By Jean-Jacques Bigwabishinze
« Umugambi ni umwe : urukundo rw’u Rwanda no kuzahora mwibuka »
(Cécile Kayirebwa, Ubutumwa, 2014)
Naraye ndose inzozi
Zatumye nizera
Ko ejo hazaza h’u Rwanda
Hazaba hameze neza.
Nabonye uru Rwanda
Rwambaye umucyo wera
Kandi rwererana de
Nk’izuba rirashe.
Hazabaho ibihe byiza:
Agaca ntikazacakira agahore,
Intare ntizatamira agatama
Kazaza kuyitamba imbere.
Nta gikoresho cy’ubuhinzi
Kizongera kugirwa intwaro
Yo kurimbura ubwoko:
Imbugita itagimba,
N’imbunda za kirimbuzi,
Bizashorwa mu ruganda,
Bihindurwemo imishyo
Yo guhatisha ibijumba.
Byo n’umuhoro n’ubuhiri,
Hazasigara kimwe rukumbi
Cyo kwigisha amateka
Mu nzu z’umurage.
Icyo gihe nikigera,
Tuzasezerera intambara,
Maze duture mu ituze,
Dushinjagirane isheja.
Nta mubyeyi wibarutse
Uzongera kujisha urugori
Ngo asigare mu bwigunge
Kandi atari ingumba.
Nta muntu n’umwe
Uzagira uburenganzira na bunzinya
Bwo kumwica no kumwicira
Ngo amuce ku rubyaro.
Umwana wese uzavuka,
Akaba adapfuye urusanzwe,
Azarukuriramo, arusaziremo,
Yizihizwe n’abuzukuruza;
Nibirimba abone ubuvivi,
Nk’uko kera byahoze,
Abakurambere bacu
Bacyubaha ubuzima.
Amarira n’amaraso
Ntibigahore muri gatebegatoki
Ngo bihore bitemba mu gihugu
Kitabuzemo ubuki n’amata.
Urukundo karande
No gushyira mu gaciro
Bizaca burundu
Ubwicanyi mu Rwanda.
Nta Munyarwanda n’umwe
Uzongera kwihandagaza
Ngo yivugire ku murambo
W’uwo basangiye igihugu.
Mu nzira za muntu,
Kwishimira amaganya
Y’umuturanyi wawe
Ntibikwiye kutubaho.
Uburinganire bw’Abanyarwanda
Nta kizabubangamira ukundi
Niduhagurukira icyarimwe
Tukabwakirana ubushake.
Nta muturage n’umwe
Ukwiye kuba igice
N’igicibwa mu gihugu
Azira ubwoko abarizwamo.
Mu gusenya inkuta karande
Zitandukanya Abanyarwanda,
Dukwiye gushyira hamwe,
Tugasenyera umugozi umwe.
Imbibi z’inzangano zizasibangana,
Kurenganya abandi bibe umuziro,
Duture hasi umuzigo w’inzigo,
Dusangire akabisi n’agahiye.
Mureke tuve mu mibande
Y’irondakoko n’agahinda,
Duterere mu mpinga y’urumuri
Rw’ubutabera burengera bose.
Muhaguruke turwanye ubutindi,
Aho gukaraga iminega
No guhora duterana agahinda
Ngo tugeze ibintu iwa Ndabaga.
Dore impeshyi y’amashyari
Izarangirana na Kanama,
Umuhindo nuhindukira
Utuzanire ubuvandimwe.
Umutwa nabumbe akabindi,
Umututsi agatereke,
Umuhutu agasendereze,
Tukanyweremo igihango.
Ayo moko yose asome,
Nta wunena undi,
Nta wukurura umusa
Ngo acure abo bicaranye.
Ntidukikize intango
Ngo aho kuyuzuza inzoga
Tuyikonozemo urwango,
U Rwanda ruhore runywa nzobya.
Amoko yacu ni impanga,
Arafatanye, ni ikimane,
N’ubusugire bwa buri wese
Busobekeranye n’ubw’undi.
Urukundo ufitiye undi,
Nawe uba urwikunda,
Wahohotera undi muntu,
Ukagarukwa n’ayo mahano.
Ntitunangize imitima yacu :
Iri hame ridakuka
Rirasaba Abanyarwanda
Kwitwara nk’umubiri umwe.
Nk’uko ino risitara
Ururimi rugatabaza ;
Ubwonko bwatokorwa,
Ururimi rukigobeka ;
Abanyarwanda nibasigasirane,
Boroherane muri byose,
Bahorane amahoro iteka
Nk’agati kateretswe n’Imana.
Amoko atatu agize igihugu,
Nabane akaramata
Nk’ubutatu butagatifu,
U Rwanda rutengamare.
Ukwezi kwaka inzora
Kuzatuzanira ituze,
Umwezi ube umukwira,
Umucyo usakare mu Rwanda.
Umuseke usesuye
Uzatambikira mu Mubali,
Wahuranye imisozi igihumbi,
Umurikire n’uburengerazuba.
Igitondo gitangaje
Kizaganza umwijima;
Ubucakara bw’amacakubiri
Buzacika mu bantu.
Ikinyoma n’uburiganya
Bizayoyoka nk’igihu;
Injishi y’ivangura n’ubusumbane
Icibwe n’imico myiza.
Wa mugani w’umusizi:
Duhane ikiganza,
Dusangire ingendo,
Duhuze umugambi.
Aho guhora turasana,
Dusabane i Busasamana,
Dusezerere amarorerwa
Twagize akamenyero.
Nimusubize inkota mu rwubati,
Mushinge icumu mu ntagara,
Mureke kugwiza ibicumuro,
Itsembatsemba ntiryibaruka intwari.
Nimuze mucane uruti,
Mureke kuba abacanshuro
N’abacakara b’amacakubiri;
Nimuve ibuzimu mujye ibuntu.
Nimusezeranye Sheja
Wapfuye atagira inenge
Ko mutazongera kwicana
No gucucuma Abanyarwanda.
Aho mwakigaba hose
Mubwire uwo mumarayika
Ko mutazongera kugoma
No gushoza imiborogo.
Nimwizeze uwo mwana
Ko musezereye umwijima
Mugahobera imigabo
Y’urukundo n’amahoro.
Akababaro gakabije
Abanyarwanda bahuriyeho
Kazabahuriza ku ntego
Yo kwimakaza amahoro.
Burya ngo ahari ubuhoro
Umuhoro na wo urogosha,
Agakecuru kagashigisha,
Kagasurwa n’abuzukuru.
Aho umwaga utarangwa
Uruhu rw’imbaragasa imwe
Rukisasira abantu batanu
Baruta umunani barasana.