Yanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze
« Umugambi ni umwe : urukundo rw’u Rwanda no kuzahora mwibuka »
(Cécile Kayirebwa, Ubutumwa, 2014)
Nabonaga ibigabiro
Mu matongo y’abagabe
Byatwigishaga amateka
Bidakoresheje amagambo.
Bambwiraga ibibuye
Bya Shali na Bagenge
Byagenwe n’ubugenge
Bw’igihangange Ruganzu.
N’umukindo wa Makwaza
Aho Ruganzu Ndoli
Yivuganye umuhinza
Nyaruzi rwa Haramanga.
Nasuye igisozi cya Huye
Aho umwamikazi Nyagakecuru
Yari yicaye ku ntebe
U Bungwe bukigenga.
Bambwiraga Munyaga
Aho Rwanda na Gisaka
Byahaniraga imbibi
Rutaragurwa na Rwogera.
Bambwiraga urutare
Hakurya ya Ruhango
Rwitiriwe Kamegeri
Hafi ya za Kigoma.
Bambwiraga Nyakayaga
Aho igikomangoma Semugaza
Umutware w’Urukatsa
Yatsindiye Abakotanyi.
Narebaga u Butantsinda
Aharasaniye Ibisumizi
Byiganaga Rusenge
Ruganzu amaze gutanga.
Narebaga na Nyanza
Kuri Mwima na Rwesero
Habaye umurwa w’u Rwanda
Mu rwimo rwa Musinga.
Nibukaga na Shangi
Aho intwari Bisangwa
Yahanganye n’Abazungu
Ku ngoma ya Mibambwe.
Natekerezaga ubwiza
Butatse Mibilizi
Aho igiti cy’ikawa
Cyabanje mu Rwanda.
Narebaga Amazinga
Y’umwami Kabeja
Ajagata ibikoko
Aho bitaga Mubali.
N’agasozi ka Save
Intango ya Kiriziya
Na misiyoni y’ibanze
Yabanjirije Zaza na Rwaza.
Ni ho umupadiri wera
Yabanje gutura
Agatizwa umurindi
N’umutware Cyitatire.
Bambwiraga zahabu
Yuzuye muri Nyungwe
Ishyamba ryo mu rugabano
Rwa Gikongoro na Cyangugu.
Bambwiraga icyayi
Gisoromwa i Gisakura
I Ntendezi na Shagasha
No mu mibande ya Mulindi.
Narebaga n’amashyuza
Ashyushye yo mu Bugarama
Nk’amazi yenda kwatura
Avura amavunane n’imvune.
N’amashanyarazi ya Rusizi
Asanganira aya Ntaruka
Bigahurira i Gitarama
Za Gitisi na Nyamagana.
Narebaga udushyamba
Dutwikiriye uducyamo
Twihishemo ibihunyira
Ibishwi n’ibibiribiri.
Narebaga imihanda
Itumukamo ivumbi
Isigasiwe n’imisave
N’ibitsinsyi by’inturusu.
Nabwirwaga ibirayi
Mu karere k’urukiga
Byabyiganaga n’amakoro
Bigakungahaza abahinzi.
Narebaga amacukiro
N’inzuzi ziyacucitseho
Zihetse imyungu n’ibihaza
N’uducuma tw’imikuza.
Narebaga inshinge n’umukenke
N’amatete yuzuye inkenke
Zo kubaka insika
No gusakaza ibisenge.
Narebaga imisambi
Iteze amasunzu mu murago
Aho abari b’iwacu
Bajyaga guca ubwatsi.
N’abagore bateze urugori
Bakereye ibirori
N’abasore bakiranaga
Bahana inda ya bukuru.
Narebaga ingaragu
Zicukura ibijumba
Byo kotsa runonko
Mu masinde y’impeshyi.
Narebaga abakobwa
Bizihiwe n’impeshyi
Bahuriye mu rubohero
Baboha udusuna n’uduseke.
Narebaga ibisabo
Biboga amacunda
Bincira amarenga
Y’ubukungu bw’u Rwanda.
Narebaga incuke
Zicaye ku murongo
Zihererekanya ibyansi
Zirigata n’urusomero.
Narebaga abatunzi
Bahiraga icyarire
Cyo gusasira imbyeyi
Mu minsi y’urushyana.
Numvaga abashumba
Ku mabanga y’imisozi
Batukana bifashe ku gahanga
Mu nganzo ya rwoma.
Numvaga abungeri
Baririmba amahamba
Imitavu mu ruhongore
Yabumva ikavumera.
Narebaga amabuga
N’amariba yuhira inka
N’ibizinzo by’ibiziranyenzi
N’ingo nziza z’imiyenzi.
Najyaga no kuvumba
Mu bavandimwe banjye
Bakanyicaza ku muvure
Ngo ntararana inyota.
Nabonaga abaturanyi
Bakikije intango
Ngo bikize icyaka
Bavuye mu budehe.
Narebaga umuvumba
N’imvura y’umuvumbi
Yahimbazaga abahinzi
Ikabazanira uburumbuke.
