Imirwano yubuye hagati y’ingabo za Congo na M23

Imirwano yadutse kuri uyu wa kane tariki ya 15 Ugushyingo 2012 mu gitondo hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 hafi y’umujyi wa Goma, abarwana baritana ba mwana kuwaba yatangije iyo mirwano.

Ku ruhande rwa M23, mu itangazo uwo mutwe washyize ahagaragara, uravuga ko ahagana saa moya za mu gitondo,ingabo za Congo zagabye ibitero ku birindiro bya M23 ahagana i Rugari mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma.

Ngo ingabo za Congo zegereye imbere zitera ibirindiro bya M23, ngo byabaye ngombwa ko M23 yirwanaho, ibyo umuvugizi wa M23, lieutenant-colonel Vianney Kazarama yabitagarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.

Ku ruhande rwa Leta ya Congo bo bahakana ibivugwa na M23. Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyarunguru, colonel Olivier Hamuli, we yabwiye AFP ko ibyo M23 ivuga ari urwitwazo ngo ingabo za Congo ntabwo zigeze zitera, ngo hari hashize hafi ibyumweru 2 inyeshyamba za M23 zitegura imirwano. Kandi ngo hashize icyumweru M23 yari yavuze ko ishobora kubura imirwano, ngo itangazo rya M23 n’urwitwazo, Leta ya Congo yarifashe nk’igikorwa cyo gushoza intambara, ngo M23 yabateye none barimo kugerageza gusubirana ibirindiro byabo, imirwano ngo yatangiye mu ma saa mbiri za mu gitondo.

Igiteye inkeke kurushaho n’uko lieutenant-colonel Hamuli yemeje ko hari agaco k’abasirikare kateye ingabo za Congo gaturutse mu Rwanda, mu gihe ingabo za Congo zarwanaga na M23 ku rundi ruhande hagati ya Rugari na Kibumba hafi y’umupaka w’u Rwanda. lieutenant-colonel Hamuli abajijwe niba bashoboye kumenya abari bagize ako gaco kabateye abo aribo, yasubije ko bigoye gutandukanya ingabo za M23 n’ingabo z’u Rwanda ngo bambara imyenda isa!

Ikinyamakuru igihe.com kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda cyo gitangaza ko ingabo za Congo ari zo zateye ibirindiro bya M23, ngo kandi ubu impunzi zigera ku 2500 zimaze guhungira mu Rwanda.

Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga, ngo ingabo za Congo zakoresheje intwaro ziremereye zirimo indege na za burende, ngo kubera imirwano yari ikaze hari amasasu amwe yambukiranyije umupaka ku buryo yanakomereke umuturage mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu.

Andi makuru ava ku rubuga rwa BBC Gahuza Miryango aravuga ko nyuma ya saa kumi n’imwe umuvugizi w’ingabo mu ntara ya 8 ya gisirikare ya Congo, colonel Olivier Hamuli yatangaje ko bashubije inyuma abarwanyi ba M23.

Abaturage barenga 2000 nabo bari batuye mu gace ka Kibumba bahunze imirwano, ubu bageze mu nkambi ya Kanyarucinya iri ku birometero 8 n’umuji wa Goma.

Umuhanda uva I Goma ugaca Rutchuru werekeza mu turere twa Beni na Butembo niho habera imirwano mu buryo nta bacuruzi bavuye muri utwo turere ngo bajye i Goma. Nta n’abava i Goma ngo berekeze muri utwo turere

Andi makuru yo atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika Associated Press, aravuga ko ibyo biro byabwiwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Bwana Julien Paluku ku murongo wa telefone ko muri iyo mirwano haguyemo abarwanyi 44 ba M23.

Ubwanditsi