kuri ibi bibazo, bakwifashisha ingero ngiye gutanga kuko ndajya mbaza buri gihe icyo gusaba imbabazi biraba bisobanura muli buri rugero.

Urugero rwa mbere:

Umwana w’umunyeshuli yafashwe aca urupapuro mu gitabo cya Mwalimu. Mwalimu ahita amubwira ko asohoka kandi ntazongere kugaruka mw’ishuli rye. Umwana ati : «Mbabarira sinzongera». Ibibazo : 

– Ese yasabye imbabazi?

– Ese yemeye icyaha?

– Niba igisubizo ku cya kabiri ari « Yego » , ni ikihe cyaha yemeye?

Urugero rwa kabili :

Bukeye uwo mwana yanyuze mu nzira ahuriramo n’ibisore by’ibirara biramufata biti : « zana amafaranga cyangwa tukwice ». Umwana ati « ntayo mfite ». Ubwo ibirara bitangira kumuhondagura : Aratakampa cyane ati : « Nyabuna nimumbabarire ».

– Ese yasabye imbabazi?

– Ese yemeye icyaha?

– Niba igisubizo ku cya kabiri ari « Yego » , ni ikihe cyaha yemeye?

Hashize iminsi na none avuye kw’ishuli yageze imuhira asanga bamwibye  porte-monnaie ye yabikagamo indangamuntu na karita y’ubunyeshuli. Bukeye asubiye kwishuli atanga itangazo ko uwaba yamutwariye porte-monnaie yamubabarira akamusubiza gusa indangamuntu ye.

 -Ese yasabye imbabazi?

– Ese yemeye icyaha?

– Niba igisubizo ku cya kabiri  ari « Yego » , ni ikihe cyaha yemeye?

Abifuza kunsubiza babicisha ku bwanditsi bwa The Rwandan.  

Umusomyi wa The Rwandan

Zadock Bigega