Imfungwa zirimo gukorerwa itotezwa muri Gereza ya Miyove

Amakuru dukesha umusomyi wa the Rwandan kandi afitiwe gihamya aremeza ko Akarengane Gakomeje gukorerwa imfungwa zo mu ma gereza mu Rwanda gakomeje kwiyongera.

Umusomyi wacu akaba n’umwe ukunze gukurikiranira hafi ibijyanye n’akarengane gakorwa n’inzego zumutekano mu gihugu Muhire Yvone yagize ati: uyu munsi muri gereza ya Gicumbi ahitwa mu Miyove, Gereza iyobowe na superintendent Muhizi Portais ikabije gukorerwamo iyicwarubozo kumfungwa cyane cyane iza politike.

Uwitwa Emmanuel Rukundo uzwi nka Murundi yarafashwe arahondagurwa ku mpamvu zitabashije kumenyekana barangije afungirwa mu kato muri kasho ya wenyine aho bamukoreye torture yo kumenamo amazi n’ibindi nk’ibyo kwimwa amafunguro.

Twibutse ko uyu Rukundo ari imfungwa ivuka mu cyahoze kitwa Butare yashimutiwe mu gihugu cy’ u Burundi aho yari yaragiye gupagasa ashijwa gushaka abayoboke b’ ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho RNC. Yaje kuburanishwa akatirwa burundu ajya gufungirwa muri gereza ya Miyove aho umuryango uzamugeraho bigoranye nkuko bisanzwe bikorerwa izindi mfungwa zose.

Si ibyo gusa kuko uyu musomyi wacu akomeza atubwira imyitwarire y’umuyobozi wa gereza Bwana MUHIZI Portais wafashe abagororwa bariyo maze abazira ibyaha bya politike abashyira ukwabo n’abandi ukwabo bakaba bafite impungenge z’imigambi yaba abategurira nyuma yo kubashyira kuri liste yihariye bikaba bikekwako ari muri ubwo buryo yabitangiyemo ashaka impamvu.

Uyu muyobozi kandi yashinzemo ibice by’imitekano akoresheje abandi banyururu maze abaha telephones bazajya bakoresha twavuga nk’uwitwa Kazungu Faustin ushinzwe special force muri iyo gereza n’umwunganizi we Ndamage J chrisostome ndetse bakaba bajya bahamagara n’abantu hanze bakaza bagahondagurwa bakagirwa intere .

Umusomyi wacu akomeza atubwira ko atari aho gusa kuko mu byumweru bibili bishize gereza ya Kimironko naho abanyururu bagera kuri 7 ibyo byababayeho babafungira muri kasho yo hanze. Ku bw’amahirwe barara bacukura igipangu bucya 6 bigendeye umwe waburaga amezi 2 ngo arangize igihano cye arasigara mu gitondo umuyobozi wa gereza atanga itegeko ryo kumurasa bararasa nyuma bagiye gushyira muri morgue kubwa Rurema basanga aracyafite akuka bajyana kwa Muganga ubu akaba akivurwa.

Mbese ubu ngo kuva Gereza zakwegurirwa abasilikare kuziyobora ubuzima bw’izo ngorwa bucungira ku mashyi babara bucyeye. Nyamuneka mukomeze mutabarize abo bafungwa byumwihariko Rukundo Emmanuel alias Murundi