Imbuzi ku Banyarwanda, Kiliziya Gatolika, n’Akarere k’Ibiyaga Bigari

Byanditswe na Martin Ntiyamira 
Ku wagatanu taliki 31 z’ukwezi kwa gatatu 2017, sakumi za mugitondo nkisinziriye byoroheje ijwi nafashe ko ryari irya Bikira Mariya ryanjeho rirambwira ngo “igihe cyose ibi bimenyetso byujujwe muri wowe ujye ubimenyesha Kiliziya kuko Kiliziya ikeneye ibimenyetso kugirango ibe yuzuye.” Nabanje kwibwira ko “ibimenyetso” nabwirwaga byari ibyo asanzwe ampa – ibicuro ku mubiri kuva natangira kuvuga Rozari mukwezi kwa cumi miri 2015; ariko ku cyumweru cyakurikieyeho taliki 2 2017 naje kubona ubutumwa bwanditse muri Bibiliya nafashe nk’ikimenyetso cy’ikirenga nasanze Abanyarwanda na Kiliziya Gatolika by’umwihariko ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari kose bagomba kumenyeshwa ko cyamaze kuzuzwa:
Rero Muramenyeshwa ko Matayo 24:15 yujujwe ubwo Kagame yajyaga kwifotoreza kwa Papa i Vaticani ku italiki 20/3/2017. Muri ubwo butumwa Yezu akaba ababurira agira ti:
Matayo 24:15 – 25 (Mk 13.14–23; Lk 21.20–24)
15Nuko rero nimubona ’rya shyano ry’icyorezo’ ryavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli rihagaze
ahantu hatagatifu — usoma abyumve neza! — 16icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. 17Uzaba ari hejuru y’inzu, ntazururuke ngo hari icyo agiye gufata mu nzu ye. 18Kandi uzaba ari mu murima, ntazahindukire ngo ajye gufata umwitero we! 19Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa, muri iyo minsi! 20Nimusabe kugira ngo ihunga ryanyu ritazaba mu itumba cyangwa ku munsi w’isabato. 21Nuko rero hazaba amagorwa akomeye atigeze aboneka kuva aho isi yatangiriye kugeza kuri uyu munsi, kandi adateze kuzaboneka ukundi. 22Ndetse iyo minsi iyo itagerurwa, nta kizima cyajyaga kurokoka; ariko iyo minsi izagerurwa bigiriwe abatowe. 23Nuko rero nihagira ubabwira ati ’Dore Kristu ari hano’, cyangwa ’ari hariya’, ntimuzabyemere. 24Koko hazaduka abiyita Kristu, haze n’abahanuzi b’ibinyoma; bazerekana ibimenyetso bikomeye, bakore n’ibitangaza, byayobya ndetse n’abatowe bibaye ibishoboka. 25Dore ndababuriye hakiri kare.
———————————————————————————————
Musobanukirwe ko iyi myaka 7 twimirije imbere Kagame aziyonheza ku butegetsi ariyo y’imperuka:
Ibyahishuwe 17
1.Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi. 2.Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.” 3.Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi. 4.Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe. 5.Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI. 6.Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahōwe Yesu. Mubonye ndatangara cyane. 7.Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry’uriya mugore n’iry’inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi. 8.Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho. 9.“Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho. 10.Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito. 11.Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka. 12.“Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe. 13.Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo. 14.Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.” 15.Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi. 16.Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke. 17.Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorera. 18.“Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.” Izindi za gihamya: https://www.facebook.com/martin.nti…

5 COMMENTS

  1. Ni nde wakubwiye ko Bibliya yandikiwe u Rwanda?Bikira mariya harya?Umunyarwanda yaciye umugani ngo”Abaswa basa n’abasazi!”.

  2. Uyu se,yaravangiwe, arafataibimurimo akabishyira kubandi akanabyitirira imana, niko kurimbuka kwe.

Comments are closed.