Imbaraga z’ukwemera zitera ubudacogora mu butumwa.

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

yanditswe Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

  Banyarwanda, Banyarwakazi, nejejwe no kongera kubaramutsa ngirango dusangire ibyishimo dukura mu nkuru nziza ya Yezu Kristu.Mbifurije imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data, no kuri Kristu Yezu umwami wacu.

   Burya buri munsi mu masomo ya Liturijiya, Kiliziya idufasha kumenya ijambo ry’ubuzima Imana itugezaho ngo ridukure mu mwijima w’ikibi kuko umugambi wayo kuva na kare ari uwo gusubiza muntu mu rumuri rw’ubuzima yikuyemo nabi kubera icyaha.

  Gusa nubwo Kristu, umwana w’Imana yadupfiriye ngo dukire, turacyari ku rugamba rw’ubusukurwe, kuburyo uko tuzamera mu ikuzo rye bitaragaragara neza muri iki gihe. 

   Ntatinze rero, nifuje kubagezaho ubu butumwa, mpereye ku mpande ebyiri zinyuranye zigaragaje bivuye ku biganiro binyuranye nagiye ngeza ku Banyarwanda mu minsi ishize.

   Nk’umuvugabutumwa uri mu rugendo rwo guhinduka no gushaka umukiro, nzirikana kenshi amateka y’ u Rwanda ari narwo muryango wange nkomokamo kandi mfitiye ubutumwa mbere na mbere.

   Amasomo rero ya none kimwe nandi muri rusange yongeye kuntera kwibaza uko mu byukuri dukwiye kwitwara nyuma y’amateka mabi twagize, nyuma y’amahano twabonye ndetse na Jenocide yahekuye u Rwanda.

   None tariki 06/10/2019 ni icyumweru cya 27 mu byumweru bisanzwe bya Liturgiya tukaba twahawe Ijambo ridutoza kudacogora ku nshingano dufite dushingiye ku mbaraga cyangwa ububasha by’ukwemera.

  Mu Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Habakuki (Hab 1,2-3; 2,2-4), Umuhanuzi Habakuki aratugira inama yo gukomera mu kwemera tukiringira Nyagasani mu gihe cyose  dusenga dusaba ihumure. Nyagasani ntashobora kurebera ngo yirengagize ubuhemu, ubushikamirwe, urugomo n’amahane. Ntibishoboka. Bitinde bitebuke Nyagasani azasubiza bidasubirwaho  kandi umwirasi azarimbuka ariko intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.

  Naho mu isomo rya kabiri (2 Tim 1, 4-8. 13,-14), Pahulo Mutagatifu arunga mu rya Habakuki ashishikariza mu cuti we Timote ndetse natwe kudacogora mu kwemera. Nubwo hatabuze byinshi bitugora bishobora gutuma dushidikanya cyangwa tugacika intege, ntitugomba kurangwa n’ubwoba, ahubwo ku bw’ukwemera tugomba guhorana umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda twahawe n’Imana. 

  Ni koko, bitewe nuko turi abanyabyaha hari ubwo tugira ubwoba bwo kurwanya ikibi, cyangwa tukagira isoni zo guhamya ukuri kuko natwe kutugora. Pahulo mutagatifu, rero aradusaba kwitsinda rwose twizeye ko  ku bw’ukwemera dushyigikiwe na Roho w’Imana udushoboza, doreko burya «imigambi y’Imana ari indakuka. «Nyagasani ntudutererane mu bitwoshya ahubwo udukize icyago».

  Mu Ivanjili (Lk 17, 5-10), Yezu arashimangira ko ukwemera gufite ububasha kuburyo naho kwaba guto bikabije kubasha gushyigura ibishyitsi bigatsimbuka. Gusa hari ubwo twiganyira tukavuga ngo:« ese ubu ibintu nk’ibi nabikoraho iki? Ngo:« Ahaaa», ngo:« birarenze singiye kuhasiga agatwe da»?Ariko by’umwihariko Yezu aratubwira kwiyoroshya no kumenya gukorera Uhoraho na bagenzi bacu twicishije bugufi. Ati: « Nimurangiza umurimo wanyu mujye muvuga gusa

 ngo:« twakoze ibyo twari dushizwe»». Erega nubundi sitwe duhindura ibintu, ariko nibura dutakambe, dutabaze Imana.

  None rero reka ngire icyo nibariza abantu bumva ngo narahemutse cyangwa narayobye kubera ibyo navuze. Ese nk’Abemera twabonye ariya mahano ya Jenoside twabayemo, twemere tugwe mu cyobo kabiri nk’indogobe? Ubuse tuvugeko tutumva amaganya no gutabaza kwa rubanda?Nonese ko mu mpamvu zayateye harimo ubwikanyize, ubwironde, n’ubugome,niduceceka ntitubikumire hazacura iki? (Nanze kongeraho n’ ubutegetsi bubi ngo hatagira uvugako nagiye muri politiki). Ese aho ishyano riguye ntitwakomeza kwitwa abafatanyacyaha, cyangwa tukazajya kuvuga amazi yarenze inkombe? Tukibuka ibitereko byasheshe?

   Ese ubundi umuntu yavuga ukuri hehe atarwanya ikinyoma? Ese ubundi umuntu yarwanya ikibi gute, atamagana ikibangamira ubwisanzure n’umudendezo mu umudendezo bantu? Ariko se koko nimumbwire, ubundi umuntu yakwigisha gute urukundo atiyamiriza ubwicanyi, ngo yinubire ubwikanyize kandi ngo aharanire guca akarengane? Uzavuga ute se ubwiyunge utabanje guhosha umwicanyi ngo yunamure icumu, udatabara ngo urengere impfubyi n’abapfakazi? 

