Imirwano yongeye kubura mu karere ka Nyaruguru.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 aravuga ko muri iri joro ryakeye abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bumvise urusaku rw’amasasu menshi hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

Ayo makuru kandi yemejwe n’abaturage bumvise muri iki gitondo cyo ku wa gatanu ikiganiro Bukeye Gute? cyanyuze kuri Radio KT (Kigali Today) aho abaturage batangarije amakuru umunyamakuru w’iyo Radio ko bumvise amasasu menshi ariko umunyamakuru abima amatwi.

Umusomyi wa The Rwandan ufite umuvandimwe mu ngabo za RDF yabwiye The Rwandan ko umuvandimwe we yamubwiye ko batewe n’abantu bakeka ko ari ingabo za FLN ngo zibatunguye, akavuga ko haba haguye abasirikare ba RDF batari munsi ya 4 abandi benshi bagakomereka. Bikaba bivugwa ko ngo abo bateye bashoboye gutwara bimwe mu bikoresho bya gisirikare by’ingabo za RDF bitaramenyekana uko bingana.

The Rwandan yagerageje kuvugisha umuvugizi w’ingabo za FLN, Capitaine Herman Nsengimana ngo hamenyakane niba koko ari FLN yagabye icyo gitero dore ko mu bihe byashize yigeze kugaba ibitero muri ako karere ariko ntabwo turashobora kumubona.

Ibi bitero bije hashize igihe gito Perezida Kagame atangaje ko ingabo za FLN zinjiye mu Rwanda bazitoratoye nta n’uwo kubara inkuru washoboye gusubira inyuma.

Turacyakurikirana nitugira andi makuru tubona kuri iki gitero turayabatangariza.