IMIBANIRE Y’U RWANDA N’IBIHUGU BIHANA IMBIBI

NGAMIJE Richard

Kuva aho FPR inkotanyi  ifatiye ubutegetsi nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 umubano w’Urwanda n’ibindi bihugu wahise utangira kuzamo agatotsi kandi buri gihe abategetsi b’Urwanda bahora bavugako ari abere muri ibyo bibazo byose,impamvu ibitera ari abaturanyi babi bafite n’ ishyari.

Imibanine na RDC

Kuva mu  mwaka wa 1996 mu ntambara ya mbere ya Congo, Urwanda rutera Zaire (RDC), impamvu yicyo gitero bavugaga ko ari ugukurikirana abasize bakoze genocide yakorewe abatutsi. Icyo gihe abantu benshi babyumvaga neza nanjye ndimo nkumwe mu barokotse iyo genocide.Nyuma yaho mu mwaka wa 1998 mu ntambara ya kabiri ya Congo niho hatangiye kumenyekana ko batagenzwa no kurwanya interahamwe nkuko babivugaga. Ahubwo barasahuraga umutungo wa Congo yewe no kwica impunzi z’abahutu n’abaturage.Izo ntambara zaguyemo abarenga 6.000.000 tutibagiwe n’abana b’abanyarwanda bari abasirikare baguye muri izo ntambara udashobora kumenya umubare wabo. Nyuma yizo ntambara ebyiri haje nyuma intambara zo muri kivu nubu zigikomeza kugwamo inzirakarengane kandi zose president Kagame na leta ye baba baziri inyuma bitwaza kurwanya abasize bakoze genocide. 

Imibanire na Tanzanie

Amakimbirane na Tanzanie nayo yaraje abanyarwanda babagayo barirukanwa kugeza naho Perezida Kagame ashinja Perezida Kikwete ko akorana na FDLR ahigira no kuzamwica.Impunzi zari zituye muri Tanzanie bamwe bari bamazeyo n’igihe kinini cyane batandukanyijwe n’imiryango yabo,bamburwa n’imitungo yabo.Bajyeze mu Rwanda bajyanywe gutuzwa mu nkambi mu buzima bubi.

 Amakimbirane n’Uburundi

Amakimbirane n’u Burundi nayo yaje aho Urwanda rushakiye kwigisha demokarasi Uburundi.Bavugako Perezida Nkurunziza Pierre atagomba kongera kwiyamamaza .Ibyo byarananiranye habaho guhirika ubutegetsi  nabyo birapfuba. Hakurikirwa no guterana amagambo ku mpande zombi.Uburundi bushinja Urwanda ko bushyigikiye ababurwanya. Urwanda narwo rushinja leta y’Uburundi ko ikorana n’interahamwe zasize zikoze genocide. Ubwo byakurikiwe no gufunga imipaka.Ibyo byagize ingaruka ku baturage.Ibiribwa bimwe byavaga i Burundi birabura tutibagiwe n’ingendo z’abaturage basuranaga kuko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandiwe kuva na cyera. 

Imibanire na Uganda

Karundura rero n’ibibazo biri hagati y’Urwanda n’Ubugande. Byatangiye habaho guterana amagambo hagati y’ibihugu byombi bose bashinjana gushyigikira abahungabanya umutekano muri buri gihugu.Urwanda rushinjwa gushimuta impunzi zaruhungiye i Bugande zikajyanwa mu Rwanda cg zikicirwa i Bugande.Urwanda narwo rushinja abagande guhohotera abanyarwanda bajyayo,tutibagiwe no gushyigikira FDLR leta ishinja kuba ishaka kuza gukomeza genocide.

Ubwo imipaka irafunze ibicuruzwa byahanyuraga ntibikiza,ibiciro by’ibiribwa biriyongera kw’isoko kandi nubundi byari bihanitse.Abakoraga ubwo bucuruzi nabo bagiye guhomba tutibagiwe n’imisoro nayo izagabanuka.Abanyarwanda bajyaga kwivuza i Bugande ni benshi kuko birazwiko bagira ubuvuzi buteye imbere kurusha mu Rwanda. Abanyeshuli benshi b’abanyarwanda babujijwe kujya gukomeza amasomo yabo kuko ibiruhuko byari birangiye.Ubwo nabo barimo kwibaza uko bizagenda niba amakimbirane akomeje hagati y’abategetsi ndavuga abategetsi kuko abaturage ntabibazo bafitanye.

Ibyo rero bituma nibaza ukuntu ibihugu bine byose duhana imbibi byaba bikorana na FDLR n’ukuntu abatavuga rumwe n’ubutegetsi hafi ya bose bashinjwa gukorana na FDLR.

Nubwo kandi ubutegetsi bwa FPR buvuga ibyo ;bukomeje kwica abacitse kw’icumu rya Genocide,kubafunga no kubambura imitungo yabo. 

Ibyo kuvugako abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari abasize bakoze genocide n’urwitwazo kugirango iturufu ya genocide ikomezwe gukoreshwa.Ibihugu duturanye njye mbona nta shyari bidufitiye kuko ntacyo tubirusha kandi ahubwo aritwe tubikeneye ku bijyanye cyane cyane n’ibiribwa.

NGAMIJE Richard