Ikinyoma

Yanditswe na Karangwa

Ikinyoma n’indwara yokamye abanyarwanda ku buryo buri muntu wese ibyo yemera biba bimeze nk’ukwemera gutagatifu bizatuma abanyarwanda bahera mu ngoma zibaheza mu bucakara

Nkurikiranira hafi politike y’uRwanda ariko nkaba narumiwe n’impande zitandukanye ziba zitumvikana ku Amateka y’u Rwanda; wakora isesengura ugasanga inyungu zishingiye mukurengera ibibi byakozwe n’ubwoko runaka bwari kubutegetsi, bikaba ngombwa ko abagiyeho bakora iyo bwabaga bagahindura amateka kunyungu zabo. 

Ikibabaje kinatangaje n’uko na bari mu opposition hanze y’igihugu, bakomeje kurangwa n’imitekerereze yo hasi cyane, irangwa n’ubuhezanguni bukabije. Numvise imvo n’imvano iheruka, yavugaga kuri “revolution yo 1959”, nibaza niba abasaza b’inararibonye nka Twagiramungu, Benzinge, n’abandi badashobora kumvikana ku mateka bikampa kwibaza ibi bikurikira:

  1. Ese hari uyobewe ko Ubwami butatangiriye kuri Mutara? Ese Benzinge kumvisha ko Umwami Mutara yari (modéré) yifuzaga guhindura ibibi byakorewe aba Hutu mu bwami bwahise bikuraho ibibi byari byarakozwe n’Abami baba Tutsi bamubanjirije? Kuba uri Umututsi ugatsimbarara ku gitegekerezo cy’uko ari wowe wagowe ukirengagiza uruhare ubwami bwagize mu gutandukanya abanyarwanda wumva bizakumarira iki? Abanyarwanda bunguka iki mu binyoma byawe? 
  1. Ese hari uyobewe ko “Revolution ya 1959” hari aba Tutsi yahitanye, igatuma n’abandi benshi bahunga igihugu? Kuba uri Umuhutu usanga gutsimbarara ku byiza byayo ukibagirwa ku ngaruka zabaye, wungutse iki?, Wunguka iki? Ejo hazaza uzunguka iki? Abanyarwanda bunguka iki mu binyoma byawe?
  1. Ese hari uyobewe ko Kayibanda n’ubuyobozi bwe butakemuye ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi ahubwo yaje akora politike isa nk’aho ari iyo kwihorera no kwikanyiza? Ndibutsa igihe hicwa abanyeshuri, abihaye Imana akavuga “Ce ne sont que des bandits…”. Ese kuba uri Umuhutu, cyangwa warakoranye na Kayibanda, wumva bikumarira iki kutanenga ibibi yakoze? Wumva abanyarwanda bunguka iki mu binyoma byawe?
  1. Ese hari uyobewe ko na Habyarimana atabashije gukemura uko bikwiye ikibazo cy’amoko mu Rwanda, ahubwo akuririza ivangura Ntara yari yaratangijwe na Kayibanda? Ese kuba uri Umuhutu, wakoranye na Habyarimana cyangwa warahuye n’ingorane zatewe n’ubwicanyi bwatangiye 1990 kugeza kuri za genocide (Uko wowe uzemera), ugahisha ukuri ugatsimbarara ku kinyoma wumva ucyemura iki? Wumva bikumariye iki? Abanyarwanda bazunguka iki mu binyoma byawe?
  1. Ese hari uyobewe ko FPR Inkotanyi zabeshye abayamuryango bayo n’abanyarwanda muri rusange, zikagira uruhare rukomeye mu gukuza urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi? Ko uri umututsi cyangwa inkotanyi, wumva bikumariye iki kwirengagiza ubwicanyi bwakozwe na RPF (Uko bwitwa kose), n’ubu bigikomeza, gusahura igihugu, guhohotera ku buryo ndengakamere uburenganzira bwa muntu, gukenesha nkana abanyarwanda no  kubatera ubwoba? Ese ubona amaherezo ari ayahe? Ese wumva ukunda u Rwanda cyangwa wikunda? Ese wikunze n’undi akikunda wumva muzahuzwa n’iki?

Icyo twese twamenya:

  • Nta mwicanyi mwiza ubaho
  • Wabishaka utabishaka u Rwanda ruzaturwamo n’Abahutu, Abatutsi, Abatwa….
  • Ntawutura nk’Umusozi
  • Amaherezo yo gucinyiza abandi, kwica abandi, guhohotera, kurenganya, kubeshyera, kwogeza abagizi ba nabi, bigira ingaruka zitari nziza.

Ikibabaje

  • Ngo Demokarasi n’amashyaka menshi ya opposition!!!
  • Gufatanya ngo si ngombwa n’ubwo ntacyo bitwaye!!!
  • Ngo amashyaka yose ntiduhuje «Agenda» kandi arwanya agatsiko kamwe ku nyungu z’abanyarwanda bose!!
  • Buri munsi haravuka amashyaka akomoka ku bari basangiye amashyaka bagasubiranamo!!!
  • Abamaze gusubiranamo batangira kurwana hagati yabo aho gukomeza urugamba rwo kubohoza abanyarwanda!!!
  • Amashyaka menshi ya opposition afite radio zikorera kuri Youtube yirirwa asenyana hagati yayo aho kwita kubibabaje abanyarwanda muri rusange
  • Nkibaza nti abapfa ubusa badafite ubutegetsi bazumvikana bamaze kubugeraho??

2 COMMENTS

  1. Ngushimiye ko utanze ibitekerezo byawe. Icyo utavuze ni ukwemeza ko amateka y’URwanda atangirira muri 1959. ESe mbere yaho abanyarwanda babanagabate, batefekwaga bate ? Ese révolution ya 59 yajye kubera iki, ese yari ngombwa? Ubuse ho mu RWanda ikibazo cy’ivangura amoko noneho cyararangiye burundu.
    Umwanzuro: Abazi amateka y’Urwanda biyavuga igice kuko Urwanda rufite uko rwabayeho n’uko rwategetswe mbere y’Ubwami, Kuubwami, Muri za Republika kugeza ubu. Ni muvuge amateka yuzuye kdi atabogamye maze bizafashe ab’ejo kwiyubakira Urwanda bruzira irinda koko.

  2. Abanyarwanda bench bazi amateka yabo , nabatoya , bashobora kuyakoraho ubushakashatsi na za debates kuko za facts lose zirahali ( aha ndavuga abigira bakuru bashakakubeshya urubyiruko batarwereka za facts )
    Ref : Abana bimyka icyenda gusa 9years old ) babajije abayobozi ubuntu President Habyalimana yaba yarakoze Genocide kandi yarapfuye itaratangira !!!!! ntawashubije aba bana .

    ikindi kwikubira ubutegetsi muli za leta pose no mubwami , za statistics zirahali , ivangura nironda karere nabyo byerekanwa na za statistics

    Urugero : Ubwami : nabatutsi bangahe bayoboraga , namahutu bangahe bayoboraga ukongeraho % ingano ya buli book
    ivangura : mukazi gasanzwe , no mumashuli
    abatutsi bize banganaga iki abahutu , mubanyarwanda bahawe buruse za leta hanze bananaga iki kuli buli bwoko .?

    Kereka niba hali ubushakashatsi bwabone bwerekana ko hali ubwoko ubu nubu bufite ubwenge kurusha ubundi kandi bikajya bihinduka kuli buli ngoma !!!!

Comments are closed.