“IKURIKIRANWA RYA Me NTAGANDA BERNARD N’UBUSHINJACYAHA RISHINGIYE KU MPAMVU ZA POLITIKI”

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°008/PS.IMB/2016:

Rishingiye ku byaha Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Me Ntaganda Bernard; Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI;

Rimaze kubona ko byinshi muri ibyo byaha ari nabyo yakurikiranwagaho ubwo yakatirwaga igufungo cy’imyaka ine mu mwaka 2010;

Bimaze kugaragara kandi ko bimwe muri ibyo byaha byashinjwe abandi banyapolitiki ;Mme Victoire INGABIRE na Déo MUSHAYIDI bafunzwe ibya kamama;

Rigarutse kandi ku bihe Ubushinjacyaha bwiyemeje gukurikirana Me Ntaganda Bernard dore ko ari ibihe byegereje amatora ya Prezida wa Repubulika y’u Rwanda;

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha abarwanashyaka baryo,impirimbanyi za demokarasi n’amahanga ibikurikira:

Ingingo ya mbere:Kuva ku italiki ya 03 Gicurasi 2016 kugeza ubu, Me NTAGANDA Bernard yitaba buri wagatanu Ubushinjacyaha aho bumukurikiranye bidasanzwe nyuma gutabwa muri yombi na CID yamufatiye iwe mu rugo n’akana ke kagakobwa kataragira imyaka y’ubukure.Ibyaha akurikiranyweho byendeye ku mpamvu za politiki cyane cyane ko ibikorwa Ubushinjacyaha bwita ibyaha ari ibikorwa by’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ingingo ya 2:Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa abarwanashyaka baryo,impirimbanyi za demokarasi n’amahanga ko ibyaha Me Ntaganda Bernard akurikiranyweho biri mu mujyo w’ibyaha yaregwaga mu 2010 byamuvuriyemo gufungwa imyaka ine.

Ingingo ya 3:Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga kuba Ubushinjacyaha bwahagurikiye gukurikirana Me Ntaganda Bernard muri ibi bihe byegereje amatora y’Umukuru w’Igihugu ari gushaka kongera kumubuza kugira uruhare muri ibyo bihe bikomeye bya politiki no gutera ubwoba abanyapolitiki batavugarumwe na FPR Inkotanyi.

Ingingo ya 4:Ishyaka PS
IMBERAKURI ributsa kandi ko mu 2010 ,Me Ntaganda Bernard yagombaga kwiyamamariza kuba Prezida wa Repubulika y’u Rwanda maze FPR iramufungisha mu bihe byo kwiyamamariza uwo mwanya w’Umukuru w’Ugihu.Ibi ni nako byagendekeye Mme Victoire INGABIRE mu 2010 na Dr Theoneste NIYITEGEKA mu 2003 bafunzwe bazira kuba barashakaga kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’u Rwanda.

Ingingo ya5:Ishyaka PS IMBERAKURI risaba Imiryango Mpuzamahanga irimo ONU,Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi,Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’ibihugu by’amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ubwongereza,Ubufaransa n’ibindi bihugu kudakomeza kurebera ubutegetsi bwa FPR INKOTANYI mu gihe byahagurikiye kwamagana ibindi bihugu byo mu Karere byitwara nkayo.Kutabikora byaba ari gushyigikira FPR no gutererana abatavugarumwe nayo n’Abanyarwanda biyemeje kubashyigikira.

Bikorewe I Kigali,kuwa 20 Ugushyingo 2016.

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKU