Imbabazi Edouard Bampoliki asaba zishingiye ku gushaka umwanya w’ubudepite?

    Mu minsi ishize nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame yavuze ku ya 30 Kamena 2013, havuzwe byinshi ndetse benshi barabyamagana ariko nyuma byagaragaye ko hari agatsiko k’abahutu bamwe mu rwego rwo gushyira inda zabo imbere biyemeje gusabira imbabazi abo batatumye ndetse bagashaka guhagararira abahutu batabatumye.

    Abantu benshi bibajije impamvu abo bantu bashyiraga imbaraga nyinshi mu gushaka gusabira imbabazi abahutu bose, ntabwo byatinze none inkuru ibaye impamo ko Bwana Edouard Bamporiki ari ku rutonde rw’abazahagararira FPR mu matora y’abadepite baturutse mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

    Nta gushidikanya ko Bwana Edouard Bamporiki “azatorwa” dukurikije ko amatora yo mu Rwanda akenshi ibizavamo biba bizwi ndetse byanateguwe mbere y’uko amatora aba.

    Bwana Bamporiki ntawamuveba ngo ntacyo yakoze kuko ntako atagize ngo aharanire uwo mwanya dore ko muri iyi minsi ishize uretse gukina muri kinamico URUNANA no gukora ibindi bikorwa by’ubuhanzi ari we ushinzwe gutanga Micro ahitamo abagomba kubaza ibibazo aba yeretswe aho Perezida Kagame aba yagiye mu biganiro ahantu hatandukanye.

    Kuva aho Perezida Kagame avugiye ririya jambo rutwitsi, Bwana Bamporiki yihaye cyangwa yahawe inshingano zo kurengera Shebuja uretse ko ntawamenya wenda uriya mwana w’umuhungu yari acunganye n’imbehe ye dore ko na Depite adahembwa make.

    Uretse kugaragara mu binyamakuru bivugira Leta ya Kagame nka igihe.com ngo asubiza Général Emmanuel Habyarimana na Kigali Today yumvikanye mu kiganiro imvo n’imvano aho yari afatanije na Bwana Rucagu Boniface mu gukangurira abahutu gusaba imbabazi uretse ko yatinyutse no kuvuga ko abo bahutu abwiriza gusaba imbabazi atari azi ko hari umuhutu mwene wabo FPR yaba yarishe!

    Abatsinze kuzahagararira FPR : Duhereye ibumoso Mutimura, Mukabutera, Murumunawabo na Bamporiki
    Abatsinze kuzahagararira FPR : Duhereye ibumoso Mutimura, Mukabutera, Murumunawabo na Bamporiki

    Ubwanditsi

     

    Comments are closed.