By Jean-Jacques Bigwabishinze
« Umugambi ni umwe : urukundo rw’u Rwanda no kuzahora mwibuka »
(Cécile Kayirebwa, Ubutumwa, 2014)
N’ubwo bangana urunuka
Bakitana bamwana
Interahamwe n’Inkotanyi
Basa n’abahuje umugambi.
Bamennye amaraso menshi
Barayashinjwa bakishaririza
Aho kwicuza icyaha
Bigira nyoninyinshi.
Abasirikare b’Inkotanyi
Bagwa mu mutego w’amoko
Umuhutu wese yitwa Interahamwe
Bakirenza uwo bahuye na we.
Imirambo y’Abatutsi
Yari itarashyingurwa
Bayigerekaho iy’Abahutu
Bahutaza uwari ugihagaze.
Bati « ushaka gukora umureti
Abanza kumena amagi ! »
Bica abantu batabarika
Bakora umureti w’amaraso.
Mu kwigarurira igihugu
Inkotanyi zirimbura abantu
Mu gukora ayo mahano
Ntizigera zicika intege.
Nyuma y’itsembabwoko
Mu gihugu habaye impinduka
Abari biringiye Inkotanyi
Baheza amaso mu kirere.
Mu bicanyi ruharwa
Bari barishe Abatutsi
Abatishwe mu ihora
Bajugunywa mu buroko.
Ariko n’uzira ubusa
Bamuroha muri gereza
Imfungwa ziracucikirana
Zigahora zihagaze hanze.
Imvura yagwa ikazinyagira
Izuba ryava rikazitwika
Hehe no kwicara mu gacucu
Macinya yaza igaca ibintu.
Ucitse ku icumu
Rya korera na macinya
Akaborera muri kasho
Akahacikira amano.
Abantu barapfa impande zose
N’uhungiye mu buvumo
Bakaza kubumuvumburamo
Bakamuvutsa ubuzima.
N’abiringiye Bikiramariya
Bagahungira i Kibeho
Bakahashaka ubuhungiro
Iz’amarere ntizabibagiwe.
Zanogeje umugambi
Wo kurimbura iyo nkambi
Ziyahuramo amabombe
Ziyuzuzamo imirambo.
Umugaba w’icyo gitero
Atashye aragororerwa
Yongererwa igarade
Azamurwa mu ntera.
Ingoyi igaturitsa agatuza
Utishwe n’amasasu
Ntasogotwe n’inkota
Agahondeshwa agafuni.
Uwahungiye i Bunyabungo
Inkotanyi zirahamusanga
Zimusandaza agahanga
Zimwivugira hejuru.
Zishwanyaguza inkambi
Impunzi zikwira imishwaro
Zomongana mu mashyamba
Zikomeza gupfa umugenda.
Inzara n’indwara zinyuranye
Byibasira Abanyarwanda
Utananguwe n’umusonga
Inkotanyi ikamusonga.
Kongo yuzura amaganya
Amagara aterwa hejuru
Inkotanyi zihinduka ibirura
Zikomeza kwibasira impunzi.
Izo mpabe z’Abahutu
Zikomeza gupfa umusubirizo
N’Abazayirwa babacumbikiye
Barakabona bicanwa n’abo.
Ahantu nyaburanga
Harangaga Kongo
Hahindutse ruvumwa
Kubera imivu y’amaraso.
Igihugu cy’Abashi
Gihinduka ishiraniro
Icumu rigasha inyoko muntu
Rikomeza kwishinga mu mibiri.
Mu gihugu cy’Abahavu
Hatemba imivu y’amaraso
Ihaca imihavu nk’isuri
Isi yose irasuhererwa.
