Imitungo yo kwa Rwigara ishobora Gutezwa Cyamunara

Nta gihindutse imitungo yo kwa Rwigara noneho ngo ishobora gutezwa Cyamunara nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro. Kirabashinja kutishyura imisoro miliyari eshanu na miliyoni 600 z’amafaranga.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda, Rwanda Revenue Authority kiratangaza ko kitabashije guhita giteza mu cyamunara imwe mu mitungo abagize umuryango wa Rwigara kubera impamvu zishingiye ku mategeko.

Kuri uyu wa gatatu cyatangaje ko mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri gishobora kuzateza cyamunara iyo mitungo.

Kirabishyuza imisoro ibarirwa muri miliyari eshanu na miliyoni 600 z’amafaranga. Abagize umuryango bo bavuga ko iyo misoro batayemera ahubwo ko ishingiye kuri politiki.

Umumenyeshamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa niwe yakurikiranye aya makuru.