N’uruyange rw’amashaza
Muri Gicurasi na Kamena
Amahundo y’amasaka
Yiteguye umuganura.
Twahuraga inyana
Twiruka mu bigarama
Dusimbuka inkiramende
Dutera umuhunda.
Naryaga amatugunguru
N’iminyonza n’imisagara
Nicaye ku mugina
Aho nakuraga ubuhura.
Nahuraga ihene z’iwacu
Ku gicamunsi cy’amabengeza
Izuba rijya kurenga
Mu mpinga za Karongi.
Twacukuraga inanka
Twemeye inka mu rwuri
Tuvumbura inkwavu
N’inkware mu bihuru.
Nakundaga ijoro riguye
Amajeri akariha ikaze
Ibikeri bikagonga
Ibicaniro bigacumba.
Nabonaga n’ukwezi
Kwaka inzora kwizihiwe
Aho abakuru bataramaga
Abana bagakina ubute.
Numvaga ingoma zisuka
Zasasa imisango
Zunganira impundu
Mu guhimbaza ibirori.
Narebaga abahigi
Bakereye umuhigo
Bagashoka amashyamba
Bagatahukana impongo.
Numvaga abakambwe
Birahira abatware
Kandi ingoma ya cyami
Yaritwaga ruvumwa.
Narebaga imizinga
Abavumvu begetse
Mu migenge n’iminyinya
Mu gihugu cy’amata n’ubuki.
Narebaga za rusake
Zibikira mu rutoki
Inkokokazi zihamagara izazo
Iz’amashashi ziteteza.
Narebaga ibitoki
Bitembana imihembezo
Umununi urara inkera
Ku buki bw’umukanana.
Narebaga amapfizi
N’amapfupfu y’izo mpfuruta
Zivugiraga mu bihogo
Ibikombe bigakomangana.
Narebaga ikawa
Yabaye uruhisho
Abahinzi bayisoroma
Mu mezi y’isizeni.
Narebaga imigezi
Iharaze ibisiza
N’imigende idatuza
Gutemba mu bibaya.
Narebaga Kigali
Ikataza mu kwaguka,
Yunguka amabarabara,
Yubaka n’amagorofa.
Narebaga Jali
N’iminara yikoreye
Ihabura abagenzi
Nk’ikirunga cya Muhabura.
Numvaga inuma y’igugu
Iguguza haruguru y’urugo
Mu giti cy’umuvumu
Mu itongo rya sogokuru.
Narebaga za nyirabarajonga
Zitaha mu bibunga
Ziguruka kuri gahunda
Zitera intugunda.
Maze nkaruca nkarumira
Nkirinda kuzigana amajwi
Ngo ejo mama wambyaye
Atazava aho asendwa.
Narebaga ibijwangajwanga
Bishugurikana urujya n’uruza
Byubaka ibyari mu bishugi
Byitegura gutera no guturaga.
Narebaga amasandi
Asambira imbagara
Yo kubaka inyumba
Mu rubingo rw’iwacu.
Narebaga inyange
Zihaze uburondwe
Ziguruka zitaha,
Zihunga akabwibwi.
Narebaga intashya
Zigurukana inkubito
Nk’iziturutse ikantarange
Zinzaniye intashyo.
Nkibwira mu mutima
Nti « koko u Rwanda ni rwiza
Nta gihugu cyo ku isi
Cyaruhiga uburanga ! »
Maze nkabunza imitima
Nkazirikana impunzi
Zitakibona ibyo byiza
Zigahorana urukumbuzi.
Nkazirikana iziri Tanzaniya
N’izo mu misozi ya Masisi
N’izo mu nduri z’i Burundi
N’izo mu ndaro z’u Bugande.
N’ubwo nari umwana
Nibazaga ubudasiba
Nti « abo bana b’u Rwanda
Bazataha ryari ? »
Ngasaba Imana y’i Rwanda
Ngo irinde izo mpunzi
Abo bavandimwe bacu
Ntibazahere ishyanga.
Ababyeyi bambyaye
Banderanye urukundo
Akarengane kose
Nkakanga urunuka.
Uretse no ku bantu
Dusangiye isano
No mu migani banciraga
Ari imigufi, ari imiremire,
Uwarenganaga wese
N’uwahoraga mu butindi
Banteraga intimba
Ntibimbuze kurira.
Ngasanga uru Rwanda
Dukesha Gihanga
Rutubereye twese :
Abatutsi, Abatwa n’Abahutu.
Ngasanga igisubizo
Atari amaraso y’abandi
No guteza intugunda
Muri bene Kanyarwanda.
N’iyo rwaba rutoya
Ntirwabura kudutunga
Turuhaye agahenge
Ntiduhore dutemana.
Aho kurusobeka imisoto
No kurwubaka inkike
Turaruhoza ku nkeke
Rugahora ruhirima.
Aho kurubibamo ineza
Duhora mu by’amazuru
Tureba ubunini bwayo
Dusumbanya abantu.