Biyara, Uvira, Bukavu,
Kagunga, Rugungi, Kanganiro,
Shimanga, Nyangezi, Nyamirangwe,
Nyantende, INERA, Gashusha,
Adi-Kivu, Kamanyora, Warikare,
Kariba, Karehe, Muhara,
Rakiveri, Gatare, Gahindo,
Kibumba, Goma, Nyiragongo;
Rugari, Rumangabo, Bunagana,
Sake, Jomba, Rucuru, Rubero,
Minova, Gasese, Masisi,
Mushweshwe, Rumbishi, Hombo;
Rubutu, Mwijana, Musenge,
Ubundu, Mbandaka, Bwende,
Panzi, Gashovu, Bugarura,
Kabira, Nyamukubi, Numbi;
Biroro, Mboko, Ruwaraba,
Gisangani, Shanje, Tingitingi,
Moba, Amisi, Manyema,
Shabarabe, Gisesa, Byaro;
Wenji, Shabunda, Karemi,
Karima, Sekere, Rusayo,
Mushaki, Gatoyi, Kibabi,
Humure, Rukaraba, Mbeshimbeshi;
Ngungu, Mweso, Nyagisozi,
Shibu, Pinga, Matanda,
Obiru, Mayiko, Shambusha,
Rebeka, Kubuwa, Nganga;
Nyakavogo, Mudaka, Remeka,
Kindu, Kingurube, Kamako,
Ijwi, Nyabibwe, Bwaza,
Mwenji, Zongo, Tebero ;
Bokungu, Ingende, Dongo,
Loso, Ililiko, Hitamo,
Irebo, Ziraro, Mfondo,
Risara, Ikera, Inyere;
Gatana, Hongo, Muku,
Shabahabe, Bideka, Rumonge,
Izirangabo, Muruwa, Rubarika,
Ruberizi, Muningu, Bikoro;
Nkaramba, Kayindo, Gatembe,
Munyanga, Opala, Kanyabayonga,
Ruvungi, Sange, Gitemesho,
Kijengo, Shyute, Birava;
Nzulu, Kinigi, Rubutu,
Penutungu, Bumba, Gikoma,
Kalawa, Bushurungi, Tongo,
Mbujimayi, Kananga, Virunga;
Cuwapa, Ngandapari, Njondore,
Uruzi runini rwa Zayire
Amashyamba y’inzitane
Ibishanga bifobagirana
Ku mihanda ihuza intara
Mu mavuriro y’indembe
Mu mashuri bihishagamo
Mu dukambi tw’agateganyo…
Nyiramubande y’aho hantu
Na n’ubu irakivugiza
Kandi yuzuyemo induru
Y’ibirundo by’imirambo.
Uwabonye ayo makuba
Asa n’uwabonye iby’ikuzimu
Atarahinduka umuzimu
Ibyo mwumva si amazimwe !
Nyamara sindaheba u Rwanda,
Kuko rukirangwamo imfura
Zirubereye urumuri
Mu gicuku cy’amacakubiri.
Namenye Abahutu benshi
Batishinze amabwire
Y’ubutegetsi bwariho
Bwashishikarije kwica.
Ntibabuze gutabara
Abahigishwaga uruhindu
Ntibashyizeho n’amarondo
Yo kuronda Abatutsi.
Hari benshi bazwi
Batanze ubuzima bwabo
Banga kuva ku izima
Bapfana n’izo nzirakarengane.
Itsembabwoko ririmbanyije
Kuri paruwasi ya Mukarange
Hahungiye impunzi
Zihizeye amakiriro.
Padiri mukuru waho
Azijya hagati arazimana
Interahamwe zimwihanangiriza
Ngo ni Umuhutu nazibegurire.
Uwo mupadiri Bosiko
Atera abicanyi utwatsi
Ati « mwa birura mwe
Nimureke kundira intama ! »
Ba bicanyi ntibabikozwa
Batera ibisasu mu rusengero
Uwo bitishe biramukomeretsa
Na padiri baramwivugana.
Nabonye abapfakazi
Bahagurukaga mu Mayaga
Bakagenda n’amaguru
Bakigaba i Butare
Bakajya kurengera abagororwa
Bagatanga ubuhamya
Bagira ngo babunganire
Kuko bafungiwe akamama.
Ntibaciwe intege
N’abarindaga gereza
Babitaga abasazi
Bakabarebana agasuzuguro
Bakabagira inama
Yo kutavuganira « interahamwe »
Bakigumira mu rugo,
Bakigirira akamaro.
Numvise umupfakazi
Wapfushije imfura ye
Yihanangiriza Abanyarwanda
Kudahora mu nzangano.
Kuba yarapfushije umwana
Ntibyazanye umwaga
Muri uwo mubyeyi
Ngo ahore ahekenya amenyo.
Ababisha bamuhekuye
Ntibatumye asharira
Ngo ashishikaze abazirana
N’abashaka kumarana.
Hari abagiye mu bitero
Byahigaga Abatutsi
Bagira ngo bayobye uburari
Kuko bari bahishe abantu.
Hari n’ubuhamya bampaye
Bw’abasirikare b’Inkotanyi
Baciraga icyanzu
Abagotwaga ngo bicwe.
Iyo nkuru y’imvaho
Nakekaga kuba impuha,
Yampaga icyizere,
Nti « ntabapfira gushira ! »