Imirwano rwagati muri Goma

Urusaku rw’amasasu rwongeye kumvikana kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2012, nyuma ya saa sita. aho inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo zari zihanganye, hari amasasu yaguye kuri Hotel iri mu kengero z’umujyi wa Goma

Uko kurasana kwabereye cyane ahitwa Munigi mu majyaruguru ndetse no mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma, ibyo ngo byateye ubwoba bwinshi mu batuye uwo mujyi, abaturage barimo kugerageza guhunga bagana mu majyepfo cyangwa i Gisenyi mu Rwanda.

Amakuru ava mu bitaro byitwa Heal Africa, aravuga ko abantu bagera kuri batandatu bakomeretse harimo abari bameze nabi bagejejwe ku bitaro baturutse ku ihoteli iri mu nkengero za Goma yari imaze kugubwaho n’igisasu.

Amakuru atangwa n’umuturage utuye i Goma aravuga ko hari agahenge muri iki gitondo ariko nyuma ya saa sita hatangiye kumvikana urusaku rw’imbunda.

Twabibitsa ko Inyeshyamba za M23 zari zahaye Leta ya Congo igihe kingana n’amasaha 24 ngo iyo Leta nitemera imishyikirano izo nyeshyamba zavugaga ko zifata Goma.

Ikinyamakuru Kigali today kiratangaza ko Saa munani n’iminota 55 zo kuri iki gicamunsi tariki 19/11/2012, ingabo za Congo zarashe mu Rwanda ku musozi wa Rubavu. Humvikanye amasasu abiri yo mu bwoko bwa mortier ariko hari andi masasu mato akomeje kumvikana. Abaturage mu mujyi wa Gisenyi bahise bakwira imishwaro ndetse abanyeshuri bari bagiye gukora ikizamini cya Leta basohotse mu mashuri.

Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko umuyobozi wa polisi ya Rubavu yatangaje ko amasasu yaguye mu Rwanda ari impanuka kuko intambara aribwo yari itangiye muri Congo. Iyi mirwano ngo yubuye kubera ko MONUSCO yarashe ku birindiro bya M23 maze M23 nayo irasa ku ngabo za Congo, maze ingabo za Congo nazo zirasa mu Rwanda.

Ikindi kinyamakuru cyo mu Rwanda, igihe.com cyo kivuga ko imirwano yatangiye ubwo ngo urusaku rw’amasasu rwatangiye ubwo indege ya MONUSCO yarasaga iri mu kirere hagakurikiraho kurasa kw’abasirikare ba Leta bari muri Goma. Ngo kugeza ubu abanyarwanda babiri bakomeretse bakaba bajyanywe kwa muganga. Umwe yakomerekeye mu Rwanda, naho undi yakomerekeye muri Congo.

Hari amakuru avuga ko ikibuga cy’indege cya Goma kimaze kugwa mu maboko ya M23, hari n’amakuru avuga ko quartiers z’i Goma za Virunga na Majengo zafashwe ariko aya makuru nta rwego rudafite aho rubogamiye rurayemeza.

Andi makuru ava i Goma aravuga ko ingabo z’u Rwanda ziri i Gisenyi zarashe mu mujyi wa Goma muri quartier yitwa Office hagakomereka abantu abandi bagapfa.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru w’ikinyamakuru igihe.com, Olivier Muhirwa ngo M23 yamaze kwinjira I Goma. Umuvugizi wa M23 aratangazako bamaze kwinjira i Goma, mu kiganiro kuri telephone kuri uyu mu goroba ku isaha ya saa 18h10, Col. Vianney Kazarama yatangarije ko binjiye i Goma rwagati imirwano ikaba ikomeje, ariko ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko Ikibuga cyafashwe, gusa yavuze ko amakuru arambuye bayatanga mu kanya kuko urugamba rukomeje, ku ruhande rwa Leta ya Congo ntabwo uwo munyamakuru yashoboye kugira uwo bavugana, ngo aracyagerageza kubashaka. Ngo kandi Umunyarwanda umwe amaze gupfa abandi icyenda bamaze gukomeretswa n’amasasu aturuka i Goma akagwa mu Kagali ka Mbugangari Umurenge wa Gisenyi Impunzi nyinshi ziri muri Gare ya Gisenyi.

Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yabwiye BBC ko Leta ya Congo idashobora kuganira na M23 ahubwo bazaganira n’u Rwanda, ngo n’ubwo ngo Kinshasa yafatwa bazakomeza kurwana aho gukora amakosa yo gushyikirana na M23 nk’uko ngo mu myaka yashize bavuganye na CNDP bakirengagiza u Rwanda kandi arirwo nyirabayazana none ngo rukaba rwarashinze M23.

Andi makuru turayabagezaho natugeraho

Ubwanditsi