Imikorere ya FPR-Inkotanyi isa neza neza n’iy’ingoma ya PILATO !

« Turashaka BARABASI……. », « Turashaka BARABASI……. »

1. PILATO

Hari umugabo w’Umuromani wabaye ikirangirire cyane kubera imikorere ye n’urubanza yaciye rutazibagirana mu mateka y’isi . Uwo ni Ponsiyo PILATO(Pontius Pilatus) wabaye Guverineri  w’Intara ya Yudeya ahagana mu myaka 26-37 nyuma ya Yezu.

Hari ikintu kidasanzwe  cyatumye amateka agumana izina rya PILATO  kurusha iry’abami b’ibihangange . Ni uko mu rubanza rumwe yakatiye “intungane” Yezu w’i Nazareti (Yudeya) igihano cyo kwicwa abambwe ku musaraba hanyuma akamugurana  “umugiziwanabi”  kabuhariwe witwaga BARABASI wari waramaze abantu ! Ibyo kandi yabifashijwemo n’Abaherezabitambo b’abayahudi bashoye rubanda mu myigaragambyo basabira Yezu ngo “ Nabambwe”, ndetse bakongeraho ngo “Rekura BARABASI”, mbese nk’uko  byifashe i Kigali uyu munsi, aho rubanda iri gutera hejuru ngo nibayirekurire BARABASI (KK)wayo!

ponce

Iryo banga-ngengamikorere ryo “guha intebe ikibi ukavumira icyiza ku gahera”, niryo ryatumye uyu mugabo Pilato akomeza kuvugwa uko ibisekuruza byagiye bisimburana, ndetse bigera n’aho izina rye ryandikwa mu ndangakwemera y’abakirisitu ngo : “ Yabambwe ku musaraba ari twe agirira, ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, niho yababajwe, arapfa maze arahambwa”.

2. Ingoma ya POLO Kagame mu kirenge cy’iya PILATO

Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda hadutse umuco udasanzwe wo Gucurika Indangagaciro: imyitwarire yari isanzwe yarumvikanyweho nk’ikwiye kubahwa no kubahirizwa iteshwa agaciro burundu ! By’umwihariko hari ingeso mbi eshatu zahawe intebe kurusha uko byari bisanzwe mu Rwanda. Koko rero uwazigwagamo mbere yahabwaga induru, akicwa n’isoni, agacyura ikimwaro. Ariko ubu ahubwo izo ngeso zagizwe indangagaciro “Regime” ya POLO yubakiyeho  :

(1)Kubeshya no kubeshyera abandi mu ibanga, mu ruhame no mu Nkiko bikitwa ubwenge(Kumeneka-Abamene, Gutekinika-Abatekinisiye ),

(2)Kurushanwa kurenganya no kwica abaturage ukabihemberwa (amapeti , kuzamurwa mu ntera)

(3)Ingeso yo « Gusahura iby’abandi »  yagizwe nk’itegeko rikungahaza abibona mu nda y’ingoma.

Isanduku-y-abo-kagame-yishe

(Iyi  igaragaza Kagame yikoreye isanduku yo ni photo montage)

Byumvikane neza ko kugira ngo UMUCURI nk’uyu (renversement des valeurs) ushobore gukwirakwizwa mu gihugu hose byabaye ngombwa ko  hifashishwa ingufu z’iterabwoba rya gisilikari. Aha ni naho dushingira twemeza ko uyu MUCURI utagwiririye u Rwanda ahubwo watekerejwe nka “strategie” y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi buhora bukenera “gucanga” abaturage (guhinduranya AMAKATA) kugira ngo bushobore kubayobora buhumyi.

By’umwihariko mu byerekeye Ubutabera n’ubucamanza niho FPR yerekaniye kamere nyakuri yayo mu kugaragara ku buryo buhoraho nk’ishyize imbereuguhana yihanukiriye inzirakarengane no kugororera abicanyi ruharwa n’abagizibanabi b’amoko yose !

Aha niho Ingoma ya POLO ihurira n’iya PILATO, bikaba mahwi !

3.Niba ubishidikanya ngaho nsubiza ibi bibazo bikurikira :

(1)Kuki ubuzima bugomba guhagarara mu igihugu ngo rubanda igata imirimo ngo igiye kwigaragambya iririra  KARENZI KARAKE mu gihe nta wemerewe kwigaragambya asaba ko harenganurwa KIZITO Mihigo, Victoire Ingabire UMUHOZA, Deogratias MUSHAYIDI…?

Ese abo Karenzi Karake yiciye nabo bafite uburenganzira bwo kwigaragambya basaba ubutabera ? Ariko nanjye ndigiza nkana wa, babanje se bagahabwa n’ubwo gushyingura abo!

Ibyaha by’ubwicanyi Karenzi Karake na bagenzi be nibura 40 bakurikiranyweho si ibihimbano, si ibyo dushidikanyaho, si ibyo tubarirwa, ni ibyo twiboneye n’amaso yacu ! Byinshi muri byo byakozwe ku manywa y’ihangu, n’ibyakozwe nijoro ntihabuze  bake babirokotse  akaba ari nabo ubu batanga ubuhamya . Koko rero nta bapfira gushira!

