IMINSI 3 YO KUYAGA NO KUYAGIRA

Yanditswe na Jean Serge Mandela

(Guhera ku wa 5 Mata kugeza 7 Mata 2019)

Imyaka 25 irashize Habyalimana Juvénal wahoze ayobora u Rwanda ahitanywe n’inyagabirama ku wa 6 Mata 1994 ali ibyo byabaye intandaro yuko ubwicanyi FPR/Inkotanyi zali zaratangije kuwa 1 z’ Ukwakira 1990 ighe iteye u Rwanda zifashijwe n’ibutegetsi bw’igihgu cya Uganda, bufata indi ntera. 

Dufate umwanya tuyagire Abafite ababo bishwe na FPR/inkotanzyi

–          Imiryango ya Juvenal Habyalimana, abaguye hamwe mu gico babateze igihe bavuye mu butumwa bwo gushakira abanyarwanda amahoro arambye,

–          Imiryango y’abayobozi mu butegetsei n’abayobozi/bajyanama za roho ni iyindi milimo ijyanye n’iyobokamana bishwe baranze guta intama biyemeje kuragira no kuragizwa abasenyeri balimo Thadee Nsengiyumva, Vincent Nsengiyumva, Thaddee Ntihinyurwa, Christopher Muzhirwa. Phocas Ntikwigize, abapadiri, ababikira, n’abandi balayiki,

–          Imiryango yabatakaje ababo bali barahariye kurwanirira urw’ababyaye cyane cyane  abali mu ngabo z’ u Rwanda alizo Forces Armées Rwandaises, ba Adjudant chef Gasore, Major BEMs Ildephonse Rwendeye n’abandi n’abandi,

–          Imiryango y’abanyarwanda dutangiriye ku banyaByumba, abanyaRuhengeri, n’ahandi hose bagiye bahamagariwa kwitaba Imana nako inama ntibagaruke, abiciwe kuli stade Byumba, za Rwesero, za Ruhuha, za Rusumo, za Gitarama n’ahandi n’ahandi, mu nkambi z’icyahoze bita Zaire, za Tingitingi n’ahandi n’ahandi,

–          Abayobozi b’amashyaka n’abayoboke babo baharaniye ko intambara FPR/Inkotanyi yadushoyemo yahagarara maze hakaba isarangwanywa ry’ubutegetsi balimo ba ministre Felicien Gatabazi, Emmanuel Gapyisi , abandi n’abandi muzi mwali muturanye, mwarasangiye cg se mwarakoranye,

–          Imiryango y’abafunzwe bafungishijwe n’agacaca kashyireho abahutu n’abaguye mu munyururu bakabura gihambwa.

Dufate umwanya tuyage dutangaze amazina y’abacu biswe na FPR/Inkotanyi

–          Niba hali uwawe wahitanywe n’izo nyangabirama bwira abagenzi bawe aho uli hose , ukoreshe uburyo bugushobokeye.

Tuzayaga kandi tuyagira:

–          Wohereze ubutumwa bwo gukomeza mugenzi wawe, y’aba umuvandimwe, inshuti, cg undi wese mugira ubusangirangendo bubahuza.

IMINSI YO KUYAGA NO KUYAGIRA

Tuzatangira ku wa 5 Mata, dukomeze ku wa 6, tuzasoze ku 7 Mata 2019

Imana ibafashe aho muli hose.