Ikondera Libre ryaganiriye na Noble Marara

Hari ku itariki ya 28/04/2018, mu muhango wo kwibuka abahitanywe n’amahano y’ubwicanyi ndengakamere yoretse imbaga y’abanyarwanda, asigira u Rwanda icuraburindi n’imiborogo, na magingo aya.

Kwibuka ntibigira umunsi, iminsi, isaha n’amasaha,

Ntibigira umwaka n’imyaka, n’uyu munsi w’uwa 30 mata

Twibuke Umugiraneza Griet Bosmans, Umubiligikazi wihaye Imana n’abantu ; yitangira uburere bw’abali b’u Rwanda

Aho yaritse abakesharugo ku itetero no ku iraba ry’i Muramba

Maze ku ya 30 mata 1997, yamburwa ubuzima n’abanzi ba muntu.

Namwe baziranenge bo muri Komini Bulinga barimo umuryango wa Munyakazi Célestini, se MULINDWA na nyina bamubyara,ndetse na muramu we Milindi Emmanuel; harimo major ukulikiyeyezu, umugore we n’abana be 4, umuryango w’umucuruzi Ndagije Gaspard n’abana be 4, n’abandi n’abandi, tuzagena igihe cyo kubibuka, mwese mwaroshywe mu byobo aho I Mushishiro n’ahandi mumaze kwicwa,

Mwishwe n’abari bamaze gufata ubutegetsi muri nyakanga 1994

Abo nyine bateje intambara ku u Rwanda, Ku itariki ya 01/10/1990.

Ese ko intambara atari intango, Imwe batereka bakarara inkera y’ineza,

Intambara ikaba Atari intango, Intango wakwubakiraho umukiro n’ubukire

Wowe warwanye wayikuyemo iki?

Wowe wishe umuturanyi, umuntu, wakuyemo iki?

Wowe wishe uwo mwasangiye mukiri ibyambarabusa n’ibisekeramwanzi, wakuyemo iki?

Wowe se wishe uwo utazi utigeze unabona

Wamuhoye iki, wakuyemo iki?

Mu muhango wo kuwa 28/04/2018,

Ishyirahamwe Jambo ryafashije abantu kwibuka ayo mahano, igira iti MPORE.

Kuri uwo munsi, MPORE yabaye na gahuzamiryango,

Abantu bari baturutse imihanda yose barasabana, barasangira.

Mu bari baturutse kure, harimo Noble MARARA

Umwe mu bahoze muri FPR/INKOTANYI

Ndetse afite umwanya ukomeye wo kurindira hafi abakuru b’ibihugu : Pasteur Bizimungu na Paul Kagame.

Uyu Noble Marara yagaragaje Ituze k’umutima ngo abonye kandi yumvise aho abantu bibuka batavanguye.

Mu kiganiro twaje kugirana imihango irangiye,

Aravuga ko iyicwa ry’abanyarwanda rigikomeje mu Rwanda, rizarangira ari uko ubutegetsi buhindutse.

Kandi ko ngo abasilikare bimitse Prezida Kagame, bafite n’ububasha bwo kumushimira.

Agasaba abantu bose kubaha ijambo ry’Imana

Bakomeza kwibuka no kuzirikana abo bose bitabye inama bakitaba Imana.

Ikondera libre, Bruxelles mu Bubiligi, 30/04/2018