Imisozi ikomeje kuriduka mu Rwanda, biteye inkeke

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu mezi atandatu ashize umwaka utangiye, Abanyarwanda bakomeje gutungurwa n’imisozi iriduka ku buryo butunguranye, rimwe na rimwe bikaba nta n’imvura yaguye ngo wenda ice amarenga.

None kuwa 26/07/2020, ku manywa y’ihangu, izuba riva, umusozi waridutse ku buryo butunguranye. Ibi byabereye Mu Ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Gitwa Umudugudu wa Kibande. Umusozi waridutse mu masaha y’agasusuruko, ufunga umuhanda uhuza Rugabano na Rubengera ugakomeza werekeza mu Birambo. Kuriduka kwawo byangije imirima n’inzu z’abaturage.

Amos Hitimana , umwe mu baturage basenyewe n’iriduka ry’uyu musozi yavuze ko n’ubwo nta mvura yaguye uwo munsi, nta n’iheruka, bagiye kubona babona umusozi uri kurindimuka, bakizwa n’amaguru, hatabayeho no gusubira mu nzu ngo bagire icyo bakuramo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bwatangaje ko uyu musozi wangije imyaka mu mirima ifite agaciro gakabaka miliyoni ebyiri, bahereye ku bimaze kubarurwa.

Mu Karere ka Karongi kandi hari haherutse kuriduka k’umusozi wacitsemo kabiri, kuwa 05/05/2020 mu kagari ka Bukiro mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi. Iriduka ry’umusozi iki gihe ryangije isoko abaturage bavomagaho ri benshi, n’imirima irarengerwa.

Icyo gihe umwe mu begereye aho umusozi wacikiyemo kabiri, ni Felicien Sendora wabisobanuye agira ati :”Ni ukuvuga ngo hari nka saa yine z’ijoro, twagiye kumva twumva ibintu bisuma, umusozi  uhita ucikamo hagati, byasakuje nk’amasaha atatu, bisakuza byomongana ku buryo n’abantu ba kure babyumvaga natwe tuhegereye byari byatuyobeye. Iryo joro baraye bomongana bahungira aho bizeraga umutekano w’ubutaka bukomeye.

Hafi y’aho uyu musozi waridukiye, mu mwaka wa 2018 na none  umusozi waraturitse wangiza inzu 16 z’abaturage, mu gihe  hari n’igikuku cyari cyaridutse imiryango igituriye ikimurwa.

Dusubiye inyuma gato, mu mpera za 2019 kuwa 05 Ukuboza imvura nyinshi yaguye mu ijoro itera inkangu mu karere ka Musanze mu mirenge ya Muko na Kimonyi, isenya amazu 13 inangiza imyaka myinshi y’ abaturage.

 Kuwa 02/05/2020, Polisi y’u Rwanda yatanze itangazo isaba abashaka gukoresha umuhanda Rubavu-Karongi gukoresha umuhanda wa Karongi-Muhanga-Ngororero-Rubavu kuko uwa Rubavu-Karongi utari nyabagendwa.

Icyo gihe Ayinkamiye Emerence uyobora akarere ka Rutsiro yatangaje ko  habayeho kuriduka k’umusozi gutera inkangu ebyiri zikomeye, inkangu ya mbere  mu makorosi ari mu Murenge wa Gihango yahise ifunga umuhanda naho indi yabonetse mu Murenge wa Mushubati na yo umuhanda urifunga ku buryo ibinyabiziga bitabashaga gutambuka.

Mu mujyi wa Kigali, mu gace ka Kanombe, Umurenge wa Kicukiro Akagali ka Rubilizi, abantu 3, barapfuye bahitanywe n’igice cy’umusozi wagwiriye igikuta nacyo kikabagwira kuwa 02/02/2020, mu masaha y’ijoro baryamye. Wari umuryango w’abantu bane, umugabo umugore n’abana babiri, harokotse umugabo gusa, nawe yahazahariye. 

Kuwa 29/12/2019, i Bugarama mu Karere ka Rusizi nabwo habayeho kuriduka, inkangu ifunga umuhanda, ibi kandi bikaba byaragiye bigaruka mu bihe binyuranye.

Ingero ni nyinshi, aho mu Karere ka Nyanza mu gace k’ahahoze Amayaga  abantu babonye umusozi ugenda nk’umugezi birabashobera, i Nyamagabe mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro naho byarabaye abantu babona ubutaka butemba kuwa 16/03/2020, bamwe babyita imperuka, kuko batiyumvishaga ukuntu umusozi wakwimuka bawureba.

Mu gihe ibi byose biba, kandi kenshi ndetse mu ntara zose z’u Rwanda izi nkangu n’iriduka ry’imisozi bikaba bikomeje kwigaragaza cyane kuva mu mpera za 2019 kugeza uyu munsi, Leta ntacyo ibikoraho mu buryo burambye uretse gusa gusibura imihanda.

Abaturage bakomeza kwibaza ngo biterwa n’iki nta gisubizo bahabwa, nta n’ubushakashatsi Leta yigeze itangiza nibura ngo igaragaze impamvu ishingiye kuri siyansi ibitera n’umuti byabonerwa.

Umuntu afatiye ku bitekerezo bitangwa ku mbuga nkoranyambaga no ku ma radio y’imbere mu gihugu, ibi bitera abaturage gukeka impamvu gakondo zitari zo, nk’amarozi, kwivumbura kw’abakurambere, kuba ubutaka bwaranyoye amaraso menshi bukaba bushaririwe, kuba imperuka y’isi igeze n’ibindi.

Byari bikwiye ko Leta ihagurukira iki kibazo cy’inkangu n’iriduka ry’imisozi rya hato na hato, kuko nabyo ari ibiza mu bindi.