Ubwo rero abo tutabona ibintu kimwe ndagirango mbisegureho kuko nta nyota ya politike mfite namba, gusa njye nibwiraga ko ari byiza kwamagana ikinyoma n’akarengane, tukimika ukuri n’ubutabera; mbese nk’uko nanjye ubwanjye mparanira kwitsinda ngo ntatiza umurindi ikibi, ahubwo ngo gitsindwe burundu.

   Ubwo rero ndabasaba ngo bareke kumpigira,bankure ku rutonde rw’abagomba kunyweshwa ndetse bareke kumpiga bankure mujisho ry’imbunda zabo kuko nta nabi njye mbifuriza. 

 Abanyumvise neza nabo rero, bagire ubudacogora mu kwemera kuko igihe cyose tuzatabaza tutadohoka, tukikorera umusaraba w’amaganya y’abandi, Uhoraho azasubiza byanga bikunda. 

  Mugusoza mboneyeho kubibutsa Abanyarwanda bose ko ibyo tuvuga ubu, twari twaranabyemeje mu gihe cya Sinodi twise gacaca nkirisitu na Yubile y’imyaka ibihumbi bibiri yivuka rya Yezu. Mwibuke ukuntu se twavuze, tugahiga, tukarahira dutabaza Roho wa Nyagasani cyane cyane mu ndirimbo «Yubile nziza»ya Kizito Mihigo aho twaririmbaga tubyemera ngo: «Umugabo nyamugabo, nugira ati:«Ngiri ikosa ubu nkwiye kwikosora, agatangira ubwo akarwanya ikibi yivuye inyuma».

 None urahura n’umuntu akakubaza ngo:«nsobanurira ukuntu wahindutse?» Ibintu byabaye ibindi na Kizito dukesha imihigo iboneye ntitugikeneye kumwumva kuburyo n’indirimbo ze zaciwe burundu hagasigara gusa izirata ibihangange by’Isi naho aho aririmba Inuma y’Amahoro mu bantu ngo ntihakavugwe ukundi!!! 

  Hari benshi bakwiye kuvuga bati: «twakoze ibyo twari dushizwe», ubundi twese tugasaba ngo:«Nyongerera ukwemera Nyagasani Mana yange n’Umwami wange». 

1 COMMENT

  1. Général Sylvestre Mudacumura était officier de l’armée rwandaise c’est-à- dire armée du Peuple Rwandais.
    Après sa formation à l’Ecole Supérieure Militaire, il a poursuivi ses études à l’Ecole de guerre en République Fédérale Allemande (RFA). Il était détenteur d’un diplôme d’ingénieur militaire. Il parlait couramment outre sa langue maternelle et le française, l’allemand et l’anglais.
    Il pouvait donc aller vautrer au chaud en Allemagne comme d’autres officiers d’ex-FAR ou répondre positivement à la demande de Kagame à l’instar du Général Rwarakabije, son compagnon d’armes.
    Parlant parfaitement allemand et connaissant l’Allemagne, il avait la possibilité d’y trouver asile et un travail d’une part et y vivre avec les siens d’autre part. Parce qu’il avait un fort sens d’engagement, il a opté de vivre dans la pauvreté et la misère et extrême aux seules fins d’accomplir ses missions de soldat à savoir protéger les réfugiés rwandais qui sont restés en RDC contre les méfaits de Kagame. Il a accompli honorablement ses missions nonobstant l’environnement défavorable.
    Avec ses hommes, il a résisté aux cinq armées combinées à savoir les soldatesques de la MINUAR ou les pillards des minerais de la RDC et violeurs de jeunes filles, des soldatesques de l’armée de la RDC, les éléments des forces spéciales de Kagame, les éléments de l’armée burundaises sur décision de Nkurunziza dont, ironie du sort, Kagame entend éjecter par tous moyens et peu importe le prix et les soldats de l’armée ougandaise.
    Localisé dans sa cabane en paillotte par une satellite géostationnaire américaine positionnée dans notre région depuis 1991, il a été surpris en plein sommeil par les soldats de Kagame en uniformes de l’armée congolaise. Ils l’ont abattu à bout portant et désarmé. Ils ont exposé son corps comme les cranes du mémorial dit mémorial du génocide des Tutsi, devenus des produits d’exhibition touristique.
    Général Madacumura, vaillant soldat, avait un fort sens d’engagement, d’honneur et d’abnégation.
    Il était devenu une autorité morale pour ses hommes et les réfugiés rwandais en RDC.
    Il constitue une inspiration pour les Rwandais digne de ce nom, pourvus de sens de l’honneur et de dignité.
    Il a rejoint ses compagnons qui sont tombés sur le champ d’honneur en accomplissant leur devoir, celui de protéger les réfugiés rwandais ci-dessus évoqués. Il sera étudié par les générations rwandaises futures et le moment venu, le Peuple Rwandais digne de ce nom lui rendra hommage.
    Mudacumura était chrétien. Les siens ont demandé à ce prêtre lire la messe pour le défunt comme le veut la tradition séculaire de la communauté catholique en l’espèce.
    Certains Rwandais ont critiqué négativement l’action de ce religieux. Leurs propos sont répugnants et pitoyables de sorte que les commenter reviendrait à leur conférer une crédibilité.
    Le reste, ce prêtre a su trouver les mots en réponse aux auteurs d’insanités proférés à son endroit.
    Le respect des morts, indépendamment de la haine ou de pensées négatives à l’égard de ces premiers est un des éléments probatoires de la distinction entre l’homme et l’animal et de la civilisation humaine.
    Que le Plus Haut ait pitié d’eux.

Comments are closed.