IMBERAKURI ZIRABONA KO KUGIRANGO URUBANZA RWA YOHANI BATISITA ICYITONDERWA RUSOMWE ARI UKUBANZA KUBAZA IBUKURU

Jean Baptiste Icyitonderwa

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 009/P.S.IMB/015

Rishingiye kuri gahunda yari yatanzwe n’umucamanza kw’isomwa ry’urubanza rwa bwana ICYITONDERWA ryagombaga kuba uyu munsi kuwa 31 Werurwe 2015 ; Rigarutse kucyemezo cyafashwe na Gereza afungiyemo cyo kutamuzana ku rukiko aho yagombaga gukurikirana isomwa ry’urubanza rwe ; Ryibukije imiburanire ishingiye kubimenyetso bifatika nk’uko byagaragajwe na bwana ICYITONDERWA YOHANI BATISITA ari kumwe n’umwunganira ; Ishyaka PS Imberakuri ritangarije Abanyarwanda, Inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibibikurikira:

Ingingo ya mbere: Uyu munsi kuwa 31 Werurwe, n’ubwo imvura yashatse kuba kidobya mu masaha y’isomwa ry’urubanza m’ubujurire bwa bwana ICYITONDERWA, ariko ntibyabujije Imberakuri kujya kumva icyemezo umucamanza afata kuri ubwo bujurire yaburanishije.

Ingingo ya Kabiri: Ibyabaye mw’isomwa ry’uru rubanza ntibyatunguye abitabiriye urubanza. Bisa neza neza n’ibyabaye ku isomwa ry’urubanza mu bujurire bwaburanwaga na bwana MWIZERWA Sylver ndetse na MUKESHIMANA Donatien muri 2010. Uyu munsi naho, isaha umucamanza yari yatanze yageze, asoma imanza zindi, ariko, ntiyagira icyo avuga k’urubanza rwa ICYITONDERWA. Bimaze kuba akamenyero rero kumanza za politiki. Ingingo ya gatatu: Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kudasoma ururubanza, wabihuza n’uko nyiri ubwite, bwana ICYITONDERWA atagejejwe mu rukiko, ndetse ntamenyeshwe isubikwa ry’isomwa ry’urubanza rwe ; amakuru yatugezeho n’uko yariyiteguye, ageze aho babakura babajyana mu rukiko, bamushubije muri gereza ntakindi gisobanuro ahawe; bigaragaza neza ko hari izindi nzego zitanga umurongo abashinzwe imanza za politiki bagenderaho.

Bikorewe i Kigali kuwa 31 Werurwe 2015

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS IMBERAKURI

MWIZERWA Sylver

(sé)