Imirwano ikomeye kuri stade Amahoro hagati ya abafana n’abakinnyi ba Rayon Sport na abapolisi.

FPR ikomeje gusenya ihuriro iryo ariryo ryose idashoboye kwigarurira. Ubu ikipe ya Rayon Sport niyo itahiwe. Muribuka uko basenye amashyaka, ibinyamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu n’indi miryango itavuga rumwe na RPF.

Kuri uyu munsi wa Pasika tariki ya 20 Mata 2014, imirwano yabereye kuri stade amahoro ntiwibwire ko yatunguranye, FPR yari imaze igihe iyipanga kugirango isenye ikipe Rayon yayinaniye kuyigarurira, kandi ifite abafana badapfana ijambo.

Dore uko ikinyamakuru Umuseke kibivuga:

Imirwano ikomeye ku kibuga kuri stade Amahoro

Umukino wa Rayon Sports na AS Kigali urangiye habaye imirwano ikomeye yakubitiwemo benshi hagati ya Rayon Sports n’abapolisi bashinzwe umutekano ku kibuga.

Ibyo umunyamakuru yabonye: byatangiye Fouad Ndayisenga ajya guha ‘fair play’ umusifuzi Gervais Munyanziza, maze Cedric Hamiss nawe aza kubavugisha, uyu yateranye amagambo n’umusifuzi gato bahita barwana (Gervais na Cedric), Fouad Ndayisenga arabakiza, nyuma Cedric aragaruka, Police iba iraje, Cedric bamera nk’abamutwaye.

Fouad amaze gutwara Cedric aragaruka, umupolisi akubita Fouad ndembo ku itako, abakinnyi ba Rayon baba baraje nabo ngo bahorere Fouad kapiteni wabo, umusifuzi nawe aragaruka yiruka aha Cedric ikarita itukura, maze abapolisi bo bakomeza kurwana ku buryo bweruye n’abakinnyi ba Rayon Sports. Hirya abakinnyi ba AS Kigali bo bari hakurya mu kibuga batuje.

Ubwo barwaniraga ahegereye aho binjirira bajye mu rwambariro, mu rwambariro naho hari abafana bari bamaze kuhinjira bariho barwana n’abapolisi bababuza kwinjira mu kibuga. Abafana bandi ba Rayon bari hejuru muri stade bateraga amacupa arimo inkari menshi mu kibuga.

Iyi mirwano yahoshejwe na Police, abafana bariruka bajya gutora amabuye batera Police. Abakinnyi bo binjira mu rwambariro barekera aho kurwana na Police.

Intandaro

Abafana n’abakinnyi ba Rayon bavugaga ko umusifuzi Gervais Munyanziza yabasifuriye nabi, ndetse ngo abima penaliti mu gice cya kabiri ubwo bagushaga Fouad Ndayisenga mu rubuga rw’amahina ngo agasifura ko yigushije ntanamuhe ikarita y’umuhondo. Ibi ni ibyavugwaga n’abakinnyi n’abafana.

Umutoza wa Rayon Sports imbere y’abanyamakuru mu magambo yavuze yumvikanye avuga ngo “FERWAFA Association des bandits”

Abakinnyi n’abafana ba Rayon Sport bagomba kurwana inkundura bakipakurura igitugu cya FPR bidatinze. Wenda wabona bakuye u Rwanda mu kaga gakomeye rwashyizwemo na Kagame.

Bosco Mutarambirwa