Imirambo yo mu kiyaga Rweru: abayobozi babujije abaturage kuvugana n'abanyamakuru!

Hagiye gushira hafi ukwezi havumbuwe mu majyaruguru y’u Burundi mu kiyaga cya Rweru byibura imirambo 4 izingiye mu mifuka ya plastique, iyo mirambo ikaba yararerembaga muri icyo kiyaga kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Mu gihe abarobyi b’abarundi bemeza ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka wa 2014 bamaze kubona imirambo irenga 40. Za Leta z’u Rwanda n’u Burundi zikomeje kwemeza ko nta muturage w’ibyo bihugu uri muri iyo mirambo! N’ubwo havugwaga ko hagiye gushyirwaho akanama gahuriweho n’ibihugu byombi kakwiga iki kibazo, ariko birasa nk’aho ntakiri gukorwa.

Nyuma y’aho abarobyi b’abarundi baboneye indi mirambo ibiri mu kiyaga Rweru mu cyumweru gishize Radio Mpuzamahanga y’abafaransa yashoboye kubona ubuhamya bw’abahinzi n’abarobyi baturiye icyo kiyaga.

Muri iyi nkuru umunyamakuru wa Radio y’abafaransa aragira ati:

Byadutwaye iminota igera kuri 18 kugira ngo tuve mu cyambu gito cya Nzove, muri province ya Muyinga, mu majyaruguru y’u Burundi, tugere ahantu abarobyi b’abarundi bavuga ko babonye imirambo ireremba mu kiyaga Rweru ku muntu ukoresha ubwato buto butagira moteri byamutwara nk’amasaha 2 n’igice.

Aka gace kari ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi aho uruzi Akagera rufite isoko mu Rwanda rwiroha mu kiyaga Rweru. Amazi y’Akagera arigaragaza kuko atandukanye n’amazi y’ikiyaga Rweru yo atanduye cyane. Ni aho hantu rero abarobyi b’abarundi babonye imirambo izingiye mu mifuka ya plastique yafashwe mu rufunzo n’ibindi byatsi byo mu mazi. Abarobyi b’abarundi bemeza badashidikanya ko iyo mirambo yazanywe n’uruzi rw’AKAGERA ruva mu RWANDA!

Abarobyi b’abanyarwanda bo baryumyeho bemeza ko koko iyo mirambo itembanwa n’uruzi rw’Akagera ariko wababaza aho uruzi rw’Akagera ruturuka bagatangira kwiraza i Nyanza. Ibisubizo batanga usanga bidasobanutse bisa nko kurimanganya kandi badahisha ko bafite ubwoba!

Mu gihe umunyamakuru wa Radio y’abafaransa RFI yari mu bwato azamuka mu ruzi rw’Akagera, yahagaze ahari umwaro uriho amato menshi mato y’abarobyi ku ruhande rw’u Rwanda, uwo munyamakuru yagiye agana ku tuzu tw’ibyatsi turi hagati y’imirima y’ibishyimbo n’ibijumba.

Muri ako kanya abaturage bose bahise bakizwa n’amaguru bajya mu mazu abandi bariruka! Uwari uherekeje uwo munyamakuru byahise bimutangaza kuko ubusanzwe azi ko abaturage b’abanyarwanda bagira urugwiro. Yereka umunyamakuru abagabo babiri bashoboraga kugira icyo bamubwira.

Nyuma y’igihe kitari gito babinginga bageze aho bavuga ko abayobozi b’u Rwanda bari baciye muri ako gace ku munsi ubanza. Ngo baba barabujije abaturage kuvugana n’abanyamakuru bavuye i Burundi. Nyuma yo kubizeza ko batazatangaza amazina yabo, batangiye kubara inkuru y’ibyo babonye.

Umwe muri abo bagabo uri mu kigero cy’imyaka 20 na 25, yavuze ko yabonye imirambo imanuka mu Kagera kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2004 hagati. Mu mizo ya mbere ngo babonaga imifuka ifunze neza ntibatinyuke kuyikoraho. Umuntu umwe yatekereje ko muri iyo mifuka hashobora kuba harimo imari, nuko afata umufuka umwe arawufungura, afunguye akubitwa n’inkuba, harimo umurambo w’umuntu! Ngo bahise bafunga umufuka vuba na vuba barongera bawuta mu mazi, nta ngorane bashakaga zaturuka ku buyobozi. Uwo musore we ngo yiboneye n’amaso ye imifuka igera kuri 20!

Umugabo wundi we avuga ko byagaragaraga ko byakozwe n’umuntu ubizobereyemo, ngo imirambo yabaga ipfutse mu maso, amaguru yabaga ahiniye imbere ku buryo amatako afatana n’agatuza, amaboko nayo yabaga ahambiriye mu mugongo uwo mugozi ugafata no mujosi!

Ariko nyuma abandi baturage batuye aho batangiye kuza, bigaragara ko ubwoba bwabishe, bemeza ko iyo mirambo iva mu Rwanda imbere kure. Ariko ngo batazi ibyo ari byo!

Abo baturage bemeza ko iyo umugezi w’Akagera udaca unzira ngo wirohe mu kiyaga Rweru iby’iyi mirambo bitari gupfa bimenyekanye. Bakomeza kandi bavuga ko bafite ubwoba kandi ni mu gihe bati ntabwo wabona buri munsi imirambo 2 cyangwa 3 itemba mu Kagera ngo ubure kugira ubwoba. Ngo byamenyekanye kuko Akagera kijugunye mu kiyaga Rweru ariko naho ubundi ngo hatambutse imirambo myinshi mbere yaho!

Abategetsi b’abarundi bo bavuga ko barimo gukora iperereza ku misozi babaza abaturage ariko bakavuga ko nta perereza ririmo gukorwa bahuriyeho n’u Rwanda ariko mu bigaragarira amaso abategetsi b’u Burundi ntabwo barimo bashaka kuvuga byinshi mu bitangaza makuru wenda mu buryo bwo kudashaka kwiteranya n’abategetsi b’u Rwanda.

Umwe mu baturage babonye iyo mirambo yabwiye abanyamakuru ko yizeye ko Imana izakora igitangaza ariko ibya bariya bantu bishwe urw’agashinyaguro bikajya ahagaragara!

Epimaque Ntacyicumutindi