Intwari-Kizito-Mihigo

(2)Nyamara se Kizito Mihigo yakoze iki kibi cyatumye igihugu kimuhagurukira kikamukoza isoni imbere y’isi yose, aho yari yarambariye inkindi akahambarira incocero(roza) ? Azira UBUSA ! Nashoboye kumenya inkuru y’ukuntu yajyaga  yegura inanga ku mugoroba akajya KWIBIKIIRA umukecuru nyina wa Paul Kagame, akamucurangira uturirimbo dutuje, umukecuru yamara gusinzira, Kizito akabona gutaha! None inyiturano ibaye iyo kumuzimya atabyaye. Ikibi se yakoze ni ikihe ?  Itekenika rigasubiza ngo : « Yavuze ko azica Kagame », (Nka babandi ngo  « Yavuze ko azasenya Hekaru akayubaka mu minsi itatu !!!!). Ukibaza uti « Ese Kizito azicisha Kagame indirimbo ko nta yindi ntwaro agira kandi akaba ntawundi yaririmbye ibigwi nka Kagame » ?!!  Abatekinisiye bati : “Nafungwe burundu ye ” ! Igihugu nk’icyacu cyihutira kwitura inabi Umucuranzi w’ineza si icyahaye intabe Inkozizibibi ? “VOILA”, ngiyo imikorere ya PILATO neza neza!

Victoire-Ingabire-handcuffed-in-court

(3)Nk’uyu mubyeyi Victoire Ingabire UMUHOZA, intwari yatabaye aho abagabo bahuutswe, ikemera gusiga byose , urugo, umugabo n’abana bato, ikitangira uRwanda yifuza ko habaho ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, abenegihugu bose bakabana bareshya ntabaryamira abandi, ninde wagaragaza ikibi yaba yarakoreye u Rwanda cyatuma asuzugurwa bigeze hariya, akogoshwa umusatsi,  agafungwa nk’ingambanyi n’umugome ? Igihugu nk’iki cyacu gikoma mu nkokora INTWARI nk’iyi si icyigaruriwe n’IBIGWARI ? Ngiyo ingengabitekerezo  nyakuri ya PILATO !

Mushayidi

(4)Naho se Deogratias MUSHAYIDI  wakomeje kuburira Abanyarwanda atinimugarukire ukuri n’ugusaranganya neza ibyiza by’igihugu, mwirinde irondakoko; ati kuko niba dusubiye muri gihake yo ku ngoma ya cyami, tuzongera tugire ingorane nk’izo twahuye nazo muri za 59!  Aho yabeshye ni he? Ubu se umutegetsi ukatira urwo gupfa umuhanuzi nk’uyu, si uwanga urumuri akikundira umwijima, akarwanya ukuri maze akihitiramo kwimika ikinyoma ?  PILATO se nyine si uko yakoraga,  neza neza ?

UMWANZURO

Ingoma ya POLO irasa neza neza n’iya PILATO, mu korora Abicanyi n’Abatekamutwe, ikica Abagiraneza n’Inyangamugayo.

Ubu rero igihugu cyose cyatawe ku munigo ngo gikunde gicike ururondogora ku ngufu, ngo ishyano riraguye, ngo isi irashize, ngo « Abanyafurika basuzuguwe n’Abanyabulayi « (nk’aho Abanyafurika bose ari abicanyi nka Karake!) ngo kubera ko ruharwa KARENZI K. yafatiwe mu Bwongereza hagamijwe kumushyikiriza Urukiko rw’igihugu cya Espagne kugira ngo asobanure   iby’Abasipanyolo yishe cyangwa yicishije! Kuki se atagomba kubibazwa nyine ? Kuko ari Inkotanyi y’amarere gusa ? Kuki Inkotanyi zikomeza kwishuka ko zahawe  UBUDAHANGARWA buzira iherezo buzahora buzifasha kugirira abandi nabi ? Ninde washutse Inkotanyi ko ibyaha by’ubwicanyi bwa buri munsi, ikinyoma kirenze urugero, iterabwoba rikabije, ugusahura iby’abandi nta rutangira n’akarengane kadahuga bagirira rubanda…  bitazagira ingaruka ku babikora ? Ni kuki POLO n’ABIRU be batabona ko ibihe birimo kubahindukana ngo bahindure imvugo n’ingiro, bacishe make, bafungure urubuga rwa politiki, bemere ibyaha bakoze, babisabire imbabazi bityo dutangire turebe ko twazihangana tukabagabanyiriza ibihano !?

Nyir’amaso yerekwa bike, ibindi akibonera.  Gusa ndahamya ko rubanda nyarwanda irambiwe bidasubirwaho imikorere iteye nk’iy’ingoma ya PILATO !

Turashaka UBUTABERA nyabwo, kandi ubu nyine twavuye hasi tuje kubuharanira. Ntawundi rero ubitubereyemo !

Padiri Thomas Nahimana,

ISHEMA ry’u RWANDA

Tel: 0033652110445

Email: [email protected]